quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka

Habayeho umukobwa, apfusha ababyeyi akiri muto, arerwa na Nyirasenge. Igihe amaze gukura baramusaba arashyingirwa. Umunsi ubukwe butaha, igihe ari mu nzu ye n' umugabo we, Imana iramuhamagara iti: "Inzu nakugeneye si iyi." Asohoka ubwo akurikira abakwe bari bamuherekeje. Ageze imuhira abatekerereza uko byagenze, bati: "Igumire aho, none se tugire dute?"

Bukeye arongera arasabwa arashyingirwa. Na none bigenda kwa kundi. Igihe ageze mu nzu ye n' umugabo we, Imana irongera iramuhamagara iti: "Inzu nakugeneye si iyi." Umukobwa na none arongera asubira iwabo. Henga n' ubukwe bwa gatatu bugende kwa kundi.

Bigeze aho, umugabo wa nyirasenge ajya guhakwa ibwami. Asiga avuze ko atazagaruka aho iyo nkunguzi y' umukobwa ikiri muri urwo rugo. Hashize iminsi wa mukobwa abwira nyirasenge ati: "Unshakire imyambaro, nzabone aho nerekera. Ni uko nyirasenge amuha imyambaro n' umuntu umuherekeza, bashyira yombi mu nzira.

Bageze mu ishyamba, ijoro riragwa. Umukobwa asanga hari akaruri k' inzu, asezerera uwari amuherekeje. Yinjira muri ako karuri asanga katagituwe. Ati: "Nta kundi ndirarira ahangaha." Aragakubura, arangije ashyira inkono ku ziko arateka. Bumaze guhumana, agira atya abona umugenzi aragwa abyuka, ati: "Ntimwancumbikira bene urugo?" Undi ati: "Gumya uze mushyitsi muhire"!

Uwo mushyitsi akitwa Mwungeli wa Nyankaka. Umukobwa amaze guhisha aragabura barasangira. Azana n' akayoga k' impamba barasangira. Baraganira, umunaniro urashira, bagubwa neza. Igihe cy' amaryama kigeze, Mwungeli asambira utwatsi ngo yisasire ukwe, umukobwa aramubwira ati: "Ibyo ugira ni ibiki?" Ati: "Uburiri bwanjye ni bugari turararana.'' Mwungeli ntiyarushya ahigima. N' ubundi kwari ukworosora uwabyukaga. Bari basangiye barebana mu maso, n' akayoga karimo, no kumenya ko bari bonyine muri iryo shyamba. Bajya ku buriri, ibitotsi ntibyatinda, bashyirwayo. Igihe cyo mu gicuku, Imana irahamagara, iti: "Mbe mukobwa nturanyurwa?" Iti: "Ngiyi inzu nakugeneye."

Umukobwa akangukira hejuru, ati: "Iki gihuru ni yo nzu?" Igihe akibivuga, abona rya shyamba ryahindutse ingoro ngari. Abantu baduhira, abaja bacunda, ibisabo byikiranya, amashyo y' inka akinje, iz' imbyeyi zivumera. Mwungeli akangutse, umugore aramubwira, ati: "Imana yadukijije ntibigutonde." Mwungeli amaze gukanguka neza, bibanza kumuyobera, agira ngo ararota. Aratinda asanga ari ko biri. Abaza umugore ati: "Ibi bintu se tuzabihorana?" Undi ati: "Imana yambwiye ko tuzira ibintu bibiri : ko tutari abami, ko tugomba kuyoboka nyir' igihugu; ikindi kandi, ko tuzirinda guhemukirana." Mwungeli ati: "Niba ari ibyo gusa, umugisha uraduhamye. Ejo naje ngira nti bene urugo nimucanire; none dore abantu baranyirahira banyiyambaza. Ati: "Ubuhemu simburanganwa."

Haciye kabiri Mwungeli ajya gukeza ibwami. Afata igihe aratinda. Umugore arategereza, ararambirwa. Bitinze areba umwe mu bagaragu ati: "Nategereje umugabo wanjye, none ngwino ujye undaza." Ijoro bararanye ubwa mbere ha hantu bari batuye harasama, bya bintu byose birarigita, hadendeza ikiyaga cy' amazi. Mwungeli amaze gucyura igihe, aratahuka. Ageze hakurya y' iwe, abona ikiyaga cy' amazi kidendeje. Ati: "Nta shiti, umugore wanjye yakoze icyo Imana yari yaratubujije. Yenda umuheto ashyira ku ivi arawuvuna, yiroha muri icyo kiyaga arasoma arapfa.

Ubwo hakurya hakaba umugabo Mutumo wa Kinyoni, akaba yahuye inyana zisubiye iswa ku kazuba ka kiberinka. Abonye ibyabaye kwa Mwungeli, ati: "Ibi ni uguhata inzira ibirenge kandi amaherezo ari ariya. Ati: "Hinga niyanure ibiyaga bikiyaga." Nuko na we yicoka mu mazi arapfa.

Abo bagabo bombi ni bwo bahindutse umugani ngo : "Ibintu ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka." Ni naho igitutsi cyacuye ngo naka arakagenda nka Mutumo wa Kinyoni, ari byo kuzira amaherere.

Sem comentários:

Enviar um comentário