quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Inzoka n'igikeri.



Umunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti «nzanira amazi yo kunywa.» Igikeri kirayisubiza kiti «simfite ikibindi cyo kuvomesha.» Inzoka iti «pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota. »

Igikeri kiratekereza, hashize akanya gato, kirayisubiza kiti «nabera sindabona inzoka inywa amazi yo mu nda y'igikeri, ahari urashaka inyama yanjye!» Inzoka yumvise ayo magambo, ibura icyo isubiza, irasimbuka no mu iriba, ngo dumbuli! Iribira.
Igikeri na cyo cyogera hejuru. Inzoka yuburutse igikeri kiribira. Umukino ukomeje utyo, igikeri kiratagangara. Hanyuma giturumbuka mu mazi, gifata agasozi, cyiroha mu mwobo w'intozi, ziracyanjama; na wo kiwuturumbukamo, kijya kwicukurira uwacyo. Inzoka ije igikurikiye, yiroha muri wa mwobo w'intozi.

Igikeri kibonye ko imaze guhenengeramo, kirahindukira, wa mwobo w'intozi kiwegekaho ibuye rinini, kirahomera. Intozi zidwinze ya nzoka, icika isohoka, ariko ibura aho inyura. Intozi zirayirumagura, zigera aho ziyica, zirayirya; igikeri gikira gityo.

" Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu."

Sem comentários:

Enviar um comentário