sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO VII

Agatiritiri kaje kaduruza, kaje kuzatina umugabo-Umusoro.

Kavuye aha kabatinatina kagera mu gahinga kakibatinaguza-Umusoro.

Nshagawe ntawi umwami-Umusore warongoye.

Akavumu k'iwacu ni Mbimburamahina-Umusore ubungira inkumi.

Ibuguti ibuguti-Umusore ubugutana ingabo.

Shirika amazinda ngutume ikuzimu-Umusomyo mu mazi.

Rukara rw'amacece aturutse hirya wayacekwa-Umusirikare.

Fata inkoni ngufi turagiye ku manga-Umusigati.

Nyamunsi aragendera hejuru y'urupfu-Umushoferi w'indege.

Tora inkoni ntore indi tujye guhonda intanoga-Umusenyi.

Fata agahini mfate akandi tujye gusekura umutanoga. Umusenyi.

Mfukumfuku yatura so ku mucaca-Umusemburo.

Nagutera Mukara ikamwa ayera murumuna wa Muhoro. Umuyenzi.

Inka zanjye zaragiye zigarukira mu mpinga y'abankunda-Umuyaga.

Nagutera ikigira izina ntikigire ibara-Umuyaga.

Kubira so hepfo mukubire haruguru tumwite Rwabuzutu-Umuyaga.

Mutamu iriruka ntirenga-Umuyaga.

Nagutera ikigira izina ntikigire ibara-Umuyaga - Umusuzi - Amazi

Ngira inka igakamwa igaramye bwira ikubama-Umuvure.

Ngira inka nkayivanaho uruhu igasigara ihagaze-Umuvumu.

Kavumbutse kavuga amangenge-Umuvumbuko w'intare.

Ntereye akabuye mu gihuru kagaruka kavuga amanzenzi-Umuvumbuko w'intare.

Kirisha amazuruUmuvuba.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário