quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Bagabobarabona [ II ]

Bagabobarabona yiba inka akaregwa ibwami.

Bukeye umugore arongera abwira umugabo we, ati : "Noneho ndashaka ibihumyo." Bagabobarabona ati :"Ibyo byo ntibizandushya; hariya mu kabande bijya bihapfa." Umugabo arakumanukira no mu kabande aragenda arabyica yuzuza igitebo arataha.

Mu nzira ahura n’abagabo bari bakurikiye inka yabo yibwe. Abagabo baramufata; babwira Bagabobarabona bati: "Wa mugabo we aho si wowe watwibiye inka?" Bagabobarabona ati:"Si jye, niviriye kwica ibihumyo, ahubwo nture maze murebe." Barareba basanga ari inyama yikoreye, we azi ko ari ibihumyo yari yikoreye.

Bagabobarabona akubise inyama amaso arumirwa! Ati:"Ahubwo nimuze njye kubereka aho nishe ibihumyo.” Baragenda; bahageze bahasanga amaraso n’amayezi n’amahembe y’ inka yabo. Bajya kumurega ibwami.

Umwami atumira Bagabobarabona. Ageze ibwami ariyereke, yiyereka asanga umwami, amugeze iruhande, ajya ejuru amukubita urushyi, arongera arataraka, araza arapfukama, nawe ngo akomye yombi, akora mu jisho ry’umwami. Umwami ati:" Nimumufate mumwice." Bagabobarabona afashamo ariruka. Bamwirukaho arabasiga.

(Bamwe ngo:
Uko yagahunze, Bagabobarabona aza guca ku rugo, arahamagara ati:"Yemwe bene urugo, nimumfungurire ndapfuye, mbatekerereze n’ ibyago nagize!" Urwo rugo rwari urwa nyina w' umwami Bagabobarabona yari yakoze mu jisho. Bamuha inkongoro ebyiri z’amata, aragotomera; arangije ababwira ibye. Atararangiza ngo : "Nkoza urutoki mu jisho ry' umwami", nyina w' umwami abwira abagaragu be ngo nibamwice. Bagabobarabona ariruka, abandi bamwirukaho. Bagitirimuka, bumva ngo urugo rwa nyina w' umwami rurahiye, basubira inyuma biruka, bajya kuruzimya; undi abacika atyo arataha.

(Abandi ngo:
Mu nzira, aza guhura n'abari bagiye guhamba umukobwa w' inkumi, arabakurikira barajyana. Bageze aho bajya guhamba, bafata Bagabobarabona mukingirana mu buvumo hamwe n' umukobwa wapfuye. Nuko bumaze kwira, haza umurozi n' ibintu akubitisha uwapfuye, agira ngo azure umukobwa kandi amutunge. Umurozi amaze kumuzura, Bagabobarabona ayora umurozi aramwica, arangije ajyana umukobwa, amushyira se, se abonye umwana we, arishima cyane, amushyingira Bagabobarabona wamukijije umurozi.

Sem comentários:

Enviar um comentário