Gaju iriruka nkirenga-Umukenke.
Ayiii !!!!-Umukecuru wabuze injigo ye.
Vunjavunja Nkungu iryame-Umukecuru unnya ku gihuru.
Mu gikombe ngo hobeka-Umujugujugu mu ihene.
Bijugujugu bya ati po !!!!-Umujugujugu mu ihene.
Ngiye nca amayogi ngera iyo nshaka-Umuhunda.
Karashonda inzira-Umuhunda.
Mvuye aha nshumbagira ngera iyo nshaka-Umuhunda n'icumu.
Karenze impinga kannya ibuye-Umuhumetso.
Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami ku murwa-Umuhotora - Umuhoro.
Nagutera ikikakika-Umuhoro.
Karazigurira-Umuhiro ku ntango.
Gihe umunzeri-Umuhinzi umwe mu murima.
Inkuba ikubita ikwerekeje umugongo. Umuheto.
Imparakajosi ya Nyamujyana impara ironsa batanu-Umuheto n'imyambi.
Umwana wanjye yavutse afite inda-Umuheha.
Inkongoro iratemba ikijyaruguru-Umuheha.
K
iti tiku kiti dumburi kiti databuja nkumbuye i Rwanda-Umusemburo mu kibindi.
Urarenga mpinguka-Umusaza n'umwana.
Karatemba shyashyari-Umusaza ku cyahi.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário