quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Bagabobarabona [ III ]



Bagabobarabona na mushiki we.

Bagabobarabona aragenda, asanga aho mushiki we ahinga, aramubwira ngo niba hari ibyo kurya yazanye namuhe ararembye. Mushiki we aramusubiza ngo naze bajye imuhira ajye kumugaburira. Bagabobarabona ati: "Oya, batahansanga." Mushiki we aramusubiza ngo: "Ngaho sigara aha ukinisha umwana, njye kukuzanira ibyo urya. Undi asigara abyinisha umwana.

Mu kanya abona akaboko k' umwana kamusigaye mu ntoki, arumirwa.
Bagabobarabona ati: "Ninguma aha sinkira amarira ya mushiki wanjye." Aherako ariruka, ubwo umwana amutaye aho.

Bagabobarabona n 'umukecuru.

Aragenda agera ku ruzi, abura umwambutsa., Ahasanga umukecuru waje
kuvoma, aramubwira ati: "Wa mukecuru we ntiwampisha ko bagiye kunyica?"
Umukecuru ati: "Sinabona aho nguhisha uri umugabo, ikindi kandi abagabo mukunda kugenda!"

Bagabobarabona ati:"Ntaho nzajya." Nuko umukecuru amujyana iwe, ajya kumuhisha. Amaze kwirenza icyumweru mu nzu, abwira umukecuru ati:"Ndarambiwe!". Wa mukecuru ati: "Naho ndetse warihanganye, wowe umaze icyumweru utaragera hanze!" Umukecuru ati: "Ejo nzakuzindura ugende, nzaguha n' agakoni uzitwaza. Ako gakoni ni ko kazatuma wambuka uruzi; ndetse nugira n' ikindi ushaka cyose, uzajye ukabwira uti: "Gakoni kanjye nkinira nkuko wajyaga ukinira nyogokuru kera".

Umukecuru amuhereza agakoni, butaracya neza. Umukecuru aramuherekeza. Bageze ku ruzi, aramubwira ati: "Ngaho kabwire kakwambutse uruzi." Bagabobarabona abwira agakoni ati: "Gakoni kanjye nkinira nk’ uko wajyaga ukinira nyogokuru kera."

Agakoni karamwahuka karamukubita, karangije kati: "Cyo ngaho mbwira icyo ushaka." Umugabo ati : "Ndashaka ko unyambutsa." Agakoni kamuvura ibikomere kari kamuteye, akabwira twa tugambo two kugasaba icyo ashaka. Agakoni karamubaza kati: "Ese urashaka iki?" Ati:"Ndashaka abagaragu benshi n' inka." Akibivuga, abona byose birizanye.

Bukeye babwira umwami ibintu n' abantu Bagabobarabona yari atunze, umwami arumirwa, ndetse bimutera n' ubwobo, akeka ko yenda yazamukura ku ngoma. Nuko yohereza abagaragu kureba ibyo ari byo. Abagaragu baragenda. Bagabobarabona amaze kubabona, abatuma ku mwami ngo bamubwire ko yazanywe n’amahoro.

Bidatinze hatera intambara muri icyo gihugu, nuko Bagabobarabona abwira agakoni ke ati: "Ndashaka ingabo z' intwari zo gutabara igihugu." Ingabo ziraza. Bagabobarabona ategeka ingabo kwica abanzi b' igihugu bakabatsemba. Nuko igihugu kirakira, gikizwa n' agakoni ka Bagabobarabona yahawe n' umukecuru.

Umwami aramugororera. Bagabobarabona aratunga aratunganirwa, yibagirwa ibyago n' amakuba yari yagize, akizwa n’ inama nziza umukecuru yari yamugiriye.

Sem comentários:

Enviar um comentário