sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO III

Igiti kinini ruhumbanyoni.-Inkono ivugirwamo umutsima.

Mpagaze mu gahinga mbona Rusengo mu maraka.-Inkono itogota.

Nyoko na mama bapfuye iki ?-Inkongoro z'abana.

Mfite abakobwa kuva ku ngoma ya Gahindiro n'ubu ntibararamukanya.-Inkombe z'uruzi.

So na data ko bava inda imwe batanijwe n'iki ?-Inkombe z'uruzi.

Ngira abana bagaturana ntibaramukanye.-Inkombe z'uruzi.

Nagutera igicutsa kitagira amabere.-Inkoko.

Nyirancurucumba aracura inkweto.Inkoko mu rutoki.

Kati papari kati pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi.-Inkoko mu kigega kirimo ubusa.

I Mabara zirarabagirana.-Impururu z'umutindi.

Zimanutse i Mageri zabagira.-Impururu z'ababi.

Byagwa impubi-Impiru n'inuma.

Hepfo rurakururana.-Impatwe z'umusaza.

Mu mucyamo biradogera.-Impatwe z'umusaza.

Nyirancubakirimo.-Imondo mu gihu.

Nyirabuki irabyina impa.-Imondo mu gihu.

Nyiramwiza mu mpinga.-Imondo - Impongo.

Ruvudukana imbaraga ruvumera rutagira amabere.-Imodoka.

Rukara rw'amacece aturutse hirya nyoko arayacekwa.-Imodoka.

Nyirampirima umwami w'i Ndorwa.-Imodoka.

Rambagira Bugondo.-Imodoka mu muhanda.

Ihirike naraguharuriye.-Imodoka mu muhanda.

Nyamwitera agashyarara mu ishyamba.-Imodoka mu gihu.

Shaka agafuni nshake akandi tujye kurima imizi ya Ruhozozo ikuzimu.-Imizi y'urutare.

Tora agahini ntore akandi tujye gushaka icyo tutazabona.-Imizi y'urutare.

Kiza abayumbu mu rugo.-Imiyenzi.

Sogokuru Sebarame yapfuye apfuna ivu.-Imivuba.

Nirirwa ntambuka bukira nkibatambuka.-Imitumba.

Rukandagiramabere rwa Magurumunani Rukara iryamiye umukumba.-Imisoto y'ikigega.

Rwamacugi iracugita nyoko.-Inda mu nkanda.

Karisha gapfukamye.-Inda mu mutwe.

Rukara iracumita Rutare yanga.-Inda mu musatsi.

Inyabutatu ya butanu ku ngoyi imwe.-Imyungu ku ruyuzi.

Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama.-Imyugariro.

Ruvumba rwa Rugeyo nta musore uyisakarira.-Imyotsi.

Inzira ijya i Burundi igenda amagorigondi.-Imyobo y'ifuku.

Uransaba ndaguha ?-Imyenge y'inzu.

Izo ntoki zinsaba ugirango ndaziha ?Imyenge y'inzu.

Ko undora ndaguha ?-Imyenge y'inzu

Negetse umuzinga ku ngoma ya Gahindiro n'ubu nturinjirwa.-Imyenge y'amazuru.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário