Intukutuku inyamubande.-Amahundo.
Mpagaze ku mpinga nti bana banjye hubika-Amahindu mu mateke.
Mamahinda mamahi-Amahinda y'inkuba.
Mapfumfuramanyoni- Amahembe y'intama.
Nashinze urukiramende ku ngoma ya Gahindiro n'ubu sindarugendera ngo ndusimbuke-Amahembe y'inka.
Kurara ubusa ufite inkwi (imyase) ni iki ?-Amahembe y'inka.
Maguru aca inkanda nyirashyano.-Amaguru y'umusambi.
Amasaka y'iwacu atukura ateze-Amaguru y'inkware.
Ubumomo so ubuguru bw'isi.-Amaguru yanjye n'ayawe.
Ca bugufi tugeze mu manga-Amaguru y'abatwa.
Inyabubiri inyabutatu babara ntibayishobore-Amaguru ya muhuhirizi.
Tora uruho ntore urundi tujye kwiyumya-Amaganga y'isha.
Nagutera ibisakuzo bya Nyirasapfu-Amafuni mu rukoro.
Nabyaye abana ariko ntiwamenya imfura muri bo-Amafundi.
Byumiye mu gasozi-Amabyi y'umushumba.
Tangira Rutenderi itagwa mu ziko-Amabya y'umusaza.
Birata ntibitana-Amabondo y'ihene.
Hepfo macibiri haruguru macibiri-Amabondo y'ihene.
H
irya nakubira no hino nakubira.- Amabondo y'ihene.
Nagutera ububumbabumbe bubiri mu itaba ry'umusozi-Amabere.
Ibikaci bikaciraniye muri Nyagafunzo, ibisiga bizapfana umukomo-Amabere y'inkumi.
Bikumburanye bibana-Amabere - Ibikingi by'amarembo.
Kagema ijuru-Akumba k'urukoma.
Kati papari kati pa, mukuru wayo iti mpore-Akuho ku ntango.
Kati baaaa, kati bambari-Akuho ku kabindi.
Karashubera-Akotsi k'abatabazi.
Kahemema-Akotsi k'abatabazi.
Kashira amanga karakanyagwa-Akobo kavuna imbyeyi.
Karatemba shyoshyori-Akishywa mu rutoki.
Ndashe akambi ku Karubanda abami n'abamikazi baratanguranwa-Akazuba karashe.
Karazigurira-Akazizi k'amata.
Nyirabugazi arazigaramiye-Akazi mu nzira.
Ndenze akazigiro niteye agahaza-Akayuzi k'akungu.
Uragaramye i Buganza n'inkindi n'inkweto ntuzi ko bwakeye.-Akayuzi hejuru y'uruzi.
Kari n'inkindi karakina mu gikari-Akayuki.
Mfite akagore karusha nyoko kurunga-Akayuki.
Akavumu k'iwacu ni imbangiramihigo-Akayonga k'amanywa.
Aka kayira kasiba twahwera-Akayira kajya mu kigega.
Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya-Akatsi ko ku nzu.
Ngakariye-Akato mu kiyaga.
Shinga unegeze.-Akarizo k'ihene.
Ngeze mu gahinga mfunga feri-Akarizo k'ihene.
Karagonda isebeya-Akarizo k'ihene.
Kamuhanda ntiwayiterera-Akarizo k'ihene.
Gashinze i Gasebeya-Akarizo k'ihene.
Bakobwa nararushye-Akarago ko mu irebe.
Aka Matana aka Matananya karabwiriza inka mu gikombe-Akanyugunyugu.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário