quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Mugaburutabandi na Mugaburushabandakamaro.



Mugaburutabandi yibereye aho, maze ashaka umugore babyarana abana b’abahungu, umwe amwita Mugaburushabandakamaro. Baba aho ,bukeye umugore arapfa. Umugabo we yigira inama yo kudashaka undi mugore, ngo ejo atazamufatira abana nabi. Abana barakura baba abasore.

Bukeye se ababagira inka, arababwira ati: "Bana banjye, muzi ko nyoko yapfuye mukiri bato, nanga gushaka undi mugore ngira ngo atazabafata nabi, nemera kwitekera kandi ndi umugabo, ibyo byose mbyemera ngira ngo mukure, kandi ngo muzangirire akamaro. Cyo ngaho namwe nimumbwire icyo muzamalira". Bose bamubwira ko na bo bazamukiza. Mugaburushabandakamaro we, araceceka. Abandi bamubaza impamvu itumye aceceka. Arabihorera; na bo bamwima inyama ngo nta kamaro ke.

Bukeye se yongera kubagira abana be. Noneho ababaza uko bazamukiza. Bongera kumubwira ko bazamukiza, umwe ku buryo bwe undi ku buryo bwe, bose barahetura, Mugaburushabandakamaro araceceka nka mbere. Noneho begura ibibando baramukubita, baramwirukana, ashikuza ibiti by' inyama bari bokeje, arabyirukankana, arabasiga.

Aragenda, urugo agezemo agatanga igiti cy’ inyama bakamuha umutsima akarisha. Ajya kwihakirwa. Umugabo yari ahatsweho aramubaza ati: "Witwa nde?" Ati: "Nitwa Mugaburushabandakamaro. Ati: Wampaka wagira ute, umurimo nshoboye ni uwo kujya ngutwaza inkono y' itabi aho ugiye hose tukajyana". Umugabo ati:"Igendere sinahaka umuntu wo gutwara inkono y’ itabi gusa." Aragenda ajya gukeza ahandi, ababwira kwa kundi, aho ageze hose bakamuhakanira.

Mugaburushabandakamaro aruta abantu bose.
Akeza ubuhake ku mugabo w' aho yangariraga, aza kumubaza, ati:"Harya witwa Mugaburushabandakamaro? Koko se uranduta? Uruta abandi ute? Ese n' umwami uramuruta?" Undi ati: "Ndamuruta na we." Shebuja ati: "Ngwino ngushyire umwami uvuge uburyo umuruta." Mugaburushabandakamaro ati: "Tugende." Ubwo yari afite umugaragu we akitwa Mpatswenumugabo, barajyana.

Bageze ibwami shebuja amurega ku mwami ati: "Uyu mugaragu wanjye yiyise Mugaburushabandakamaro ngo aruta abantu bose, ngo ndetse na we arakuruta!" Umwami ati: "Ni koko?" Mugaburushabandakamaro ati: "Ni koko ntabeshya ndabaruta bose." Umwami ati: "Sinkwica, guma ahangaha nzitonda menye ko uri umugabo uruta abandi koko."

Mugaborushabandakamaro ashimwa n' umwami.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati:"Genda ujye gufukura ririya riba ryasibye, urifukure neza." Iryo riba ryari ryararenzweho n' ibiti, harabaye ishyamba ry' inyamaswa zose. Nuko Mugaburushabandakamaro aragenda ari kumwe n’umugaragu we Mpatswenumugabo. Ibiti barabitutira, inyamaswa barazica, barazibaga impu zazo barazibamba, iriba barigeraho, bararifukura, barangije batuma ku mwami ngo naze arebe ndetse azane n’ inka ze zishoke.

Umwami abwira abashumba, bashora inka ku iriba Mugaburushabandakamaro yari yafukuye. Mugaburushabandakamaro n’ umugaragu we batahana n’ inka zikutse, bazana n' impu z' inyamaswa bishe, bazimurikira umwami barazimutura. Umwami arabashima abaha inka.

Mugaburushabandakamaro arongora Nyirantare.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati: "Ushigaje kunkorera umurimo umwe, ati: Hariya hari umukobwa witwa Nyirantare, iwe nta muntu uhagera, uzajyeyo umunzanire." Mugaburushabandakamaro aragenda n' umugaragu we Mpatswenumugabo. Bagera ku mugezi barambuka, ntihagira umuntu ubatangira; baragenda no munsi y’urugo rwa Nyirantare, bahasanga umugore w'agakecuru.
Mugaburushabandakamaro arakabwira ati: "Genda umbwirire Nyirantare uti: Mufungurire, ari akayoga ari agatabi, mbese icyo ubona cyose, uti: kandi nibumara kwira urabona umuraza." Agakecuru karagenda no kwa Nyirantare karabimubwira, karangije wa mukobwa ati: "Urambeshya, umuntu yagera hano aturutse hehe? Ati: Ahari umenya hari ikintu ushaka kunsaba."

Agakecuru karagenda kabwira Mugaburushabandakamaro kati: "Arampakaniye kandi asa n' ugira ngo ndamubeshya" Mugaburushabandakamaro noneho yoherezayo umugaragu we Mpatswenumugabo, amutuma uko yari yatumye umukecuru.

Mpatswenumugabo aragenda asohoza ubutumwa. Umukobwa amuha amafunguro yo gushyira shebuja, na we baramufungurira aragenda. Nyirantare yungamo ati: "Naza azasanga namuteze imishito y' impindu iturutse mu bikingi by' amarembo ikagera ku gitabo; ati: Nayikandagiramo ikamushita akayishinguza, nzamurora mubenge. Nzamutega abakobwa bari mu nkike y'epfo nabacaho nzamubenga."

Nuko Mpatswenumugabo aragenda abwira Mugaburushabandakamaro ngo naze. Araza no mu bikingi by'amarembo kwa Nyirantare, ahasanga imishito y' impindu arayikandagira arayivuna ntiyayishinguza; aratwaza aca hagati y'abakobwa ntiyabarora, araza ahoberana na Nyirantare, amutera umwishywa, aramurongora. Umugaragu we Mpatswenumugabo na we arongora umuja wa Nyirantare, na we wari warigometse hamwe na nyirabuja. Abagaragu ba Nyirantare baza kumenya ko Nyirantare yarongowe.

Hashize iminsi Mugaburushabandakamaro agaruka ibwami, umwami amubaza uko byagenze, amubwira ko yarongoye Nyirantare. Umwami akaba yaramubwiye ko naramuka arongoye Nyirantare azamugororera akamuha inka.
Nuko Mugaburushabandakamaro aratunga aratunganirwa.

Mugaburushabandakamaro akiza ababyeyi n'abavandimwe be.
Biratinda Mugaburushabandakamaro ahura n'agasimba ati: "Witwa agaki wa gasimba we?" Kati: "Nitwa Gatimbataka, maze ngashobora byose, nta kintu kinanira kibaho." Mugaburushabandakamaro agaha inka ati: "Ngaho genda unterurire uriya musozi ntuyeho, maze uwunterekere iwacu aho mvuka, ntahe nsange abacu.

Bukeye Mugaburushabandakamaro asanga agasozi yari atuyeho karagiye iwabo. Nuko Mugaburushabandakamaro arahaguruka asanga se na bene nyina, asanga barabaye abatindi babi, ubuheri bwarabishe, inzara yarabarembeje, baramuyoberwa, arababanira, arabakiza, bo bakibwira ko,ari umugiraneza wabagobotse batazi ko ari umuvandimwe wabo. Bamaze gukira ababwira ko ari umuvandimwe wabo, uwo bigeze kwirukana ngo ntiyavuze icyo azamarira se.

Si jye wahera hahera umugani.

Sem comentários:

Enviar um comentário