quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Inshuti nyanshuti.



Kera habayeho umugabo Ndebe, akaba umukungu kandi akagira inshuti eshatu yitaga iz'amagara. Umunsi umwe yenga inzoga, atumira abe bose na za nshuti ze, baranywa, baranezerwa. Bamaze kwizihirwa, umwe muri bo witwaga Nzamurambaho arahaguruka, ati «ndagukunda, none nguhaye inka.» Abari aho bose bamukurira ubwatsi.

Bukeye wa mugabo ashaka kugerageza za nshuti ze. Yica ihene, ayihambira mu kirago. Bugorobye yikorera ya ntumbi, aragenda no ku nshuti ye Nzamurambaho. Ati «ngize ibyago nishe umuntu; none ndagira ngo umperekeze tujye kumuta mu ruzi cyangwa mu gihuru butaracya, kuko bimenyekanye na njye napfa. »

Nzamurambaho ngo abyumve ariyumvira, ntiyibuka ibyo yavuze, ni ko kumusubiza, ati «umugore wanjye ntahari none rero ntabwo nakwisigira urugo n'abana. Genda urebe undi waguherekeza, jye simbonetse.»

Ndebe arita mu gutwi. Araboneza no kwa Mudatenguha, amutekerereza ibyamubayeho byose. Mudatenguha agira ubwoba, ahinda umushyitsi, ati « nibadufata, bazatwica twembi nta kubaza kandi jye ndengana. None mugenzi wanjye umugore wanjye ari ku nda, none sinamusiga wenyine, umbabarire.»

Ndebe akomeza urugendo, no kwa Mutunamuka, atizeraga nk' uko yizeraga ba bandi bombi; babaniraga ko yamutumaga ntiyange.
Amaze kumutekerereza ibyamugwiririye, undi abyumva vuba, aramusubiza ati «hogi tugende, sinsubira no mu nzu, umugore atambaza ibyo ari byo.

Bashyira nzira baragenda, bikoreye ya ntumbi. Bageze mu ishyamba ry'inzitane, Mutunamuka ati « reka tumujugunye aha, nta muntu uzamubona; nanamubona ntazamenya uwamwishe.» Undi ati komeza gato. «Bigira imbere, baratura, Ndebe atekerereza Mutunamuka ukuri kose. Amwereka ya ntumbi, undi asanga koko ari ihene.

Aho bahindukiriye banezerewe, Ndebe akoranya bene wabo, maze ababwira ukuntu yagerageje inshuti ze, agasanga inshuti nyanshuti ari Mutunamuka. Amugororera inka, baribanira. Atandukana na ba bandi bamukundaga urumamo.

Sem comentários:

Enviar um comentário