Aho umugabo ahinze ntasarura-Imbaragasa.
Nyirankurugutamuheto-Imbeba mu muguta.
Hagarara mu mpinga uhagaritswe n'umugabo utakuruta.-Imbaragasa.
Naba aha nakugeta-Imbaragasa.
Jya mu kirambi wikorere isanduku-Imbaragasa mu kirenge.
Ni iki cyatanze umuzungu kwicara mu ifoteyi ?-Imbaragasa
Nk'aka kanya-Imashini idoda.(icyarahani)
Bagatake bagasamaze bakabikire ubwiza bwako-Imanzi mu maribori.
Bihogo bya Birahinda ntitanga iratiza.-Imana.
Gituku mu gitebo-Ikizungu mu modoka.
Mpuye na gatitiba ihetse gatindi-Ikizungu ku ipikipiki.
Nagutera Rugina igana intaho-Ikizubazuba.
Rutamu ni Mutanga urutanga ihene gutaha.-Ikizubazuba.
Hakurya ku gihuku-Ikizu kitabamo abantu.
Kagera iruje-Ikiziha cy'inzovu.
Nyirakigeri aganje mu mpinga ya Ntunga-Ikiziba mu mpinga.
Nagutera ikimenyimenyi mu biga bose-Ikizamini.
Cyamusamasama cyamunumanuma inka z'umwami zirasana zirahira-Ikiyiko ku mbehe.
Nyirandirima umugore munini yicariye icukiro-Ikiyege.
Ibitugu bya so birarenga urugo-Ikivumvuri.
Nyamweru mu matovu-Imegeri.
Nyirampyorongo-Imbyiro mu ruzi
Kabandabanda mu murima wa Marara-Imbwa.
Nyirampyorongo-Imbwa mu mibyuko.
Nyirampyorongo-Imbwa mu masinde.
Nagutera Nyiraforongo-Imbwa mu masinde.
Nyamudugudu wa Bwungwane-Imbwa mu masinde.
Kwa Bukoco barakocagurana-Imbwa mu magufwa.
Mbyutse kare mbona umuzimu wambaye intorezo-Imbwa ifite igufa.
Sebinagana n'ibisabo bye bibiri- Imboro n'amabya.
Umuserebanya wambaye uruhago.-Imboro n'amabya.
Ngira umwugariro umwe ukugarira irembo-imboro mu gituba.
Kubita rukara irasenya inzu-Imboro mugituba
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário