Inkerarugendo ya rugina,
Ndi umugenza w' igihame,
Nabyirutse nihakana igihombo !
Mu gihugu cy' abambaye imbindo
Nabimbuye gusorera inzira !
Mu nzandiko z' ibitegetswe
Nakurikije regerema !
Mu rupango kwa Mariti
Nungutse ibihumbi bitatu,
Ab' ingurube bazikurura mu migozi !
Mu isoko ry' i Gitarama
Natumburukanye ipatanti,
Abatagira icyete
Icyambu cyo guhita cyabagumiye !
Mu mategeko y'Abakuru
Nakurikije uko Leta ishaka !
Mbona mporana umuruho
Ntibyambujije amanota,
Nashoboye kuba uwa kabiri
Mu kizame kwa Muganga;
Ab' amakenga bacyohereza intumwa
Sinatinya nigirayo !
Sem comentários:
Enviar um comentário