| |
Prezida Kagame aremeza ko ingabo ze zose zavuye muri Congo |
Leta y'u Rwanda imaze gutangaza ku mugaragaro ku nshuro yambere aho ifungiye General Lauren Nkunda wahoze ayobora umutwe wa CNDP wahoze u rwanya ubutegetsi b'ikinshasa.
Mu kiganiro umukuru w'igihugu cy'u Rwanda perezida paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru uyu munsi yavuze ko General Lauren Nkunda afungiye mu mugi wa Gisenyi.
Umugi wa gisenyi uhana imbibe na Goma mu burengerazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Perezida kagame yanavuze ko ubu Congo n'u Rwanda birimo kumvikana ku kibazo cye kandi ko kizarangira vuba.
Avuga ku kibazo cya General Laurent Nkunda wahoze ayoboye umutwe wa CNDP, umukuru w'igihugu ntiyatangaje ku buryo butaziguye impamvu u Rwanda rwaba rwaramufashe, cyokora yavuze ko ifatwa rye ryafashije imigendekere myiza y'ibintu bitatu: icyambere ni umubano w'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame yavuze ko ubu urimo ugenda neza. Icyakabiri ni "imigendekere myiza" (ku ruhande rw'u Rwanda) y'intambara ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zifatanije n'izu' Rwanda zarwanaga n'inyeshyamba za FDLR. Iyanyuma umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yavuze n'ijyanye n'irangizwa ry'ikibazo cyari hagati ya Leta ya Kongo n'umutwe wa CNDP. Perezida Kagame aravuga ko u Rwanda na Kongo baganira ku kibazo cya Laurent Nkunda.
Perezida Kagame yavuze ko General Laurent Nkunda afuniye mu mugi wa Gisenyi.
Uwo mujyi uri mu burasirazuba bushyira amajyaruguru y'u Rwanda ukaba uhana imbibe n'umugi wa Goma wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Perezida Kagame kandi yahamije ko ingabo z'u Rwanda zose zari zagiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gufatanya n'izaho kurwanya umutwe w'inyeshyamba za FDLR, ngo Zose zaba zimaze kugaruka mu gihugu. Yatanze ingingo ebyiri zituma yemeza ko kiriya gikorwa cyagenze neza:
Ko repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ubu ifite icyo umukuru w'igihugu yise " ubushake bwo kurangiza ikibazo" kimaze imyaka, no kuba umutwe wa CNDP, Leta ya kongo n'abaturage bayo noneho bose bafatanije mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za FDLR zisigaye.
Perezida Kagame ariko arasa n'udafitiye icyizere ingabo z'umuryango w'abibumbye zakagombye gufatanya n'iza Leta ya Kongo muri icyo gikorwa ariko kugeza ubu zakomeje kunengwa muri icyo kibazo.
Perezida kagame yagize ati " Nta n'inama najya kuko ngiye kujya inama iyambere nababwira n'ukwiviramo bagataha…..that's all….kuko n'ubundi umbajije icyo bakora ntabwo nakikubwira kuko sinkizi… So jye nta…. Ntimwirirwe mubaza ibya UN kuko ntabwo mbizi rwose."
Muri iki kiganiro cyamaze amasaha agera kuri atatu Perezida Kagame yavuze ko igihugu cye na repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bimaze gushyiraho uburyo bwo gufatanya bushobora gukemurirwamo kiriya kibazo cyangwa ikindoi byaba ngombwa ko biriya bihugu byombi byafatanya gukemura.