sábado, 16 de fevereiro de 2008

Ubucuruzi bwa Nshokeyinka ( IV )

Uwo abacuruzi bacumbikira ndi incuti
Uwa Rudacokabashyitsi
Mu cyambu cya Mashyiga
Nabaye mushyikirwa w' amagambo !
Amagara aterewe hejuru

Sinasama ayanjye masa
Nk' abadasanzwe ku mugezi :
Rwigerezaho mbimbura ikirari,
Mbabera ikiraro barambuka,
Ndi kumwe na Leyanderi Muhashyi !

Mu makuba ya Gatanga
Natangiriye rusengo rw' icy' atatu !
Nanga ko atanga ibiguzi,
Nagiye i Mugeri na Myasiro
Mu Ishoba rya Gakoma

Nakomeretse imbere
Nkurikiye ruhogo rw' igihumbi
Ndi kumwe na Ruhashya.
Ku musozi w' inzovu
Nanze ko inzara inyicana abagenza

Nabatanze kugura !
Mu Tumarankoni twa Nyagatare
Abategetsi baje ari itimba,
Nitabiriye ko izanjye zikonnye
Nikunda kuziyobora !

Ku Gahabwa ka Nduba
Nitabye induru ndi Indatirwabahizi,
Abagabo b' inda nini bayoboza Leteri!
Ku mugezi wa Kirimbi
Nanze guta akarimbiro

Niringiye umufuka wanjye !
Mu Kirambo cya Nyamasheke
Nasoreye aho ndarana rukungu !
Ku mugobe w' Abashi
Nashobereje abashaka kumpombya !

Nizihiwe no gushorera inkone,
Inka z' Abaganza zigurwa cyamunara !
Rugaju rugaragura ibyahombye
Nayikuye mu gihugu kivuga "mwenu" !
Rukone ruherekeje rukungu ku Murehe

Rukara rukukana ingona;
Rugondo rw' ingarisi;
Ingumba igomba inyana,
Mu Ngarama za Bahimba;
Rusengo rw' umusaza utagisora ;

Rushangi rushaka ayo kuriha ;
Ruvuzo rw' ibipfupfuru
Mu Gipfundo cya Nyabisiga ;
Ruhuma rufayira igihumbi
Mu iguriro rya Kinyari ;

Rutare mu ry' i Rutare;
Rutanga rw' i Mutara;
Rugaju twitabye umugobe ;
Rugondo rw' umugabo wasinze ;
Rusine rw' imisare mu Museke wa Rubingo;

Rusengo rwa nyir' umusozi;
Rusa rw' umusenzi utazi kubara ;
Rubamba rubaza icy' abiri ;
Rubibi rw' ababuze imisoro ;
Ku Musasa wa Kirungu ziyoboye ;

Kirambo cya Buyaga,
Naraye ngenda na Rugereka ;
Mu Rugenge rwa Bushara
Nashubije iy' ishyamba na Rugereka ;
Ruvubi zikutse umuvumba ;

Ruvuzo rw' inkone mu nka z' Abazirakumesa
Ingumba y' igitare ku mugezi wa Rutonde
Nitabye Makambira ;
Ku mana kwa Kaboyi ;
Ku manga ya Cyondo ;

Cyonyo kwa Bishumba :
Cyerere ngura ruvuzo rwa Bacondo;
Mu Rugarama rwa Kigali
Nkigurura na Mariti;
Mu mikoni ya Tongati

Abo twajyanye bitahiye ;
Mu Ishoba kwa Rugwizangoga
Ku mugobe w' igihombo nazihariye amagara,
Nigerera mu rya Kabari ;
Kabingo k' i Buberuka naguze impfizi n' umugore,
Umugabo aje aramwirukana !

Sem comentários:

Enviar um comentário