quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Imbwa n'igisambo



Nijoro mu gicuku, igisambo cyaje ku nzu kigira ngo cyibe ibintu biyirimo, imbwa irakibona iramoka. Nyir 'urugo arabyuka, arareba ntiyagira icyo abona, maze akangara ya mbwa ngo iceceke, arongera ajya kulyama. .

Igisambo kibonye ko asubiye kuryama, kiragaruka,. kigerageza gukingura umuryango ngo cyinjire, ya mbwa irataka cyane. Nyir' urugo yongera kubyuka; igisambo na cyo kimwumvise kirihisha. Araza arareba yumva nta gikoma, akangara ya mbwa, asubira kwiryamira.

Igisambo kirongera kiragaruka; imbwa na yo irongera iramoka. Shebuja arongera arayikangara, ariko ntiyabyuka. Nuko mu gitondo abyutse, asanga igisambo cyamwibye ibintu byinshi. Yibuka uburyo yagiye akangara imbwa ye, maze ati « iyo umuntu atuka inshuti ye, abanzi be barishima. »

« Nyamwanga kumva ntiyanze kubona. »

Sem comentários:

Enviar um comentário