sábado, 16 de fevereiro de 2008

Isengesho rya Mwenengango

Ngango na Nyirangango babyaye Mwenengango
Uyu Rucuzabigega mu gicuku gicinyiye
Babyara Mwenebwenge uyu wibisha umutwe
Akawutekana ubugenge aho i Nyarugenge.

Nyagasani! Nyagasani
Jye Mwenengango njya ngira impungenge
Ko ninza mu ijuru hataba amajoro,
N' ivuka ry' umunsi nzashaka kwiba nkabura icyo niba
Kandi undeba ga Mana ikunda!

Sinamenye kare uko inkoni iryana
Nabibwiwe na Ruvubu iyi Ruvuzamahiri
Magana abiri n'abiri rwa ndembo nini.
Nabibwiwe na Ruvubu
Igihe mfashwe busambo mu muhima wa Nyarugenge
Ngendana ubugenge amasigamana.

Nyagasani! Nyagasani!
Iyo menya kare uko Ruvubu iryana
Ngo ndeke kunyona no gufata mpiri abagenzi bagenda
Nitwikiriye igicuku boshye igicokoma.

Mana ikunda
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane
Imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?

Nyagasani! Nyagasani!
Nashutswe na shitani iyi ireshya abahashyi ari yo faranga
Nanga guhinga njya i Nyarugenge guteka umutwe.

Umutwe natetse umaze gupfuba
Nanze kugenda ngo mboneze icyaro ntakize nk'abandi
Mpitamo ububandi mba Mwenengango
Uyu uca ibyanzu ntasige uruhindu rumanitse mu nzu
Akayeza ngo de !

Mana ikunda
Irebere nawe uko arnafaranga yabaye shitani
Dutunze ku isi kuva na kera :
Dore nk' umunsi Yezu agurwa imiya nke cyane
Mirongo itatu na Yuda tuzi

Warabibonye ga Musumbabihe,
Ugumana ituze ga Muzirabukana
Uramukana ihirwe ukiriranwa irindi
Risumbye ayandi dusanganywe ku isi.

Ntugira amahane,
Iyo uza kuyagira ugakubita inkuba y' inkubito ikaze
Yuda uwonguwo waguze Yezu
Ni nde mu bariho wari kukurenganya ?

Nyagasani Nyagasani,
Urinde abato imvugo yateye igatwara benshi
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu
Cyangwa umuzamu uyu Barugwene
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?

Dore ndabizi nibye kenshi ndafatwa kenshi ndaseba cyane
Aho i Nyarugenge na Ngoma ya Butare udasize Nyamirambo
Aho nyuze hose ngo nguwo nguwo! Ngo ngiyo ! ngiyo !
Boshye Mapyisi yabuze isenga ikomongana hose iterwa iminega.

Mana ikunda
Nyumvira nawe Nguwo ! nguwo ! Ngaho ! ngaho !
Boshye abahigi n' intozo zabo.

Dore ndi Karema karemajwe na Ruvubu
Ikora imvune itagira umuvuzi uzi kuyunga.
Nje ngutakira ngo umvure imvune, wowe Nyamurunga
Unyunge ingingo, ga Muremangingo !
Umpe n' umugisha, wowe Rwagisha
Utanga ushatse amahirwe igihumbi n' ibihumbagiza muri bene muntu.

Ntugira amazinda, nkajya Nyamuzinda
Mukuru w' abazimu bari mu nda y' isi.
Uri Muzigura w' abazima aba
Uzi amazina yabo, umubare wabo n' imisatsi yabo
Wowe Rugabo uhabura impabe zishwe no kwiheba.

Ni yo mpamvu rero ngutuye agahinda
kanteye intimba, amaganya n' amansonza
Yangize Mapyisi itagira isenga, n' isengesho iri.

Mana ikunda, Mana y' i Rwanda
Icyaha cyanjye ndacyanze rwose
Ntiza imbaraga nsange abandi ndeke ububandi
Nitwe umuntu, nitwe Karani cyangwa Kigingi
Nitwe umubaji cyangwa umuhinzi
Barya duke ariko twabo kandi twiza.

Nashatse gukira nyuze iy' ubusamo
Mfatwa busambo mbura n' isenge
Mbona Ruvubu rwa ndembo ivuna.

Mana ikunda,
Ndaje ngusanga, ngo unsubize umurava
Nshake utwanjye mbiriye icyuya
Aho kurya iby' undi nkubiswe inkoni boshye inzoka.

Ubwirize abato
Ko ushaka gutunga atunda iwawe
Amanama n' imigisha utanga ushatse muri bene muntu.
Jye Mwenengango nabaye nk' impyisi itagira isenga, n' isengesho iri.

None Nyagasani
Urinde uwo mwuga abato benshi
Basigaye batozwa ari bato cyane imvugo yateye
Ngo uwakira atibye atishe umuzungu cyangwa umuzamu
Yava se hehe mu ruhe Rwanda rwa Kanyarwanda ?

Sem comentários:

Enviar um comentário