Rutiganda umugobe wageze rwa mugenza,
Mu iguriro ry' i Rutare
Nitangije kugereka !
Ababurugaji bagambiriye inka kuri Nyaruteja,
Bazinsanzemo ndi umutunzi w' icyete
Sinareka bazijyana !
Ku itaba rya Kicukiro
Nagaragaye mu rugamba rw' abanga gucupira !
Abacuruzi duhamagajwe umusoro,
Sinasesera nk' abisunga Kimonyo !
Mu iguriro rya Kinyari
Nanze ko Gakondo irara inyama
Nagiye imbere na Nyamurwana.
Mu nkoto za Kinyambi
Nanze kunyagiranwa isinde,
Nasigaye ku kirabo na Rurinda,
Ku gikumba cy' i Musambira
Mu musingo w' abanyaga,
Abanyanduga banyise Rwigerezaho !
Mu igugura rya Miguramo
Naguze inka z' abatinye kwambuka !
Ku mugezi wa Kiryango
Naryamiye ubudaciye na Rucagaharo.
Ku ruzi rwabaye ingeri
Nabaye ingenzi menera ingabo!
Sem comentários:
Enviar um comentário