sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO V

Gaju iriruka nkirenga-Umukenke.

Ayiii !!!!-Umukecuru wabuze injigo ye.

Vunjavunja Nkungu iryame-Umukecuru unnya ku gihuru.

Mu gikombe ngo hobeka-Umujugujugu mu ihene.

Bijugujugu bya ati po !!!!-Umujugujugu mu ihene.

Ngiye nca amayogi ngera iyo nshaka-Umuhunda.

Karashonda inzira-Umuhunda.

Mvuye aha nshumbagira ngera iyo nshaka-Umuhunda n'icumu.

Karenze impinga kannya ibuye-Umuhumetso.

Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami ku murwa-Umuhotora - Umuhoro.

Nagutera ikikakika-Umuhoro.

Karazigurira-Umuhiro ku ntango.

Gihe umunzeri-Umuhinzi umwe mu murima.

Inkuba ikubita ikwerekeje umugongo. Umuheto.

Imparakajosi ya Nyamujyana impara ironsa batanu-Umuheto n'imyambi.

Umwana wanjye yavutse afite inda-Umuheha.

Inkongoro iratemba ikijyaruguru-Umuheha.
K
iti tiku kiti dumburi kiti databuja nkumbuye i Rwanda-Umusemburo mu kibindi.

Urarenga mpinguka-Umusaza n'umwana.

Karatemba shyashyari-Umusaza ku cyahi.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário