Kati diri diri, dore umuhamirizo nakuye kwa Mukore-Urukwavu.
Nagutera Nyabishishi i Nyabitare-Urukumbi mu menyo.
Nagutera Rukara aho igaramye mu bitare bya Mashyiga-Urukumbi mu menyo.
Nyabwumira mu ijana-Urukorogoto.
Nshibwa nshibuka-Urukangaga.
Bombori bombori-Urujyo ku nkono.
Mama arusha nyoko kwambarira abakwe-Uruhu rw'intama.
Bwiza bupfuye ubusa-Uruhu rw'imbwa.
Nagutera igongo ikeba amazi-Uruho.
Mama arusha nyoko ibikinga-Uruhiza.
Inshyimbo y'iminsi yegekwa mu mfuruka-Uruhindu rw'indushyi.
Mu gikombe ngo hobe hobe !-Uruheri mu gihata.
I
nyuma ya Gacu barahima intebu-Uruheri mu gihata.
Ingurukira y'umuvumu yameze mu kivure-Urusogo mu mukokwe.
Kamanutse kavuga amangara-Urusisiro.
Rwegamanangabo rwa Ngabo rwegamanye ingabo mu nkike ya ruguru-Urushishi rufite ishaka.
Rukara irajegeza umudende-Urushishi ku igufa.
Wanzitse mu ruzi ndasya-Urusenge.
Mugongo mugari umpekera abana-Urusenge.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário