quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Inzozi z'umuntu w'umukene.



Hari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi. Umunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota.

Mu nzozi ze, asubira mu by'imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ikimutunga gihagije. Muri uwo mwanya hagoboka umwana w'umusore, maze aramubwira ati «numvise amaganya yawe, nsanga ubabaye cyane, none unsabe icyo ushaka cyose. »

Umugabo, kubera ubutindi yari afiteamusubiza atabanje gutekereza, ati « Nyagasani ndagusaba ngo ikintu nzajya nkoraho cyose kijye gihinduka zahabu.» Umusore aramusubiza ati «nagize ngo uransaba ikintu gifite akamaro; none ni icyo unsabye ! Cyakora kuko ari cyo ushaka, ngaho bibe
uko ubyifuza.» Amaze kuvuga atyo arazimira.

Nuko umugabo ashaka kureba ko ibyo wa musore amaze kumubwira ari byo, afata ingata ngo yikorere umutwaro, ingata ihinduka zahabu. Agiye kureba asanga n'ibyo yari yikoreye byose byahindutse zahabu nsa! Mbega ibyishimo! Umugabo asimbukira hejuru, maze ati «ahandi he no kuzongera kwirirwa nkora! Kuva ubu nzajya ndya icyo nshaka cyose, nywe inzoga nshatse yose, ariko cyane cyane ubuki. Hehe n'ubutindi kandi! Nzongere kunywa amazi ukundi!»

Hashize akanya, afata impamba yari yitwaje ngo asezere ku butindi. Agifata ikijumba ngo atamire abona gihindutse zahabu. Yitabaza amazi ngo asome, yasoma amazi ntaze, kuko na yo yari yahindutse zahabu. Umugabo biramushobera, niko kuvuga ati «ndabigenza nte? Umuntu ashobora kubeshwaho n'amabuye? Ko nduzi ndya ngasanga ari amabuye? Nanywa amazi ngasanga ni kwa kundi?» Ntabwo nikoreye irya Kabara! Iyaba nari mbonye uwo nihera iyi zahabu yose akanyisubiriza ibijumba n'amazi byanjye nagayaga. Mbaye nka wa wundi ngo wabonye isha itamba agata n'urwo yari yambaye! Nagatangaye data uwo muntu wangiriye impuhwe! Ntiwari umugisha wari rugurumira!»

Nuko akiri muri ibyo, ariko atarabona umusubiza, arakanguka maze asanga yarotaga, ati «mbega amahirwe, bya bindi byose ni inzozi! Imana irakarama! Sinzongera kurarikira ibyo ntashoboye kubona, ahubwo nzatungwa na duke twanjye.»

Sem comentários:

Enviar um comentário