terça-feira, 27 de outubro de 2009

Imivugo

Umuco Nyarwanda


Ubukwe bwa Kinyarwanda

Ubwiru

Umurage w'Abakurambere

Ubucurabwenge

Ibisigo Nyabami

Rudahigwa
Reblog this post [with Zemanta]

terça-feira, 17 de março de 2009

Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

Coup d'Etat Muri Madagascar

Posted: 17 Mar 2009 09:36 AM PDT

Inkuru zituruka muri Madagascar ziratangaza ko umukuru w'icyo gihugu Marc Ravalomanana yemeye gushyikiriza ubutegetsi komite ya gisirikari nyuma y'uko abasirikare bafatiye ikicaro ke kiri mu murwa mukuru Antananarivo.

Ibi bibaye nyuma y'imyivumbagatanyo yatangiye kubera kutumvikana hagati y'uwahoze ari umukuru w'Umurwa mukuru Andry Rajoelina na Perezida Marc Ravalomanana. Hamaze gupfa abarenga 100 muri izo mvururu.

Ubu urwanya Ravalomanana ariwe Andry Rajoelina alias TGV yitangaje ko ari we perezida nyuma yuko abasirikare bafatiye bakanamushyikiriza ikicaro cy'ubutegetsi. Abenshi mu baminisitiri ba guvernoma beguye.

quarta-feira, 11 de março de 2009

Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

Urubanza rwa Nkunda rwatangiye i Kigali

Posted: 11 Mar 2009 01:10 AM PDT

nkunda



Urukiko Rukuru i Kigali uyu munsi ubwa mbere rwakiriye ikirego cya Maitre Stephane Bourgon, uburanira General Laurent Nkunda .
Uwo avocat w'umunya Canada arega u Rwanda ko rwafashe Laurent Nkunda rukamufunga mu buryo bunyuranye n'amategeko .
Uwo musirikare ngo nta n'uwuzi aho afungiwe mu Rwanda .
Uwo munyamategeko yamenyesheje urukiko rw'i Kigali ubwoba bw'uko atarabona uwo aburanira .
Ubutegetsi bwo mu nzego z'ubucamanza ngo nibwo butabimurekurira .
Nyuma y'impaka ndende zashimikiye ku kumenya ugomba guhamagarwa muri rukiko ,hanyuma biyemeza ko ku munsi wa gatatu ,ejo ariho iyo urwo rukiko ruzagira icyo ruvuga

sábado, 7 de março de 2009

Amakuru y'u Rwanda

Amakuru y'u Rwanda

Link to Amakuru y'u Rwanda

KAGAME-INGABO Z'U RWANDA ZASHIZE MURI KONGO

Posted: 07 Mar 2009 10:29 AM PST

Prezida Kagame aremeza ko ingabo ze zose zavuye muri Congo
Prezida Kagame aremeza ko ingabo ze zose zavuye muri Congo
Leta y'u Rwanda imaze gutangaza ku mugaragaro ku nshuro yambere aho ifungiye General Lauren Nkunda wahoze ayobora umutwe wa CNDP wahoze u rwanya ubutegetsi b'ikinshasa.

Mu kiganiro umukuru w'igihugu cy'u Rwanda perezida paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru uyu munsi yavuze ko General Lauren Nkunda afungiye mu mugi wa Gisenyi.

General Laurent Nkunda

Umugi wa gisenyi uhana imbibe na Goma mu burengerazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Perezida kagame yanavuze ko ubu Congo n'u Rwanda birimo kumvikana ku kibazo cye kandi ko kizarangira vuba.

Avuga ku kibazo cya General Laurent Nkunda wahoze ayoboye umutwe wa CNDP, umukuru w'igihugu ntiyatangaje ku buryo butaziguye impamvu u Rwanda rwaba rwaramufashe, cyokora yavuze ko ifatwa rye ryafashije imigendekere myiza y'ibintu bitatu: icyambere ni umubano w'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame yavuze ko ubu urimo ugenda neza. Icyakabiri ni "imigendekere myiza" (ku ruhande rw'u Rwanda) y'intambara ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zifatanije n'izu' Rwanda zarwanaga n'inyeshyamba za FDLR. Iyanyuma umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yavuze n'ijyanye n'irangizwa ry'ikibazo cyari hagati ya Leta ya Kongo n'umutwe wa CNDP. Perezida Kagame aravuga ko u Rwanda na Kongo baganira ku kibazo cya Laurent Nkunda.

Perezida Kagame yavuze ko General Laurent Nkunda afuniye mu mugi wa Gisenyi.

Uwo mujyi uri mu burasirazuba bushyira amajyaruguru y'u Rwanda ukaba uhana imbibe n'umugi wa Goma wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Perezida Kagame kandi yahamije ko ingabo z'u Rwanda zose zari zagiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gufatanya n'izaho kurwanya umutwe w'inyeshyamba za FDLR, ngo Zose zaba zimaze kugaruka mu gihugu. Yatanze ingingo ebyiri zituma yemeza ko kiriya gikorwa cyagenze neza:

ingabo z'u Rwanda

Ko repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ubu ifite icyo umukuru w'igihugu yise " ubushake bwo kurangiza ikibazo" kimaze imyaka, no kuba umutwe wa CNDP, Leta ya kongo n'abaturage bayo noneho bose bafatanije mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za FDLR zisigaye.

Perezida Kagame ariko arasa n'udafitiye icyizere ingabo z'umuryango w'abibumbye zakagombye gufatanya n'iza Leta ya Kongo muri icyo gikorwa ariko kugeza ubu zakomeje kunengwa muri icyo kibazo.

Perezida kagame yagize ati " Nta n'inama najya kuko ngiye kujya inama iyambere nababwira n'ukwiviramo bagataha…..that's all….kuko n'ubundi umbajije icyo bakora ntabwo nakikubwira kuko sinkizi… So jye nta…. Ntimwirirwe mubaza ibya UN kuko ntabwo mbizi rwose."

Kagame na Kabila

Muri iki kiganiro cyamaze amasaha agera kuri atatu Perezida Kagame yavuze ko igihugu cye na repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bimaze gushyiraho uburyo bwo gufatanya bushobora gukemurirwamo kiriya kibazo cyangwa ikindoi byaba ngombwa ko biriya bihugu byombi byafatanya gukemura.

FDLR IRASABIRWA IBIHANO

Posted: 07 Mar 2009 10:27 AM PST

FDLR irasabirwa ibindi bihano
FDLR,
Ibihugu by'Amerika, Ubwongereza, Ububiligi n'Ubufaransa, byasabye akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano gufatira ibihano abantu 5 bari mu buyobozi bwa FDLR.

Aba bantu bararegwa kubangamira amahoro muri Congo, kugirira abagore ibyampfura mbi muri Congo, gushyira abana mu gisirikare, hamwe rero n'uruhare bagize mw'itsembabwo ryo mu Rwanda.

Abo banyarwanda 5 bo mu mutwe wa FDLR ni
-Sylvestre Mudacumura-
Callixte Mbarushimana
-Pacifique Ntawunguka
-Leopold Mujambere na
-stanislas Nzeyomana .

Abo banyarwanda uko ari batanu bahanwa N'itegeko ryo mu nama nkuru ya ONU ijejwe umutekano kw'isi, ryashizweho mu mwaka w'2006 ryerekeye gufata abakuru bo mu gihugu ca Congo ,canke ingabo mvamakungu ziri muri Congo, abo bose bakaba bari mu ngwano itarangira yo muri Congo- Kinshasa .

Igisata c'ubutunzi co muri uwo muryango ,casavye ko hafatwa itunga iryariryo ryose ry'abo bagabo batanu b'aba FDLR ngo bashobora kuba bafise mu bubiko bwo muri Leta Zunze Ubumwa za Amerika .

Ikindi ico gisata gitangaza n'uko umuryango mpuzamaku gu ONU wabashize ku rutonde rw'abo inama y'umutekano kw'isi ,ibuza kucaruka bajabukira mu mahanga ,ikongera ikabafatira itunga iyo barifise hose