terça-feira, 3 de março de 2009

Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

Perezida wa Guinee Bissau Yaragandaguwe

Posted: 03 Mar 2009 01:40 PM PST

Ejo hashize kuri 2/3/2009 Joao Bernardo Vieira, Perezida wa Guinee Bisau mu burengerazuba bwa Afurika yitabye Imana yishwe na bamwe mu basirikare b'icyo gihugu. Urupfu rwe rwatangajwe amasaha make hamaze kwicwa umukuru w'Ingabo General Baptista Tagme Ma Waie wahitanywe n'ibisasu byaturikiye muri Quartier General. Perezida Bernardo Vieira na General Tagme Na Waie bakaba bari bahanganye mu butegetsi bikaba bivugwa ko urupfu rwa Perezida rwaje ari ukwihorera kw'abari bashyigikiye General Tagme na Waie batekereza ko yazize abari ku ruhande rwa Perezida.

Igisirikare cya Guinee Bissau cyatangaje ko atari Coup d'Etat cyakoze kandi ko kikiri munsi y'amategeko ya gisivili. Ubu igihugu cyiyobowe by'agateganyo na Bwana Edmundo Pereira wari umukuru w'inteko nshingamategeko ugomba kukigeza ku matora mu minsi 60.

Ubutegetsi mu mutekano muri Afurika buracyafite inzira ndende

Perezida Kagame ku Ifatanya rya Leta y'u Rwanda na Congo mu kurwanya FDLR

Posted: 03 Mar 2009 01:25 PM PST

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru uyu munsi yishimiye ifatanya ryabaye hagati y'u Rwanda na Leta ya Congo mu kurwaniriza hamwe FDLR. Yavuze ko imirimo yakozwe muri urwo rwego ari myiza kandi ko habayeho intambwe igaragara mu rwego rwa politiki ko Congo n'u Rwanda bishobora gushakira hamwe ibibazo bibugarije.

Ku kibazo cya Laurent Nkunda wahoze uyoboye CNDP, Nyakubahwa Paul Kagame yatangaje ko Nkunda afungishijwe ijisho 'house arrest' mu mujyi wa Gisenyi anyomoza atyo inkuru zivuga ko yaba adafunze. Abanyamakuru bamubajije ku maherezo ya Laurent Nkunda yavuze ko abona ko ibyo ari byo byose ikibazo cya Nkunda kireba guvernoma ya Congo bisobanura ko Laurent Nkunda ashobora kuzashyikirizwa ubutegeti bwa Congo mu minsi iza. Perezida Paul Kagame yavuze ko ifatwa rya Laurent Nkunda ryari ngombwa kubera impamvu zinyuranye zirimo ko byatumye ubufatanye hagati ya Leta ya Congo n'iy'u Rwanda bworoha kandi no kurwanya FDLR bikoroha.

Sem comentários:

Enviar um comentário