terça-feira, 30 de setembro de 2008

NTIBAVUGA BAVUGA-IKESHAMVUGO


KU BIJYANYE N’AMATA

Ntibavuga: Bavuga: 
Kuyasuka mu gisabo - Kuyabuganiza 
Kuyavanamo amavuta - Gusobanura 
Kubika icyansi, igisabo -Gusobanura 
Kurangiza koza icyansi -Guhumuza 
Kumena amata ubishatse - Kuyabikira, kuyabyarira 
Kumena amta utabishatse - Kuyabogora 
Uduta - Amata 
Amata y’inka ikibyara -Umuhondo 
Amata y’inka yenda guteka - Amagonera/Amanga/Amasuga 
Amata inyana yanze konka - Amakaba 
Ayaraye ataravura - Umubanji 
Amaze kuvura - Ikivuguto 
Ay’abashumba -Imyezo 
Amata y’ikivuguto kitavuruze - Amenda 
Agati bavurugisha -Umutozo 
Umuheha banywesha amata -Umuceri 


KU BIJYANYE N’INGOMA


Ntibavuga: Bavuga: 

Gutangira kuvuga -Gusuka 
Kurangiza kuvuga - Gutunga 
Kugurwa - Gukoshwa 
Kumanikwa - Kujishwa 
Gushyushwa - Koswa 
Gufashwa hasi - Kururutswa 
Kubazwa - Kuramvurwa 
Gushyirwaho impu -Kuremwa 
Kwikorerwa - Kuremererwa 
Gusoza - Gutaha 
Gutoboka - Kubyara 
Gufatwa -Gusegurwa 
Gusaduka - Kurara 
Kumeneka - Kuribora 

KU BIJYANYE N’ICYANSI, ISEKURU, INGOBYI, IGISABO, UMUHETO N’INJISHI

Ntibavuga, Bavuga: 

Ntibimanikwa -Birajishwa 
Ntibiturwa - Birururutswa 
Ntibimeswa- Birahanagurwa 
Ntibisaza- Birakura 
Ntibyikorerwa - Biraremererwa 
Ntibigurwa - Birakoshwa 
Ntibishyushywa -Biroswa 
Ntibimeneka - Biraribora 
Ntibibazwa - Biraramvurwa 

N.B: Iyo ukoresheje bene izo mvugo uko bidakwiye bishobora kuba igitutsi.

Urugero: 


Kuvuna umuheto ni ugupfusha abatabazi cyangwa ababyeyi. 
Guhekura umubyeyi ni ukumwicira abana. 
Kumesa ingobyi ni ugupfusha ukamaramaza 


IBIJYANYE NO KUVUGA (INGAMBO)

Umuntu aravuga- Inyoni zirajwigira 
Ingoma ziravuga -Inka zirabira 
Intama ziratama -Impongo zirakorora 
Igikeri kiragonga -Ingurube iratontoma 
Impyisi irahuma -Inuma iraguguza 
Umusambi urahiga -Imbwa iramoka/irakonkoma 
Inkoko iri mu magi irakwakuza -Inkoko irahamagara 
Isake irabika -Imbeba irajwigira 
Ihene irahebeba -Imfizi irivuga 
Intare irivuga -Ingwe irahora 
Imvura irahinda -Imodoka irahinda 
Umuriro urahinda/uragurumira -Umugezi urasuma 
Isuka irarangira - Injangwe irahirita 
Indege irahinda - Inkokokazi irateteza 

KU BIJYANYE N’INKA

Ntibavuga, Bavuga: 

Gushyira inyuma -Gukumuriza inyuma 
Kurangiza gukama -Guhumuza 
Kurangiza gushitura - Guhaza 
Kurorera gukama - Guteka 
Gukamana ingoga -Gukama kera 
Gukomereka - Gusarika 
Kwahura kure -Guturuka kure 
Guca umurizo -Gukemura umurizo 
Gukurura babyaza -Kuvutira 
Kuzirasa amatezano K-uzikama 
Gukamisha yombi -Kuvuruganya 
Kureka inyana ngo yonke -Kwinikiza 
Kuba ku nda kwazo -Kwerera 
Kuziyobora -Kuzirongora 
Kuzijyana ku ibumbiro -Gushora 
Kwiruka zigusiga -Gutara 
Guhanagura inka -Kuzihonora 
Guta umuziha kwazo -Gufuma 
Kwenda kwima zitararinda -Kuba mu bitwarizi 
Kuzivomera -Kuzidahirira 
Kuzishyira imfizi -Kuvuna umurizo (kubangurira) 
Kubura amazi kwazo -Kurumanga 
Guca inka ibere -Kuryogosha 
Kurwara ibisebe ku mabere -Gusarika 
Ibihamagazo byazo -Amazina yazo 
Inzu y’inyana I-kiraro cy’uruhongore 
Utubere tudakamwa -Indorerezi 

KU BIJYANYE N’UMWAMI

Ntibavuga Bavuga: 

Umurambo w’umwami -Umugogo 
Kumubyutsa -Kumubambura 
Kumusinziriza - Kumubikira 
Kugenda -Kurambagira 
Kurya -Gufungura 
Gupfa -Gutanga 
Uburiri bw’umwami -Igisasiro 
Inzu y’umwami -Ingoro 
Abana b’umwami -Ibikomangoma 
Kujya ku ngoma -Kwima ingoma 
Kubyuka -Kwibambura 
Kuryama Kwibikira 
Kurwara Kuberana 
Kwicara Guteka 
Intebe ye Inteko 
Ingobyi ye Ikitabashwa 
Aho aramirizwa Ijabiro 
Kumuha ikuzo Kumuramya

domingo, 1 de junho de 2008

049. ICYIVUGO CY’IHENE

015 SEKARAMA

Iki gisigo kiri mu gatabo ka A. Kagame kitwa “Aho wiriwe nta rungu”(Editions morales, Kabgayi, 1949). Sekarama yari yaranyazwe inka ze n’umusozi wa Kabirizi mu Buyenzi yari yaragabanye Ibwami. Abinyagwa n’umutware Sebagangari. Sekarama amaze gutindahara yagira mwenewabo Segatwa ka Mpogazi. Iki gisigo kigamije kuvuga ibigwi by’IHENE. Hari aho gishimira uwo musinga mwenewabo wamuhaye icumbi akamuzimanira iyo hene, Musheru. Tubonereho no kwumva ko Sekarama ubwe ahamya ko yari umusinga, akaba na mwenewabo wa Segatwa wo mu Basizi b’i Kiruri.

01. Narariye Umusinga dusangiye ubwoko

02. Wa Musabwa wa Ndanze- gusekwa-mu- nzira.

03. Anzimanira Musheru ancira inkoni nti nshimye iyo.

04. Ikagira ikibibi ku mugongo n’ikibengero ku murizo.

05. Ica bugufi nticanirwe

06. Yaceceba iganiziko bakayizirika mw’ijosi.

07. Igira ikizizi ikazira ikizinzo

08. Ikizira cyayo ntinyobwa n’abantu bakuru.

09. Umva Ruhaya ruharaye guhaha i Bugoyi

10. Ntihongerwa umutware

11. Umutwaro wayo ugerwa mu nkondwe kabiri.

L’ODE DE PROUESSES DE LA CHEVRE

-----------------------------------------------------------

1. J’ai passé la nuit chez un parent de notre clan « singa » ,

2. J’ai eu recours à sa générosité pour échapper à la honte de l’errance.

3. En guise d’accueil, il m’a offert une chèvre et a brisé mon bâton d’errance. Pour ce geste j’exprimai ma gratitude.

4. Cette chèvre avait une tache sur le dos et une saleté sur la queue.

5. Lorsqu’ elle se couche, on ne fait pas du feu autour d’elle comme pour les vaches,

6. Lorsqu’elle s’approche de l’âtre,

son cou est attaché

par une corde au pilier de la maison.

1. Il est toujours hautaine et abhorre le chasse-

mouche.

2. Son lait est interdit aux adultes.

3. Le Bélier est de plus en plus envoyé au Bugoyi

en troc pour le tabac

4. Malheureusement les autorités administratives

ne l’apprécient pas

5. Parce que le fagot de tabac contre lequel il peut

être échangé n’équivaut que deux mesures

de petit paniers.

048. NDABUKIRE IMANA YUNAMUYE U RWANDA

015 SEKARAMA

Iki gisigo Tugiteze ho byinshi. Twagize n’Imana Alegisi Kagame akiduhindurira mu Gifaransa. Ubundi, ingorane ya mbere kuri ibi bisigo, yari uko Ikinyarwanda cya byo kitacyumvikana. Ni igisigo cyo mu bwoko bw’ “Impakanizi. Sekarama yapfuye adashoboye kukibwira Umwami Rudahigwa yari yakigeneye. Iki gisigo, cyahimbwe nyuma y’uko Umwami Musinga aciriwe ishyanga. Iryo shyano ariko rigasa nk’aho rigangahuwe n’uko Karinga igumye mu Rwanda, kandi ikima mwene Musinga. Iki gisigo rero ni ugutamba ineza, gukura ubwatsi, no guha impundu Umwami wimye.

Ku bw’ umwihariko, iki gisigo cyavugwa ho iki ? Icya mbere ni uko Nyarusaza-Sekarama akigaragaza mwo aho u Rwanda rwari rugeze: hagati y’urupfu n’umupfumu. Musinga yari amaze gucibwa. Bituma Sekarama atinya kuvuga neza amateka y’ingoma ye. Atinyuka gushima Mutara ko yayobotse “Abera”, kandi ari bo birukanye se. Muri iki gisigo kandi arasezera ku Mwami no ku buzima.

Ubwo yari ageze hafi y’imyaka 100. Yahise apfa adashoboye kugitura Umwami Rudahigwa Amagambo ya nyuma y’umusayuko aratwibutsa uko Abanyarwanda ba kera bumvaga “amaherezo y’umuntu”: urupfu n’ibirukurikira; bishingiye ku Idini gakondo y’Imana. Gupfa ni “ukwitaba Imana, ni ukujya kuyifataho igihe ubutazagicyura” !

Ndabukire Imana yunamuye u Rwanda,

Rwabiza-ngoma rwa Ndagano ya Ndahise*,

Mikore* yikoze ku rugendo

Ati: nimuhumure Rubanda,

005 Ziri mwo umugabo utari shiti

Wa Mfitimirishyo* ya Karume*,

Umugabe uhawe ingoma,

Kuzayambikana ingoga.

Avura urugumye Rugumira

010 Rwa Ngumijinzira* ya Rwango-ruke,

Ni we Mana tubona i Rwanda.

Ng’uwo ntahuga ay’inkiko

Yadukuye mu rumira

Yabonye imvura yagumye,

015 Arayigwaburura* iragwa.

Yaturahiye ko tutanyagirwana isinde,

Ashinga umugani

Agenda ijoro n’umunsi,

Yabona dushengera

020 Akadusenga imibungo*.

Tukarora Umwami wacu Mwagirwa

Wa Mwambarira-ngoma wa Mwamugaba*,

Ahawe ingabe Kiragutse na Karinga.

Tuyihora mu ruhanga

025 Ruhungura-birwa rwa Gacura-nkumbi.

Icumu rye mu Mazinga bararizi,

Ntirizahavukira ryitwa Ruvuta.

Ye cumu ryacuzwe n’inyundo ziramye,

Ye Ruhanga rwivuze ibihugu,

030 Wahinze ugana icyoko,

Zirashya ingo z’ishyanga uzana amashyo.

Usa na ya nkuba sokuru.

Ni we batahishaga imigambi,

Yahoraga yagirije aho yatambagiye,

035 Akahatwara iminyago kane.

Na we rero bwiriza inka mu myuzuro,

Aho wujuje umugambi,

Iyo ugarutse utaha

U Rwanda rwawe rurasusuruka.

040 Nirukamwe neza,

Rwakandagiye ingoma-mpugu,

Impuguke ni Kiragutse

Iz’amakeba izigize nko hambere.

Rugira, Nyiri uru Rwanda,

045 Rwagirije amahanga,

Ibihugu byose biraguhindukiriye.

Ye Mutunzi twaronkeyeho umutungo,

Ye Mutagara w’ingoma

Utambwa ho n’abatesi

050 N’abatambira ingoma ba Ngoma-ijana.

CYILIMA I RUGWE

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana uwa Bwimba

Wahendaga abandi Bami ubwenge,

Arahira Bihembe

Ko atazacanira ingoma,

055 Ishya* akaricyura kwa Ngomijana*.

Aronka yo Nyirambyeyi*,

Aza ashoreye imbyeyi n’Umubyeyi

Imigisha ayegurira ino.

KIGELI I MUKOBANYA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana ya Nkuba Nkubiri

060 Yakuburaga iz’ibihugu byose,

Abagira icya Mugabo umwe.

Nimwumve ikubitiro ry’ubukombe,

Nimwumve umushyamo w’iyo Mfizi

Irwana idashyama

065 Ya Rushya* rwa Shyerezo*,

Ngo irakubita ishyira mu cyico,

Iz’amakeba igakomera impunzi.

Yagaritse ingogo agarura inkumi,

Agarura n’inka ya Nkusi iragaruka.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

070 Ungana Rwikorana-murego* rwa Mikore*,

Mugabe wagiye i Mabiho*,

Akahatsindira inkaka.

Ahindukirana n’i Nduga

Ya Ndaguyimirwa ya Mirabyo*,

075 Yenda iyo mirabyo yose

Ayamurura busazi.

Amunyaga ibitero n’ibitabarika

Rubarira-kwesa rwa Myasiro ya Rwesa-mfuke,

Yenda iyo Nduga yose arayerera.

080 Azishora mu Muhanga,

Zicirwa ibiraro,

i Buhanga bwa Gakoma,

Nkomane imaze kwera,

Bazihashorana ishyaka.

YUHI II GAHIMA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera, urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

085 Ungana Rugaragara rwa Gacura-nkumbi*

Wa Mugabe watashye ijabiro,

Mwa Ngomijana.

Ahimura inkundwakazi ya Mikore,

Umugabe wamwibarutse,

090 Amurwanira ishyaka.

NDAHIRO II CYAMATARE

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana “Mirindi

Nyiri imirimo nk’iyi”

Washokanaga n’imirimba ye,

Ashakira Ndori inzira

095 Ngo azaramutswe Mpanzi*

Na Mpatsibyaro*.

Abahire b’i Gasabo n’i Gasange,

Bakarutunga umuganaho*.

RUGANZU II NDOLI

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana Mpambara, wa Mugabe

100 Wagendaga yesa impenzi* ibihugu byose,

Agenda abaza inzira ya Kireremba*.

Uwo ni Ntwaza, witwazaga intanage

Ngo azabone intutu* za Nyiranzira.

MUTARA I SEMUGESHI

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana ya Nkuba

105 Yarabirizaga i Rusatira,

Ikaruhuka ikoze ikosi*,

Inyuma ya Shyunga,

Ngiryo ishya ryakwiriye ibihugu.

Yacyamuye iz’i Ruganda,

110 Acyamura iz’i Rugango

u Burwanya-nzara* abugira u Rwanda.

Kandi kera ntihagendwaga,

None barahagenda

Nk’abagenda i Rwahi rwa Mirego*.

KIGELI II NYAMUHESHERA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutera u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

115 Ungana Ruyogoza byaro

Rwa Ndagano ya Mpibicuba*,

Wenze ibihugu byose akabiyogoza.

Yenze iz’i Bwuzure*, yenda n’iz’i Bwuzuze*

Ateranya n’iz’i Gishari,

120 Azishyira i Rwanda.

MIBAMBWE II GISANURA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana Mikore,

Nyiri inkoni y’umukore,

Yakubitaga inyamaswa

Ihora yubaguza kuzamira imitavu.

125 Aramukubita nk’iyo hejuru

Aramwesa nk’igiti aramwihaniza

Amusesera imikako*.

Ahiriwe n’umukore Mikore

Aramukonja nk’amafuni,

130 Yirukana Mugara*, Mugarishya*.

YUHI III MAZIMPAKA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana Rugaragara-mwigabiro

Rwa Mihigo ya Gacura-nkumbi,

Wa Mugabe washenye ijabiro* rya Rwajoro*.

Umva uwo mugabe ngo araca inkamba,

135 Agakubita Mpari Mpanzi

Akayicira ijanja mu ijabiro rye.

CYILIMA II RUJUGIRA

Data ga rugero rw’Abagabo,

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi,

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana ya nkuba

Yarabiriza I Ntora

Iby’ i Busigwa-ntote* byose bikarara.

140 Nimwumve iyo nkuba,

Yayogoje u Buyenzi

Ni yo Ruyenzi igomba

Ngo ajye ayambika

Uwo musengo* ishaka.

KIGELI III NDABARASA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kare

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

145 Ungana Rugambirira-byaro

Rwa Ndagano ya Mpibicuba,

Wa mugabo washenye ijabiro rya Biyoro.

Acyamurira ko n’iz’ i Bumpaka

Impaka zirashira

150 Asize asenyaguye amakombe cyane.

MIBAMBWE III SENTABYO

Data ga rugero rw’ Abagabe

Mutara, u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana Ruvumereza-shako rwa Shorera

Umugabe washize ubwoba

Inyuma ya Shyara akahimura ishyano.

YUHI IV GAHINDIRO

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana Nkurimba-mu-mbuga

155 Nta muhana ataracurira mwo inkumbi.

Bamuririmba uburyo yarwaniye Nkubira*.

Nta bihugu bitamwubashye.

Yarinze agera i Buzi araharimarima,

Ntiyahasize n’umucuko.

160 Yanyuzwe n’uko umuhinza nyiraho

Yasize amwambitse

Ingoma ndende ya Ndahiro.

MUTARA II RWOGERA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera, urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana Muhiguzi

Nta muhana atarazimiriza umuriro.

165 Rwanda baramuririmba

Uburyo yatsinze Kibiri-cyanga-kwaka*,

Agarika ingogo mu Bwiriri

Yiriza umunsi,

Icumu ryagoramye* araza aragoroza.

170 Agarika intumbi ku Cyera-mutwe*

Arivuga iravumera Rugina*.

Azibwiriza ashize ubwoba

Rwenga* rwa Gahina

Wa Mugabe washenye Kanigo

175 Ahagira u Rwanda.

KIGELI IV RWABUGILI

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye Umugabe

Ungana Bizihirwa-mu-ngoma ba Rwango-ruke,

Wa Mugabe washenye ibirwa

Agasenyura ingogo.

Uwo ni Shoza-zinywe,

180 Wishokeraga urugamba,

Agira ngo ingoma ya se yamuhaye

Ajye ayambika uwo musango* ishaka.

Yari inkuba akaba hejuru

Amacumu ye akayatyariza ku rugendo.

YUHI V MUSINGA

Data ga rugero rw’Abagabe

Mutara u Rwanda rwawe rurakuzi

Uzarutunga kera

Urutunganye uburyo

Warubereye umugabe

185 Ungana Rwitabira-mihigo rwa Gacura-nkumbi,

Wa Mugabo waduhaye Mutara

Umugabo wateturuye uru Rwanda.

MUTARA III RUDAHIGWA

Mutara uru Rwanda warwunamuye rucyunamye.

Wabonye twatangirijwe,

190 Urutangirirakure

Warumariye icyo waruherewe,

Uhanzwe no kurwiharira

Uruhaza umuganaho*.

Warwizihiye ugihabwa

195 Warubereye imfura ivutse mbere,

Uruvura igishyika.

Warukenkemuye rukendereye

Warumanuye aho rwari rwamanitswe,

Woroshya ijabo, urukura ijuru inyuma.

200 Waruronkeye indoha* ya Gihanga,

Iyo ibariye umwaka

Irahindukira Ruhinda

Warugiriye impaka Ntampuhwe,

Wabonye Mikore yikoze urakenyera,

205 Jabo wagiye ijabiro,

Woroshya ijabo.

Warengeye ingoma ya so,

N’ingarigari y’intwari

Mpanzi* ngo ikwumve irakuvumerera.

210 Watsindiye inka imikiko,

Ziraryamye umugazi.

Waganje abahizi* bawe

Wihariye inka.

Abarabye wahawe nibace amajyo,

215 Ntibagira amarengero

Amajyo yabagumiye.

“Bamenewe amata n’Imana,

Ntibazayunamuza amaboko”.

Nibagende banywe amazi,

220 Nibamara gutonda urubobi mu nda,

Bazasaba umuriro.

Aho se ko bagiye batarebye ibirori,

Mutara atahana i Butare

Ataramanye n’Abera,

225 Ikamba riri ku ngoma !

Hahirwa abashaka gukama impenda*

Bataramana na Mutara.

Butare yabaye inganji,

Nimuyigane mwese irasa na Maza.

230 Yakundwakaye nisange Murambi,

Yo yatumye ntarambirwa iyi ngoma.

Iyi ngoma yanyu Mutara

Yabonye ko wabyawe byakunze,

Ikwita Nyangoma.

235 Wayivukiye ho Umugabe

Uyishingira umugani

Ungana uwa Gisaré*

Cyadusibyaga amacwa kabiri.

Umunsi w’i Murura*

240 Muramira-Rwanda wa Rwango-ruke,

Araduhumuriza Rubanda.

Wadukuye aho yadukuye Curinkumbi,

Wacuriye n’amakeba mukayasumba.

Kayasumbye ko Karuhura,

245 Aho nta rwango ugaruye u Rwanda.

Mpa iyo gucanira Muca-nkamba

Si igicumuro, ndagabanye,

Ubwo ntakiye Imana,

Ngize amagiro.

250 Uranzi nahoze ndi imbonera y’Abami,

Ba Rwanga-kuzika* na Rwango-ruke*,

Naramuka ntuye

Bakampereza intaka.

Natura bakampereza izinanuye.

255 None gira unyibuke

Ndasekwa n’amakeba,

Ari wowe Mana i Rwanda,

Urandamize ibiganza byawe byombi.

Ngibyo ibirori byawe Birorero,

260 Bya Biramba-kw’iriba* bya Murarahita*,

Mutara ngiye kugenda,

Nsize ndebye ibirori byawe.

Nzabarwa n’uwandorereye muri iyi ngoro,

Ya Serugo* na se wa Kigeli

265 Aho izanzirikana.

Mutara urarambe mu nka aka Kiramba,

Cyarambikaga ikirara mu Kirara-hita,

Ajya kurara i Randa rya Nyakabuye.

Mutara uzasazire mu nka aka Rusaza*,

270 Rwasanganizwaga iz’imivugo,

Yivuga ikavumera Rugina.

Ngubwo ubuhoro bwanyu,

Buhorane mu Rwanda,

Nsize rutaraganya amasuhuko.

275 Ngizo impundu sinagutendeye*

Urampaye izina,

Ndiziguye ndazindutse.

Ndirirwa ku mwiteguro,

Ndategereje intumwa,

280 Ziramuka zurirana mu nzira.

Abunuzi baraje

Ndatumirwa ngo nintebuke,

Nsubire njye gukuranwa

Na Abageni banjye ku gihe.

285 Baramfitiye n’ubwira

Bwanza-buke aratuma

Ngo nintebuke aya maguru,

Yahoze ankunda ku gihe cyanjye.

Ndasezeye sinashinze imizi hano

290 Ngiye ntacumuye,

Ucyuye igihe arataha.

Mpa impamba se Mwimanyi

Ngiye gufata igihe

Iyo ntumiwe nditabye

295 Nzatinda kugaruka.

MES REMERCIEMENTS A IMANA QUI A RELEVE LE RWANDA

----------------------------------------------------------------------------------------------

Mes remerciements à Imana qui a relevé le Rwanda,

Le Tambourineur, fils du Conseiller,

descendance de Mutabazi,

Au jour où Mutabazi s’était mis en route.

« Ne craignez rien, peuple du Rwanda, nous dit-il ,

005 Les Bovins sont gardés par un homme sérieux,

Fils du Souverain, rejeton de Nsoro ;

Un roi qui hérite du Tambour,

Pour l’orner des trophées sans tarder ».

Il nous libère d’un grand danger, lui le Prestigieux,

010 Fils de Mutabazi, descendant de l’Aimable :

C’est lui le Dieu visible au Rwanda.

Le voilà qui est toujours attentif à la situation de nos

frontières :

Il nous a tirés d’un gouffre béant !

Remarquant que la pluie était presque tarie,

015 Il la ranima et la fit tomber dans le pays.

Il nous a juré qu’il nous servira de parapluie,

Il accomplit des faits mémorables,

Il marcha nuit et jour,

Dès qu’il nous voit venir lui faire la cour,

020 Il nous offre une agréable récéption.

Alors nous contemplons notre roi, lui le Refuge,

Fils du Martyr de la nation , rejeton de Gisanura,

Investi des Tambours dynastiques,

le Kiragutse et le Karinga

Nous demeurons devant sa face,

025 Lui L’Héritier des îles, souche du Foudroyant !

Sa javeline est bien connue dans le Mazinga :

Sa renommée y est assurée

Ainsi que son enrichissement en butins.

O Lance qui a été forgée par des marteaux choisis !

O Front qui a triomphé des pays étrangers !

030 Tu as cultivé les yeux tournés

vers la direction des vents

qui amènent la pluie,

Tu as incendié l’étranger et ramené

un immense butin !

Tu es pareil à ce Tonnerre-là, ton aïeul,

Qui, d’avance, était informé de toutes les stratégies !

Il mettait à l’étroit les pays qu’il avait fait espionner,

035 Et par quatre fois les ravageait.

Et bien, Toi aussi indique les pâturages aux bovins ;

Qu’ils pâturent chez tes alliés.

Lorsque tu rentres dans ta famille,

Ton Rwanda en est réchauffé !

040 Que le pays goûte paisiblement l’abondance de lait,

Puisqu’il a brisé les Tambours des pays étrangers.

Le Tambour des initiatives est Kiragutse :

Il tient ceux des rivaux dans la mauvaise

posture comme autrefois !

O Rugira , Maître du Rwanda,

045 Triomphateur des étrangers,

Voici que tous les pays tournent leurs yeux

vers Toi !

O Toi le Riche auquel nous recevons nos richesses !

O Toi le Centre de la royauté,

Autour duquel la haute tourne la haute noble,

050 Ainsi que les accompagnateurs des tambours

de Gihanga Ngomijana !

CYIRIMA I RUGWE

Eh bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son souverain

Pareil au Roi fils de Bwimba

Qui déjoua les autres rois par son habileté,

Et éteignit, dans la Maison de Bihembe,

La pérennité de la royauté,

055 Tandis que dans celle de Gihanga

il fit entrer les succès.

Il nous amena une Mère ;

Il revint conduisant une maman et une épouse,

Faisant ainsi tomber les bénédictions sur nous.

KIGELI I MUKOBANYA

Eh bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son souverain

Pareil à ce Tonnerre-là, le Tourbillonnant,

060 Qui, s’étant emparé des bovidés de toutes

les nations,

Fit d’elles le domaine d’un unique roi.

Ecoute les coups de ce vigoureux !

Ecoute les combats de ce taureau

Qui lutte sans hésitation,

065 Ce fils de la Félicité, rejeton de Shyerezo,

Qui dirige les coups aux endroits mortels,

Se plaisant à contempler la fuite éperdue

de ses rivaux !

Il a étendu un adversaire et ramené la jeune fille,

Ainsi que la Vache-de- Nkusi.

MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI

Et bien, Modèle des Souverains

O Mutara, ton Rwanda te connais.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son Souverain

070 Pareil au Sagittaire, rejeton de Mutabazi

Ce roi qui s’est rendit à Kibirizi

Et y triompha d’une nuée d’ennemis !

Il en revint par le Nduga

Pays de Mashira, fils de Nkuba ;

075 Il prit ensemble tous ces éclairs

Et les fit s’envoler comme une nuée de mouches.

Ce Tonnerre, descendance de Ndabarasa,

souche du Tambourineur,

Il parcourut tout le Nduga et le dévasta.

080 Il abreuva ses bovins dans le Muhanga,

Les fit pacager

Dans le Buhanga près Gakoma,

Et, lorsque le Nkomane fut aprêté,

Il les y fit boire avec satisfaction.

YUHI II GAHIMA II

Et bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

085 Pareil au Géant, Fils du Foudroyant,

Ce roi qui s’est assis sur le trône de

Gihanga Ngomijana.

Il y remplaça Matama,

La reine-mère qui lui a donné naissance

090 Et mit tout en son l’honneur.

NDAHIRO II CYAMATARE

Eh bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèras de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

Pareil au Marcheur,

Dans les circonstances similaires à celles que voici :

Il se livra avec sa jeune noblesse

En faveur du retour de Ndoli,

095 Pour être intronisé Détenteur du Karinga

et du Mpatsibihugu !

Ces Heureux héritiers, originaires de Gasabo

et de Gisanze

Se perpétuent à jamais à la tête du Rwanda !

RUGANZU II NDOLI

Et bien, Modèle des Souverains

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

Pareil au Combattant –Suprême ,

100 Ce roi qui promenait son bouclier par tous les pays,

A la recherche du Rwoga fait prisonnier.

Celui-là est le Tenace, armé de flèches,

Voulant s’emparer des dépouilles de Nyiranzira.

MUTARA I SEMUGESHI

Et bien, Modèle des souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son souverain

Pareil à cet Eclair

105 Qui brilla de Rusatira,

Et ne se reposa qu’après avoir foudroyé

Au-delà de Shyunga !

Ce fut là un succès qui couvrit toutes

les régions voisines .

Il razzia les bovins à Ruganda,

110 Et d’autres à Rugango,

Il fit de Bwenengwe une province du Rwanda.

Alors qu’auparavant c’était un pays impénétrable,

Tandis que maintenant on s’y promène

Comme si c’était à Rwahi, chez Ndabarasa.

KIGELI II NYAMUHESHERA

Et bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été
choisi pour être son Souverain

115 Pareil au Ravageur des pays voisins,

Rejeton de Ndagano, descendant de Cyilima,

Qui attaqua tous les pays et les ruina.

Il razzia les vaches de Kaziba et celles du Bukunzi;

Les ayant fusionnées avec celles du Gishali,

120 Il les rentra au Rwanda

MIBAMBWE II GISANURA

Et bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

Choisi pour être son Souverain

Pareil à Mutabazi

Qui brandit son bâton de pasteur

Dont d’un coup il asséna le Lion,

Qui était toujours aux aguets pour dévorer

ses génisses.

125 Il le frappa, telle la Foudre des airs,

Il le fendit, une bonne fois,

comme on le fait pour le bois avec une hache,

Et il répandit à terre les perles de son collier.

Fiers de son bâton, Mutabazi

Le broya comme le marteau fait du minerai,

130 Et ainsi Ntare fut chassé par le Victorieux.

YUHI III MAZIMPAKA

Et bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

Pareil au Roi-des- batailles,

Souche de Mihigo, descendant du Foudroyant.

Ce roi qui détruisit l’habitation de Ntare.

Ecoute comment ce souverain triompha

une fois pour toutes,

135 Comment il encercla Ntare

Et lui coupa la patte à l’intérieur même

de son palais.

CYILIMA II RUJUGIRA

Et bien, Modèle des Souverains

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

Pareil à ce Foudre qui,

De Ntora, lança les éclairs,

Et ce qui était au Burundi en tomba évanoui.

140 Ecoute ce Tonnerre

Qui ravagea le Buyenzi.

Aussi le Karinga l’a t-il choisi,

Afin qu’il lui ornât de

Ces dépouilles qu’il désire ardemment.

KIGELI III NDABARASA

Et bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence,

ayant été choisi pour être son souverain

145 Pareil à l’Assaillant- des-pays-voisins,

Rejeton de Ndagano, souche de Mutara,

Ce roi qui éteignit la Maison de Biyoro.

Il razzia du même coup les Bovins du Bumpaka

Sans que s’élevât une seule voix pour

les lui disputer,

150 Car il avait culbuté définitivement

des monarques puissants.

MIBAMBWE III SENTABYO

Et bien, Modèle des Souverains

O Mutara, ton Rwanda te connaît :

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

Pareil au Tambourineur, descendant du Conquérant,

Le roi qui fit preuve de hardiesse

Et délogea son rival de derrière Shyara.

YUHI IV GAHINDIRO

Et bien, Modèle des Souverains

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

Choisi pour être son Souverain

Pareil à l’Eclat des abreuvoirs,

155 Car il n’y a aucun pays étranger

auquel il n’ait imposé le deuil.

On exalte comment il lutta pour le Karinga ;

Tous les pays lui ont témoigné le respect.

C’est ainsi qu’il arriva dans le Buzi et le bouleversa ;

Il n’y laissa même pas un bébé.

160 Il se réjouit du fait que le roitelet de cette région

Fut fait ornement

Du grand tambour, héritage de Ndahiro.

MUTARA II RWOGERA

Et bien, Modèle des Souverains,

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

Pareil au Vengeur,

Il n’y a aucun rival dont il n’ait éteint le foyer.

165 Partout on exalte son triomphe sur Bazimya.

Il étendit un adversaire redoutable dans le Bwiriri ;

Il batailla toute la journée

Et rentra avec une lance recourbée

Qu’il dût faire redresser.

170 Ayant jonché de cadavres le mont Kabirizi,

Il alla déclamer ses hauts faits devant le Karinga

qui l’en félicita.

Il fit paître les bovins, sans nulle crainte,

L’Intelligent, souche de Gahima,

Ce roi qui a détruit le Kaniga

175 Et son territoire devint une province du Rwanda.

KIGELI IV RWABUGILI

Et bien, Modèle des Souverains

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été choisi

pour être son Souverain

Pareil à la Splendeur des Tambours,

fils du Bien-aimé,

Le roi qui a ravagé les îles

Et battu les rivaux.

C’est lui l’Abreuveur des vaches

180 Qui ne s’éloignait pas de la bataille,

Voulant que le Tambour hérité de son père

Fût constamment orné des hauts faits

qu’il recherche tant.

Il était un Tonnerre et vivait dans le firmament ;

Il aiguisait toujours ses javelines au cours

des expéditions.

YUHI V MUSINGA

Et bien, Modèle des Souverains

O Mutara, ton Rwanda te connaît.

Tu le possèderas de longs jours.

Tu le régis avec compétence, ayant été

choisi pour être son Souverain

185 Pareil au Passionné-des hauts faits,

fils du Foudroyant

Qui nous a légué Mutara,

Ce Héros qui a tiré le Rwanda de l’impasse.

MUTARA III RUDAHIGWA

O Mutara, tu as relevé ce Rwanda alors

qu’il était encore consterné.

Tu l’as vu en grand danger et l’as sauvé

à son extrémité.

190 Tu lui as rendu le service pour lequel

tu en as été investi.

Il a suffi que tu en fus proclamé Souverain unique,

Pour que tu le rassasie aussitôt de félicité.

Dès ton avènement

Tu lui as paru merveilleux,

195 Pour lui tu as été un véritable Aîné,

Et tu l’as guéri de son chagrin.

Tu l’as rendu radieux, tandis

qu’il avait le cœur brisé.

Tu l’as descendu de l’endroit où il était suspendu.

Calmant la force, tu l’as retrouvé au-delà

de l’horizon.

200 Pour lui tu as acquis la pluie de Gihanga,

Aux époques habituelles de l’année,

Le tonnerre ne manque jamais de gronder.

Pour le Rwanda tu as lutté sans réserve ;

Voyant Mutabazi en route, tu as serré ta ceinture,

205 O Majesté, tu as pénétré dans le palais

Et la force en fut adoucie.

Tu as défendu le Tambour de ton père

Et la propriété des preux,

Ce que voyant, le Karinga te félicita.

210 Pour les vaches tu as triomphé des dangers,

voilà pourqoui elles sont en toute sécurité.

Tu as vaincu les rivaux

Et tu es devenu le roi unique des bovidés.

Que s’évanouissent ceux qui ont été dépités

à ton avènement :

215 Ils n’ont pas où se réfugier,

Tout lieu de refuge sûr leur fait défaut.

Leur lait a été renversé par Imana,

Ils ne peuvent pas le relever par leurs bras.

Qu’ils s’en aillent boire de l’eau pure ;

220. Lorsqu’ ils sentiront la mousse dans leurs ventres,

Alors ils viendront te demander pardon.

Comment donc s’en vont-ils avant d’assister

aux festivités,

Organisées à Butare en l’honneur de Mutara,

En compagnie des Blancs,

225 Face à Karinga orné de son diadème.

Heureux ceux qui désirent traire des milliers

de vaches,

Et passent les veillées avec Mutara.

Butare est devenue une résidence des victoires,

Dirigez-vous tous vers elle, elle est pareille à Maza.

230 Elle est une habitation favorite à l’égal de Murambi,

Grâce auquel j’ai patiemment attendu

le règne présent.

Lorsque le Tambour de tes pères, ô Mutara,

A vu que tu as été engendré sous les bons augures ;

Voilà pourquoi il t’a appelé l’Héritier du royaume.

235 Tu es né héritier de ce royaume,

Tu le défendis d’une façon inoubliable,

Comparable à celle de Mibambwe I

Qui, pour nous et par deux fois, écarta les dangers.

Ce fut le jour de la bataille de Musave,

240 Que le Défenseur-du- Rwanda,

descent du Bien-aimé,

Rendit à nous, son peuple, la tranquillité.

Tu nous as sauvé du même danger

celui dont nous préserva

alors le Foudroyant,

Qui engagea le combat avec des rivaux,

et vous rendit plus forts.

Sois plus puissant que tes rivaux, ô Toi Karuhura,

245 Tu as relevé le Rwanda.

Donne-moi une vache ô Triomphateur,

J’en fait la demande, cela n’est pas une faute.

Puisque je m’adresse à Imana,

je fais ce qui convient.

250 Tu me connais, je fus toujours le bienvenu

chez les rois

Qui régnèrent sous Rwoga et à Giseke,

Et pour chaque offrande de poème, je recevais

une vache.

Grâce à l’offrande de ces poèmes,

je recevais les vaches pleines.

255 Et maintenant tourne-toi enfin vers moi,

Je suis devenu la risée de mes ennemis,

Alors que c’est toi Imana qui règne au Rwanda :

Fais-moi boire du lait par tes deux mains.

Les voilà tes festivités, ô Birorero,

260 Descendant de Cyilima, souche de Mutabazi.

O Mutara, je vais m’en aller,

Tout heureux d’avoir assisté aux fêtes organisées

en ton honneur.

Ils parleront de moi ceux qui m’ont vu

dans cette Maison

De Gahindiro et du père de Kigeli ;

265 Aucun doute : ma mémoire y sera gardée.

O Mutara, vis à jamais près de nos vaches

comme le Kiramba

Qui étendit un ennemi près de Rugobagoba,

Le jour où il alla camper dans le Muzi près

de Kabare.

O Mutara, prolonge tes jours parmi nos bovidés

A l’instar de Cyilima,

270 Au devant duquel s’avancaient les tambours.

Et qui, lorsqu’il déclamait ses hauts faits,

le Karinga l’en félicita.

Telle est votre paix,

Puisses-tu l’avoir dans ton Rwanda !

Je le laisse en pleine prospérité.

275 Les voilà mes acclamations,

je te les dédie de tout cœur.

O Toi qui m’a donné le nom,

Je me retire pour un voyage lointain.

Je passe la journée en préparation,

Je m’attends à des messagers,

280 Qui vont m’arriver incessamment.

C’est bientôt l’arrivée des inspecteurs judiciaires ;

Je suis mandé de toute urgence,

Pour aller remplacer

Mes collègues de services à la Cour céleste.

285 Ils ne cessent de m’envoyer la convocation,

Bwanza-buke m’appelle avec insistance,

Il veut me voir sans tarder.

Il savourait volontiers mes poèmes au temps

où j’accomplissais mes services.

Je te dis adieu, je n’ai pas fixé mes racines ici-bas :

290 Je m’en vais sans être chassé,

Comme tout serviteur qui achève

son temps de service.

Donne-moi le viatique, ô Souverain,

Je m’en vais faire ma cour,

Je réponds à l’appel,

295 Sans l’espoir du retour .

____________________________

VOCABULAIRE

01. Ndahise = Mutabazi

02. Karume = Nsoro

03. Mwamugaba = Gisanura, surnommé

“Rugabisha-birenge“

04. Mikore = Mutabazi

05. Rugira = Le roi de l’univers

06. Ishya = Succès

07. Ngomijana = Gihanga

08. Nyirambyeyi = Nyanguge

09. Ikubitiro = le coup

10. Rushya = Taureau de Shyerezo

11. Shyerezo = Ancêtre des Ibimanuka

12. Umushyamo = Position de combat des

taureaux

13. Amakeba = Rival

14. Umukusi = Témoin oculaire

15. Mabiho = Kibirizi

16. Inkaka = Vedette

17. Mirabyo = Nkuba

18. Ijabiro = Palais royal

19. Gacura-nkumbi = Foudroyant

20. Mpatsibyaro = Mpatsibihugu : tambour

royal ru Rwanda

21. Imirimba = jeune noblesse

22. Mpanzi = Karinga

23. Umuganaho = la perpétuité

24. Impenzi = Milliers de vaches

25. Kireremba = Rwoga :prédécésseur

de Karinga

26. Intanage = Flèche empeinée

27. Intutu = dépouilles

28. Ikosi = Foudre

29. Burwanya-nzara = Bungwe

30. Mirego = Ndabarasa

31. Mpibicuba = roi vaché

32. Bwuzure = Kiziba

33. Bwuzuze = Bukunzi

34. Imikako = perles de collier

35. Mugara = Ntare

36. Kugarishya = Se réjouir

37. Rwajoro = Ntare

37. Busigwa-ntote = Burundi

38. Imihigo = Hauts – faits

39. Guca Inkamba = trancher une fois pour toute

40. Musengo = Karinga

41. Nkubira = Karinga

42. Kibiri-cyanga- kwaka = Bazimya

43. Icumu rigoramye = la lance qui a tué dans l

a bataille

44. Cyera-mutwe = Kabirizi

45. Rugina = Karinga

46. Rwenga = l’intelligent

47. Umusango = haut fait

48. Indoha = pluie diluvienne

49. Mpanzi = Karinga

50. Imikiko = dangers

51. Umugazi = tranquillité

52. Abahizi = Rivaux

53. Gisaré = Le-Blessé : Mibambwe I

54. Murura = Musave

55. Rwanga-kuzika = Rwoga

56. Rwango-ruke = Giseke

57. Murarahita = Mutabazi

58. Biramba- kw’iriba = le roi-vacher

59. Serugo = Gahindiro

60. Rusaza = Cyilima:il était chauve