sábado, 16 de fevereiro de 2008

INTAMBARA

Iyo mvuka kera ntibyari kunkera
Nari gutabwa sinitera urubwa
Nanga kurasa no kuvusha amaraso
Kubona abantu bapfa kandi ntacyo bapfa
Birandenga rikarinda rirenga.

Iyo bambwira kwambara ngo njye mu ntambara
Nari kwirwaza aho kujya kurwana
Bakanca cyangwa ngacibwa
Nkemera nkangana n'abo tungana
Kuko kwica n'ikinyabwoya bintera ubwoba.

Urazi kwambuka uruzi utera uwo utazi
Yari kuba umugenzi iyo adatura hakurya y'amazi
Ukamugota ukamuhotora ukamusogota ukamusonga
Maze yamisha bakagushima
Nta n'inzigo yo ku nzira jye nari kubizira.

Ku rugamba mwumva ntibanahamba
Ingogo zirigarika zigaharirwa inkongoro
Inkota ntiziga n'inkomere
Hagakuzwa inkotanyi n'inkubiri
Zirusha gukubitana inkubito uwo bita umubishi.

Iryo cumu bacumita mu gihumbi
Imihini imihoro imiheto izo nyanzi z'amahoro
Simbyitwaza sinshaka kuba intwari
N'abafite ayo matwara sinshaka ko bantwara
Nzemera nsunzugurwe aho kumena indurwe.

Sem comentários:

Enviar um comentário