Ndate mugongo wampetse
Mpimbire Soko itagira uko isa
Uri Musego udasesereza
Wamvunyishiriza kwa Nyanja
Ukambera Umusare nta gisare
Ndakuzi kwa Mazinda
Kwa Ntamuzindutsi iyo
Warambundikiye mu ruturuturu
Umbera umuseso sinasuherwa
Kwezi kwera
Zuba rya kiberinka
Nyenyeri imurikira
Ntutuza gutanga
Ntukuba amaboko
Utura i Bambe hamwe na Tuze
Uri Basumbinabi
Nizigusange igongo
Zemera inganzo
Zisigurirwe isubyo ry'ibizisumba
Nibagusange abasumbirijwe
Basobanurirwe isoko
Ibasangiza n'ingeso
Isobanyiriza Sano
Usumbye itaka utatse hose
Sinakwitura itanga ryawe
Usumbye Mugarura
Sinagusumba nagusingiza
Museso utagira isano
Nzagutereka nk'igisabo
Mu rusika rw'ibiekerezo
Ngutaramire iteka
BANGAMBIKI,29/01/2001
Sem comentários:
Enviar um comentário