Nyoko ko ari munini yakwambara inkanda ya Rugondo ?-Umutwe w'imbaragasa.
Ndamutemye ndamutaruka.-Umutumba w'insina.
Nagutera ibumbabumba-Umutsima.
Bwira rugango, uti Rugahura aragusize-Umutsima n'inyama.
Mugina ni uwa Muko-Umutsi wo ku kibuno.
Nagutera Nyamuniga wa Nyamuko-Umutsi w'innyo.
Nyamunimba wa Muko-Umutsi ku nda.
Nkubise igiti umwami anyumva neza-Umutozo.
Sogokuru w'ibihigi byinshi-Umutobotobo.
Ujya mu bajiji wari umujiji ?-Umwishywa mu isusa.
Jya ruguru tujye mataza.-Umwishywa ku rutare.
Nyamukubura umutindi-Umwisheke.
Behu behu !!!-Umwironge.
Nagutera Rwakimanuka rutaribwa n'inyoni-Umwijima.
Tora inkoni ntore indi tujye gutsimbura Rukara ku gicaniro-Umwijima.
Nyamwiza mu ibanga-Umwangange.
Nyirakamuga mu mpinga ya Kamonyi-Umwangange.
Gatukura katokeje-Umwana w'ifundi.
Karazigurira-Umwana uzigurira ku mugina.
Ngeze munsi y'urugo nkuka itako-Umwana usanze se na nyina batariyo.
Nagutera akambuka uruzi katarubonye kandi katarukandagiyemo-Umwana uri mu nda ya nyina.
Ndateka imirire niyo yanyobeye-Umwana ugaburirwa na nyina w'undi.
Ngira umwana nkamutega amasunzu nkamutuma mu ishyamba-Umwambi.
Ngira umwana nkamutega ibanganga nkamutega isunzu rimwe nkamutera mu ibanga ry'umusozi-Umwambi.
Impfumbatizabutoki ya Sebutama ironsa batatu-Umwambi mu ruge.
Nagutera igisogo nyamutentema-Umuziha w'inzovu.
Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ikidatemeka-Umuzi w'urutare.
Mukara ikamwa ayera ni inka ya Dogo-Umuyenzi.
Mugarikayera ni Sebatongo-Umuyenzi.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário