quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008
Bakame n'icyiyone.
Amapfa yarateye Bakame irasonza;
Maze yibuka ibyo gusuhuka.
Iti " mu Kinyaga mpafite mabukwe
Nahakwereye inka zanjye umunani.»
Bakame iragenda, ibonye inaniwe,
Ijya mu gicucu munsi y'inturusu,
Irora hejuru ibona icyiyone
Gitamiye umunopfu w'umutali.
Nkunda agatukura Bakame ikarusha!
Iti « henga nihendere ubwenge Cyiyone.
Amashyo Cyiyone, urakoma neza!
Noneho si ubwiza urasa na bike!»
Bakame ivuze ityo, ikindi cy'igipfu kiti
« uburanga mbuhwanya n'ihoho.»
Gihera ubwo ngubwo cyasamura ikinwa,
Umutali uragwa, Bakame irawusama.
Bakame iti « Cyiyone wimena umutwe
Gapfe utambyiniye wa gisambo we!»
Icyiyone kiti « umpenze irya none!»
Gisigara cyimyiza imoso.
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário