sábado, 16 de fevereiro de 2008

Uruti rwa Sezirahiga

Indogore icumbagirira ku ruti rw' isine
Ya Ruhimbazaguteba
Ntwara urutagira amasobe nk' iz' abaswa :
Ni rwo njya nsindagiriraho.
Sinarujyana ku isibo nk' abasimbukirana,

Narumenyereje intambwe ngufi;
Sinduvudukana gisore,
Ndutwara ndi igisenzegeri !
Ibindi bigayamaguru birwifuza byose,
Ngo icyarubaha !

Ibihendeke nka njye bihora birwiganya,
Ngo ntibigira nka rwo !
Nararubagumije rwose :
Reka ndubahebuze,
Ni rwo ruhora runzahura iteka.

Ni icyo ruhetse gukora
Ubwo nkashukiye i Kibuye;
Iyo ntarugira icyo gihe,
Simba narigejeje ku kiraro !
Rwarahanziguye uruhorana ikibibi,

Iyo ntarwitwaje singeza gutambuka na buke !
Ni rwo njya ngerana Asidirida
Sinarubana isibe,
Ku munsi mukuru tujyanayo !
Iyo narucumbagiranye mu muhanda w' Irango

Ririnda kurenga nkiwurimo !
Abaderevu baherutse kumpitanaho imodoka,
Birabatangaza, bagenda batota abawutengeneje,
Ngo hagati mu museregi hasigaye igishyitsi,
Naho ari jye uwubyagiyemo !

Nari maze kunanirwa rwose,
Nsigaye nishingikirije urutadigadiga nk' izindi.
Narugundiriye cyane N' Ibyanjirwantoki
Ngo rutancika nkagwa bigahera pe !
Urwo ruti rukaba intamati y' urubumburi

Rwakabije kuba umuyumbu
Ntirugajuka ku mubiri nk' iziva mu masoko.
Insuzuguzabibando iyo rwaramvuwe ni mu ritamenwa,
Iryo shyamba rirakomeye cyane,
Ntirivogerwa n' abatutizi :

Rwaturutse mu ryo batinya,
Abaribimbuye ni abagiye kurunzanira.
Nta bandi bakubahuka kurigenda,
Rirabashisha rwose :
Iryo juri ryavuyemo urwo rusa !

Mu bo tugenda hamwe, aba ari jye rutora,
Ngo njye ndwidogagiriraho !
Ndutwarana n' umurenzi wanogeje ubugi,
Ku mubiri ugasa na rwo.
Ntiwacuzwe nk' iyo bacisha ubwatsi :

Iyo bawugohereje ni mu bihame by' i Gisanze,
Ntiwakiniweho n' ibyigiraho by' i Gishamvu;
Wateraniweho n' amakombe yahotoye,
Bagiturukira kuwambika ibyuma biwizihiye,
Abahuza ntibahagera.

No mu ikaza ryawo abiga harabashishe,
Ntibashobora kuhagera.
Wihariwe n' abahanga banamije kubimenya
Abo bahebuza barawuboneza rwose.
Ntabwo usa n' ututira,

Iyo waturutse ni mu bikwererananyundo
Hakurya y' Urwuya na Muzenga.
Ukiva mu baheshi
Wakerereje abambukira Buzana,
Utungutse mu Minyana

Kwa Sarambu barushaho kuwurangamira
Ukigera iwacu bawumpana ingoga,
Bati "wijyanire Rwatamira !"
Wowe uzi kwitwaza umugereka !
Nkiwushyikira ni bwo ndorereye imiringiso,

Sinkikoza iminyafu,
Waranogeye uwo muvaruganda !
Nywutwarana n' urutigeze amakemwa
Nka zimwe bakengera,
Nta n' amakeka rugira,

Iyo narushyikiriye mu kiganza
Igitondo kigisakara,
Kiberinka irinda kuza
Nta musozi ndarangiza kugenda n' umwe
Rwarampugije rwose,

Sinarutiririkanya ngo bishoboke :
Uwo munsi mba nashatse kwirirwa mu nzu,
Keretse umurindamyambi
Ni we warusindagiriyeho gatatu,
Akinanirwa n' imodoka,

Ubwo musanze mu bitaro na Ruterabwoba.
Abaturutse kure bakiryikanyiramo,
Twebwe aba Mukwende ntitwaharazira:
Iminsi yabaye mike turitahira
Urwo Ruti mbabwira

Ni bwo rumbereye icyungo cy' amaguru;
Iyo ntarufite singeza gutambuka na buke !
Rwanshingiye intege, ariko zidahanitse
Ngo najya kure cyane
Abazi kubarara nibabyikomereze !

Iby' imbaraga jye nabiretse kare,
Ubwo nkomerekeye imbere mu Nduga rwagati;
Nsigaye ngendera ku rutazi gutibagana.
Sinarota kwivugira mu mahanga
Hamwe Ingwizamirambo yakundaga gutakishiriza,

Na Mutinyukababisha,
Hirya y' i Nkingo na Runyana,
No mu Lito kwa Rugigana,
Ndetse no mu Bushengero bwo kwa Mutana,
N' ahahasumbye kure cyane

Ubwo Muganguzi irangije i Nkore mo Abahinda;
No hakurya y' inyanja hatarakagomba ijana
Hatsinzwe na mirongo inani
Ubwo bomotsemo inkikabahizi,
Na Runanirabaganizi

N' umwanzi w' ababisha
Na Rusengatabaro,
Na Rwegereza abatware inkwaya
Na Nyamukubita incuro agahina.
Na Rwego rwo mu Nshozamihigo,

Na Rudahinyuka na Rwagihuta,
N'Ingarikamumahina,
N' Imvumerezaruge ya Rutagungira,
Na Rwadukanakurinda,
N' Ingesabinyita na Rugwizangoga,

N' Indengerabakinzi na Rubandana,
Na Rugumaguramirera,
Na Rukizangabo uwa Kirenga,
N' Imbonezamacumu wa Munanira,
Na Rukomera abatari isibo,

N' Inyatanyi y' umugabo.
N' Uwo Abatware bogeza.
Na Mugabo ugendera inkomeri neza,
Na Rurinda uhoza inkwaya mu mihigo,
Na Mishashi ya Rukamwa

N' Inshingwamiheto :
Na Rutajabukwa n' imitima,
Na Ruhambanacyuma,
N' Intoranwa y' urugamba
Na Rudahigibinyoma

N' Inyamibwa y' i Musimba
Na Nyamutera incuro ibigembe
Na Rudashobokera umwimirizi,
N' Imvungamihana na Ruhashyanduru,
Na Nkombe ya Rugira,

Na Nyamubanza igisagara ibubisha,
N' Incyahabaganizi,
Na Rutenguramivu,
N' Indekererakuvusha,
Na Ruhanamifuka na Cyoko cy' imikore

Na Rwantarindwa n' Imbanzamumyambi
Na Ruhangarizamitwe nyirazo
N' umuyiru muri zo Incyahababisha,
N' uwundi wiciye ku Rurembo rwa Nyamizi;
Rwa Rwamukore, ubwo yirije umunsi

Mu Nshaka za Nyakarengo;
Na Ruvusha Inshozamihigo zivuna amarana,
N' Intwari y' inyatanyi.
Na Rutikuramakuza ahica,
Na Rukunganshuro n' Inkaragamunega,

Na Rushigisha ay' ibigwari,
Na Nyamukaburwa n' imbuzi
N' Impenda y' imiheto n' Inkundirwagukina,
N' Imbamburakurusha,
N' Intwari yogejwe no kurinda

Na Rubimbura aharuhije imihisi
Na Rutagerura kuba ingenzi,
N' Indatwa muri Rwahama,
Na Rwema muri zo,
N' Intwari itazi kugisha;

N' Impunga yisha uruti,
N' Imfizi uwa Garuka,
N' Intore yanyuze imitwe
N' Inyamibwa Kigeli yahisemo,
N' Indindanamakuza,

Na Mugabo umenera bose,
Na Rubimbuza intambara imbaza,
Na Rwiraburabanze,
Na Rwicanyi umurengancuro,
Na wa Murenzi wo kuri Kirwa,

Na wa Murungi wa Rugombamirambo,
N' Uwiciye Gahanda na Bugarwe,
Na Rugaragara mu b' ingenzi;
Muri icyo gitero
Rurigererimiyove ntarakahabyiganishiriza,

Ni bwo zicuranzwe mu Nkuku nziza,
Zikaba abarenzi bamunogeye kera;
Abatigeze kuririmbirwa mu mihigo,
Ntiyagira uwo ashyiramo.
Mu yindi mitwe uwabakurikiye,

Ni Inkera y' intwari na Rusenamugabo,
Na Muheto umenera impanzi,
N' Inkeragutabara na Rugemanduru,
Na Rukaraga ku ndekwe,
N' Inyamibwa barata i bwami,

N' Inkotanira kurusha,
Na shebuja w' Ingombamipfu,
N' Intwari iboneka hose,
N' Intwari inigirije ishema n' Umugombanduru,
Na Mukeshabatware n' Inkaka ;

Na Runyagiranduru.
Kuko babibyirukiyemo bibatera amaharamba ;
Abo bahungu uko nababonye,
Iyo bitinda bajyaga kubereka
Mukazagira nka bo !

Hari mu ikotaniro rishyize kure;
Urwo Ruti mbabwira
Bakirasana ngo bigeze ubu, sinaruhajyana.
Ariko ntimugire ngo ni ubushagasha nabyirukanye :
Mwebwe mureba, nduhagejeje

Nabigenza nte se ?
Uko atsindukana ikuza
Ni ko barikungagijemo;
Sinkizeweho umutabazi !
Mu mitwe yose bazi ko ari jye ntore bahebuye !

Iyo rubaye, abazimbanwa imbaraga
Ndabazibukira bakajyayo da !
Uretse kubakurikira,
Haba no kumenya ikirere banyuze !
Gusarika imitsi yombi byanteye ubwangwe,

Sinkigeza kuvuna impuruza !
Iyo induru ivuze,
Indema ya Yuhi nigumira i wacu gusa !

Sem comentários:

Enviar um comentário