sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XII

Ko dutamiye twese hakije nde ?-Imyashi.

Mfite abana nkabasiga nkabanogereza nkabasubiza mu nda-Imyambi mu mutana.

Ngeze mu mpinga mpinguza abahinzi-Imvura.

Nagutera Rudakambirwa rwa mugabo udafungura akebo kamwe-Imvura.

Abatutsi barebare baturutse i Ruganda-Imvura.

Bibiri ngo piii !!!!!-Imvura ku iteke.

Rugugura yaguye inyuma ya Ngiga-Imvura igwa ku gitikatika.

Ruvuzo ikwirukana mu nka-Imvi zikuye umusatsi w'ubuto.

Ibuguti ibuguti-Impyisi ibugutira umupfu.

Ubugeni bw'ino burampuha-Wabaza ubuhiri mu muhini !

Ibuka hakurya-Utuzu tw'abashumba.

Turatemba shyashyari-Utuzi ku rutare.

Katemba igogo-Uturaso ku murundi.

Turadundaraye-Utubyi tw'umushumba.

Gacika gasubiraho-Urwara.

Ndica simporwe-Uruzi.

Nahinze umurima utagira ikiyorero-Uruzi.

Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga-Uruzi - Ishami ry'uruzi.

Ngira umwana akabyara umugenda-Uruyuzi.

Nuriye umugongo nnya ibuye-Uruyuzi.

Nsimbutse umugande nnya ibuye-Uruyuzi.

Ngira inka nkayirya igenda-Uruyuzi.

Kajugujugu ka Kamatankoni mu kugukubita yarakuneshaga-Uruyuki.

Karusha umuntu kurunga-Uruyuki.

Buhiri bwa Kamango yakubitaga so amuruta ?-Uruyuki.

Aka kagabo ni gato ariko kakwirukana so-Uruyuki - Ivubi.

Nkurira umuhoro mu rutoki-Uruyongoyongo.

Rukondakonda umuhoro wo mu Kinyaga-Uruyongoyongo.

Ngiye inyuma y'inzu ntoragura umuhoro-Uruyongoyongo.

Nahuranye inkoni nyinshi ncyurana imwe gusa-Imisigati.

Urace inkoni ngufi turagiye mu ishyamba-Imisigati.

Abakobwa banjye babyina bose-Imirya y'inanga.

Inyabune ya butanu yagiye kwenda inani kwa mirongo inani-Imirya y'inanga.

Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse-Imirizo y'inka.

Nagutera ba Manzi bitwaza amacumu bayacuritse-Imirizo y'inka.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário