terça-feira, 4 de março de 2008

NTIBAVUGA BAVUGA-IKESHAMVUGO

KU BIJYANYE N’AMATA

Ntibavuga: Bavuga:
Kuyasuka mu gisabo - Kuyabuganiza
Kuyavanamo amavuta - Gusobanura
Kubika icyansi, igisabo -Gusobanura
Kurangiza koza icyansi -Guhumuza
Kumena amata ubishatse - Kuyabikira, kuyabyarira
Kumena amta utabishatse - Kuyabogora
Uduta - Amata
Amata y’inka ikibyara -Umuhondo
Amata y’inka yenda guteka - Amagonera/Amanga/Amasuga
Amata inyana yanze konka - Amakaba
Ayaraye ataravura - Umubanji
Amaze kuvura - Ikivuguto
Ay’abashumba -Imyezo
Amata y’ikivuguto kitavuruze - Amenda
Agati bavurugisha -Umutozo
Umuheha banywesha amata -Umuceri


KU BIJYANYE N’INGOMA


Ntibavuga: Bavuga:

Gutangira kuvuga -Gusuka
Kurangiza kuvuga - Gutunga
Kugurwa - Gukoshwa
Kumanikwa - Kujishwa
Gushyushwa - Koswa
Gufashwa hasi - Kururutswa
Kubazwa - Kuramvurwa
Gushyirwaho impu -Kuremwa
Kwikorerwa - Kuremererwa
Gusoza - Gutaha
Gutoboka - Kubyara
Gufatwa -Gusegurwa
Gusaduka - Kurara
Kumeneka - Kuribora

KU BIJYANYE N’ICYANSI, ISEKURU, INGOBYI, IGISABO, UMUHETO N’INJISHI

Ntibavuga, Bavuga:

Ntibimanikwa -Birajishwa
Ntibiturwa - Birururutswa
Ntibimeswa- Birahanagurwa
Ntibisaza- Birakura
Ntibyikorerwa - Biraremererwa
Ntibigurwa - Birakoshwa
Ntibishyushywa -Biroswa
Ntibimeneka - Biraribora
Ntibibazwa - Biraramvurwa

N.B: Iyo ukoresheje bene izo mvugo uko bidakwiye bishobora kuba igitutsi.

Urugero:


Kuvuna umuheto ni ugupfusha abatabazi cyangwa ababyeyi.
Guhekura umubyeyi ni ukumwicira abana.
Kumesa ingobyi ni ugupfusha ukamaramaza


IBIJYANYE NO KUVUGA (INGAMBO)

Umuntu aravuga- Inyoni zirajwigira
Ingoma ziravuga -Inka zirabira
Intama ziratama -Impongo zirakorora
Igikeri kiragonga -Ingurube iratontoma
Impyisi irahuma -Inuma iraguguza
Umusambi urahiga -Imbwa iramoka/irakonkoma
Inkoko iri mu magi irakwakuza -Inkoko irahamagara
Isake irabika -Imbeba irajwigira
Ihene irahebeba -Imfizi irivuga
Intare irivuga -Ingwe irahora
Imvura irahinda -Imodoka irahinda
Umuriro urahinda/uragurumira -Umugezi urasuma
Isuka irarangira - Injangwe irahirita
Indege irahinda - Inkokokazi irateteza

KU BIJYANYE N’INKA

Ntibavuga, Bavuga:

Gushyira inyuma -Gukumuriza inyuma
Kurangiza gukama -Guhumuza
Kurangiza gushitura - Guhaza
Kurorera gukama - Guteka
Gukamana ingoga -Gukama kera
Gukomereka - Gusarika
Kwahura kure -Guturuka kure
Guca umurizo -Gukemura umurizo
Gukurura babyaza -Kuvutira
Kuzirasa amatezano K-uzikama
Gukamisha yombi -Kuvuruganya
Kureka inyana ngo yonke -Kwinikiza
Kuba ku nda kwazo -Kwerera
Kuziyobora -Kuzirongora
Kuzijyana ku ibumbiro -Gushora
Kwiruka zigusiga -Gutara
Guhanagura inka -Kuzihonora
Guta umuziha kwazo -Gufuma
Kwenda kwima zitararinda -Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera -Kuzidahirira
Kuzishyira imfizi -Kuvuna umurizo (kubangurira)
Kubura amazi kwazo -Kurumanga
Guca inka ibere -Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere -Gusarika
Ibihamagazo byazo -Amazina yazo
Inzu y’inyana I-kiraro cy’uruhongore
Utubere tudakamwa -Indorerezi

KU BIJYANYE N’UMWAMI

Ntibavuga Bavuga:

Umurambo w’umwami -Umugogo
Kumubyutsa -Kumubambura
Kumusinziriza - Kumubikira
Kugenda -Kurambagira
Kurya -Gufungura
Gupfa -Gutanga
Uburiri bw’umwami -Igisasiro
Inzu y’umwami -Ingoro
Abana b’umwami -Ibikomangoma
Kujya ku ngoma -Kwima ingoma
Kubyuka -Kwibambura
Kuryama Kwibikira
Kurwara Kuberana
Kwicara Guteka
Intebe ye Inteko
Ingobyi ye Ikitabashwa
Aho aramirizwa Ijabiro
Kumuha ikuzo Kumuramya

IBITEKEREZO-INKURU YA KIGWA

I. Sabizeze avuka mu Gicuba

Umuhanuzikazi Imhanvu
Shyerezo, Umwami w'igihugu cyo Hejuru, yari afite abagore benshi, barimo uwitwa Gasani. Ariko Gasani akaba amaze igihe kirekire yaragumbashye. Bukeye haza umuhanuzikazi witwa Imhamvu, aramubwira ati:
"Nkuragurire umwana w'umuhungu ugiye kubyara!"
Gasani ati "Winshinyagurira! Iki gihe maze cyose naragumbashye, uwo mwana azava hehe?"

Imhamvu ati "Uzamubyara, ndabikuraguriye, nanjye icyo gihembo nzakibona!"

Gasani ati "Ese uhembwa iki?"

Undi aramubwira ati:
"Icyo uzampemba ntikiruhije: upfa kunyihera icyo namambara n'ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe, kugira ngo mbone uburyo bwo kugumya kukubwiriza uko uzabigenza."

Gasani yemera ibyo Imhamvu amubwiye. Amushakira umwanya mu gikali, amushyira aho, aramutunga, akajya amukuburira inkanda uko akanishije inshya. Byibera aho.

Igicuba cy'umurinzi

Bukeye Imhamvu abwira nyirabuja ati:
"Ubajishe igicuba cy'umurinzi, ubuganizemo amata, nzakubwira."
Muri iyo minsi, Shyerezo akaba afite umugambi wo kwagura ibihugu bye. Maze ahamagara abapfumu be, kugira ngo bamurebere inzira yo kuzuzuza uwo mugambi.

Abapfumu bashaka ikimasa kizaba imana, bakizana mu gikali i Bwami. Bashaka imbuto y'Umwami, bayibuganiza cya kimasa, baracyongorera, barakibiikiira. Bamaze kukibiikiira, baracyoorosora, baratega, basanga cyeze. Bajya rero mu nzu kuvuga amabara yacyo.

Imhamvu abonye Abapfumu bamaze kwinjira i Kambere, abwira nyirabuja ati:
"Genda wende uriya mutima w'imana yeze, maze uwuzane, uwushyire muri cya gicuba wabuganijemo amata. Ariko wihishe, ntihagire ukubona."

Gasani aranyonyomba, no kuri ya mana, yenda wa mutima, araza awushyira muri cya gicuba cy'umurinzi. Igicuba akijisha ku ruhimbi rw'ibisabo, bakajya bakidomamo amata y'inshyushyu, uko inka zihumuje, mu gitondo na nimugoroba, kugira ngo gihore cyuzuye, nk'uko Impamvu yari yamubwiye.

Byibera aho. Amezi cyenda arashira, mu kwa cumi Imhamvu abwira Gasani ati "Genda ujishure cya gicuba, ugipfundure, urebe ikirimo."

Gasani aragenda no ku ruhimbi rw'ibisabo, ajishura cya gicuba, aragipfundura, arebamo. Arebyemo asanga akana k'uruhinja kareremba hejuru y'amata. Ahita avuza impundu, n'abo mu rugo bose bamutiza izindi, bati:
"Gasani yabyaye! Nimuvuze impundu!"

Umwana bamukura mu gicuba, bamukubise amaso basanga ari agahinja k'agahundu, keza cyane.

"Uwo mwana si uwanjye."

Inkuru ngo igere kuri Shyerezo, bamubwira ngo aze kwita umwana izina, arabahakanira, intumwa arayirukana, ati:
"Uwo mwana si uwanjye!"

Umunsi wa munani ugeze, Shyerezo koko ntiyaza guterura umwana, ngo amwite izina. Bongeye kumwibutsa, noneho ararakara, ati:
"Sinabawiye ko uwo mwana atari uwanjye, kandi ntamushaka? Nibanamwice, sinshaka ko ambera aho!"

Gasani n'umuja we babyumvise, umwana baramuhisha. Gasani amwita Sabizeze, kubera ko yari yamukuye ku mana yeze. Naho abo Shyerezo yohereza kwica wa mwana, bakanga kwiteranya na nyirabuja, bakabanza kumuburira, umwana bakamuhisha.

Sabizeze yibanira atyo na nyina, arakura, uko akura akagenda asana se, arushaho kuba mwiza. Abantu bakabwira Shyerezo, bati:
"Nyagasani, rwose ufite umwana mwiza cyane, utaraboneka mu bantu!"

Shyerezo ati:
"Uwo mwana ko nategetse kumwica, byagenze bite? Simushaka, ntabwo ari uwanjye! Kandi namvire mu gihugu!"

Amwita Imana

Bigezeho, Abagaragu bakuru b'Umwami baraza babwira Gasani bati:
"Mwamikazi, tuje kureba umwana wawe barahiriye: muduhamagarire tumurebe!"
Gasani ahamagaza Sabizeze. Umwana ageze imbere ya ba Batware, ngo bamukubite amaso, baratangara, basanga koko ari mwiza bitarabaho, kandi asa na se. Baragenda babwira Shyerezo bati:
"Nyagasani, umwana ufite hariya ni akataraboneka! Uwamwica ni nko kukwica ubwawe!"

Shyerezo yibuka ko yari amaze kwohereje intumwa zo kwica uwo mwana gatatu, zose zikagaruka zimutaaka, zimutangarira, yiyemeza kwigiira yo. Aragenda no kwa Gasani. Ahageze, bahamagaza umwana, ngo aze aramutse Se. Shyerezo amukubise amaso, ibyo kumwica ahita abireka, ahubwo aramuterura, amugira uwe, amwita Imana.

II. Imanuka rya Kigwa

Sabizeze uko akura, ni ko bagenda basanga atameze nk'abandi bana. Byakubitiraho no kwibuka ko se yari yabanje kumwihakana, abantu bagatangara cyane. Ariko baabaza nyina aho yamukuye, n'uko yamubyaye, Gasani akaryumaho.
Bukeye nyina wa Gasani aza kumusura, baganiriye arabimubaza, noneho Gasani aramubwira. Naho ubwo umutwa wa Sabizeze ari hafi aho, icyo bavuze cyose arata mu gutwi. Amaze kubitora neza, aragenda abibwira shebuja Sabizeze. Ati:
"Mbega mwana wa Databuja, ugira ngo ndacyatangajwe n'uko uturusha byose? Namenye ko utavutse nk'abandi, ahubwo wavuye mu mutima w'Imana yeze! Numvise nyoko abibwira nyokuru!"

Imanuka rya Kigwa

Sabizeze abyumvise, ararakara, ati:
"Ubonye Mama ngo arambyarura! Sinkibaye muri iki gihugu, sinabona aho nkwirwa!"
Sabizeze aboneza ubwo, ajya ku kiraro cye, yenda umuheto we, ahamagara imbwa ze z'impiigi, Ruzunguzungu na Ruguma. Ajya mu ruganda rwa Se, yenda umuriro, awuhambira mw'ifumba, yenda n'inyundo ya se, yitwa Nyarushara. Ajya mu biraro by'inka, ayobora imfizi Rugira, n'insumba yayo Ingizi. Ajyana n'imfizi y'intama Mudende, n'iyayo Nyabuhoro. Ajyana n'isekurume y'ihene Rugeyo, n'isake Mugambira, n'inyange.

Amaze gukoranya ibyo byose, akora ku muvandimwe we Mututsi, na mushiki wabo Nyampundu. Umutwa Mihwabaro ataho, maze bashyira nzira.

Bageze ku rugi rw'ijuru, Sabizeze yegura ya nyundo ya Se, Nyarushara, ayikoma ku rugi, hejuru no hasi, no hirya no hino. Ijuru rirakingura, n'uko baruruka. Ariko ya nyundo iramucika, imanuka umujugujugu, igwa ku gisi cya Muhabura, irataruka yijugunya mu kiyaga cya Gipfuna.


III. Ikinani cya Mubari


Ibimanuka bihura n'Abasangwabutaka.
Bamanuka kw'ijuru baza mu gihugu cyo hasi, maze bururukira ku rutare rw'Ikinani, mu Mazinga ya Mubali. Hakaba mu gihugu cy'Abazigaba, Umwami wabo ari Kabeja. Baca ingando, barahatura, baracanira, bibera aho.
Bukeye abo kwa Kabeja baza kubona umwotsi mw'ishyamba, baratangara, bati "Mbese biriya bintu ni ibiki?" Birabayobera.

Bukeye basanga umwotsi wahamenyereye. Bajya kubibwira umwami wabo Kabeja. Yohereza intumwa, ati "Nimujye kundebera biriya".

Intumwa zigeze ku Kinani, zihasanga abo bene Shyerezo. Abazigaba babakubise amaso, babanza gutinya, ariko babonye abandi batabakuye, ubwoba burashira, barababaza bati:
"Muli bantu ki? Muri abahe? Mwaje kwenda iki aha ngaha?"

Sabizeze ati:
"Nimuhumure, natwe turi abantu, duturuka mw'ijuru, kandi turi abashyitisi b'amahoro, ntabwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara. Ahubwo twaje tubasanga, ngo tubungure amaboko, tubungure umuryango. Namwe mubaye imfura mwatubanira."

Intumwa zisubira kwa Kabeja, zimubwira ibyo zabonye n'ibyo zumvise. Kabeja yakira abo bashyitsi, abemererera gutura muri iryo shyamba, bariragiramo, bararihiga. Babita Ibimanuka, kuko bari bavuye mw'ijuru. Umutware wabo, ari we Sabizeze, noneho bene igihugu bamwita Kigwa, kuko yaguye aturuka mw'ijuru. Ibimanuka na byo rero bikabita Abasangwabutaka.

Ibimanuka bibana n'Abasangwabutaka, bibigisha ubwenge bw'ibyo mw'ijuru, cyane cyane ibyerekeye umuriro, kuko ari wo wabanje gutera Abasangwabutaka amatsiko. Mbese barabahaka, abandi barabayoboka, babana neza cyane.

III. Ishaaka ry'Ibimanuka

Kigwa arongora Mushiki we
Bukeye Kigwa abwira Mututsi ati:
"Mbese ko uruzi inyamaswa twazanye zimaze kugwira, twe tukaba tukiri uko twaje, bizagenda bite? Tugiye kuzacika!"
Undi ati "None se, uragira ngo tubigenze dute?"

Kigwa ati "Enda turongore mushiki wacu Nyampundu, maze tubyare, tugwire."

Mutusi aramurahira, ati "Sinarongora mushiki wanjye! Ariko sinkubujije, nushaka umwirongorere!"

Ni bwo Kigwa arongoye Nyampundu. Babyarana umukobwa Sukiranya. Amaze gucuka, bamukurikiza umwana w'umuhungu, bamwita Muntu. Biba aho, Nyampundu na Mututsi birerera abo bana, barakura.


Mututsi atinda akarongora

Wa mukobwa ammaze gukura, avamo inkumi nziza cyane. Nuko Kigwa agira Mututsi, ati:
"Dore aho wabereye, uri ingaragu. None ubwo Sukiranya yabaye inkumi, enda mugushyingire, utazavaho ucika!"
Mututsi ati "Sinashaka umwana mbyaye!"

Kigwa ati:
"Niba ari icyo kikubujije, reka nkwereke uko tubizirura. Genda uture hakurya yacu hariya, bukeye uzaze kumusaba. Ninkubaza ubwoko bwawe, uzansubize uti 'Ndi umwega wo hakurya'. Nanjye rero umugeni nzahita muguha".

Mututsi arabyemera, abigenza atyo. Bukeye arongora Sukiranya, babyarana abahungu batatu: Mukono na Muha na Serwega.

Si jye wahera!



Alexis Kagame, Inganji Kalinga, pp. 61-65;
André Coupez & Thomas Kamanzi, Récits historiques rwanda, pp. 60-66.

MISEKE NA MIRABYO

Isengeesho ry'umugore utwiite

Habaayeho umugore, ajya mu kabaande gukuura ibijumba. Ajyaana n'akabindi k'aamaazi, ngo naamara kwuuzuza agateebo ibijumba, ajye kubyooza kw'iiriba, ahite anavooma.
Umugore ageze ku gashyamba kaari mu nsi y'urugo, arabanza atoora udukwi, adusiga aho, ngo aze kuduhitana azaamutse. Aramanuka, ajya mu murima, atangira gukuura ibijumba. Agize atya abona imvura irakubye. Ijuru ririijima, imirabyo irarabya, inkuba zirakubita. Ati "Mbigenje nte?" Yibuka inkwi asize ku gasozi, yibuka n'amasaka yasize yaanitse ku kidaseesa, ku muharuro. Ubwo kandi yari atwiite, atagishoboye kwiihuta cyaane. Ati "Mbaaye uwande?" Nibwo rero yambaje Imana yo mw'iijuru, ati "Nyagasani ntabaara!"

Igihe agiseenga atyo, inkuba irongera irakubita, maze umurabyo umwituura imbere. Abanza kwikanga, ariko arebye, abona umwaana w'umuhungu ahagaze aho. Umwaana aramuramutsa, ati "Data arambwiye ngo nze untume." Ubwo umugore ahita amenya ko ari Mirabyo, umuhungu wa Nkuba, Umwami wo mw'ijuru. Amweereka agateebo k'ibijumba, n'akabindi k'aamaazi, n'akaba k'inkwi haruguru, ku gashyamba. Amubwira n'amasaka yasize yaanitse imuhira.

Mirabyo ati "Huumura, ndabikwanurira imvura itaraabinyagira!" Agira atya, agateebo akazingaho umurabyo, akabindi akazinga undi, akaba nk'ikwi n'uuko, arabikoranya byose, uko ari bitatu, abiyooza undi murabyo, arabibakura, yiirasa mu rugo umugore yamweeretse, mu mpinga y'uwo murenge. Amaze kwinjiza ibyo azanye, yenda igiteebo, ajya kuri cya kidaseesa, amasaka ayashooramo undi murabyo, ayayoorera mu giteebo, nacyo akirabya mu nzu. Arangije iyo mirimo, asubira aho yasize wa mugore, kumubwira ko yamutumikiye, no kumuseezeraho. Nuko yiisubirira mw'ijuru.

Mwene Nkuba amaze kugenda, imvura iragwa. Wa mugore yiizaamuukira buhoro-buhoro, atangaarira iby'amaze kubona byos. Akagira ati "Mbega umwana w'igitangaaza! Icyamha ngo iyi nda izavemo umukoobwa, maze muhe Nkuba, amushyingire uriiya muhungu we!"

Miseke ya Kwiisaba

Nuko umugore azaamuka abitekeereza, abona ukuntu byaaba byiiza umwaana umuri mu nda abaye umukoobwa, akaba na mwiiza cyaane, akazaamurera neeza, akamutooza ingeso nziiza zoose, kugira ngo aziizihirane na Mirabyo, babenguukane. Agumya guteekereza ibyo byose, ariinda agera i muhira, na yamvura ntiyayiitaho. Mbese muri iyo miinsi yose aragumya arabizirikana.
Inda ivuutse, ivuukamo umukoobwa! Avuuka ari mwiiza cyane, maze bamwiita Miseke, ngo asa n'umuseke weeya. Miseke akurana ubwiza, akurana ingeso nziiza, n'igikundiro cyinshi. Ariko ikimuranga cyaa mbere naa mbere, kikaba inseko ye. Amenyo ye akeera nk'amasaro, yaseka ukaba waagira ngo n'iizuuba rirashe, yakubita agatwenge ukagira ngo n'uturinga dukomangana. Ni ko kumuhimbira akaririimbo, ko kumwizihiza, kagira kati:

"Ni we Miseke ya Kwiisaba
Useka indinga zigasuka
Useka amasaro agaseeseka!"

Miseke akura atyo, uko akura ariko ubwiiza bwiiyongeera, ar'uubw'imbere, ar'uubw'inyuma.

Naamubwiirwa n'inseko ye!

Bukeeye bagenzi be baaza kumushaaka, ngo bajyaane gukuura ubwaatsi. Bajya mu kabande, bakuura ubwatsi, baragwiiza. Barangije kubucuma neeza, no kubuhaambira, bajya ahantu hari urukiniro rwaabo, bakuba akabero mu kanyaatsi, barakina. Biratinda.
Imvura iza kubatuungura, bataamenye uko yakubye, baarangaariye mur'iiyo mikino yaabo. Ni bwo rero biirukiye mu rutare rwari hafi aho, baari basanzwe buugamamo. Binjiramo uko ari umunaani, baruugama, baragumya bariiganiirira.

Bagize batya babona umurabyo uguye imbere yabo, ku mwinjiro w'urutare. Barikanga, batinya ko inkuba yaakubita urutare. Bareebye, babona aho wa murabyo waguye havuuyemo umuhungu w'umusore, ubengerana, ushashagirana nk'izuuba. Umusore arabaramutsa.

Ati "Mwiriwe Bakobwa?"

Bati "Wiriweho nawe?"

Bamubaza aho avuuye, n'ikimugenza.

Ati "Ndashaka Miseke!"

Bati "Uramushaka se uri nde? Uraturuka he?"

Ati "Nturutse kure cyane, ntimwahamenya!"

Bati "Noneho se Miseke umuuzi hehe?"

Ati "Mubonye naamumenya."

Bati "Waamubwirwa n'iki se kandi utamuuzi?"

Ati "Naamubwiirwa n'inseko ye!"

Nibwo rero abakoobwa bamenye ko ari Mirabyo mwene Nkuba, waaje gushaaka mugeni we Miseke. Ariko barabaanza barahakana:

Bati "Nta Miseke uturimo!"

Ati "Arahari, ndabizi!"

Bati "Oya da! Nta Miseke uri hano! Igendere!"

Umusore, aho kugenda, yicara aho ku muryango w'urutare, ati "Singenda ntamuboye!" Abakoobwa bareeba uwo musore aho yiiyicariye, koko ameze nk'uwiitegura kwirirwa aho, mbese akanaharaara. Basanga rya shashagirana rye yabaaye nk'urigabanya, yiibereye aho gusa. Babona asa n'utaribuve aho atabonye Miseke.

Mbisa mhite sindi Miseke

Ubwo imvura iba imaze guhita, hasigaye utujoojooba gusa, bati «Nta kundi, tugomba gusohoka muri uru rutare !» Ariko birabanza birabatonda. Hashize akanya, uw'inkwakuzi muri bo ati «Nimumpe inzira, maze tureebe!» Baramubisa, arasohoka. Ageze mu mwinjiro w'urutare, wa musore amubonye arahaguruka, aramureba, ariko ntiyamubisa.
Umukwobwa abonye atamubishije, atera akaririmbo, ati:

"Mbisa mhite, sindi Miseke!
Sindi Miseke ya Kwiisaba
Useka indinga zigasuka
Useka amasaro agaseeseka! "

Mirabyo ati: "Nturi Miseke?"

Umukoobwa ati "Sindi Miseke!"

Mirabyo ati "Seka ndeebe !"

Umukoobwa araseka. Mirabyo asanga umukoobwa ni mwiiza, asanga afite amenyo meza, n'inseko ye irakeesheje cyane, ariko ahita amenya ko atari we yaje gushaaka.

Ati "Hit'ugende, nturi Miseke!"

Umukoobwa w'inkwakuzi arasohoka, ariko ageze hanze, arahagarara, ategereza bagenzi be. Abandi nabo baramukurikira, ari nako baririimba ka kaririimbo, Mirabyo nawe akabiikiriza kwa kundi. Barasohoka boose, uko ari barindwi, hasigaye Miseke wenyine.

Miseke useka nk'umuseke weeya

Miseke reero aba asigaye wenyine mu rutare, mu cyeeragati aho, ariko adasa n'uushaaka gusohoka. Mirabyo aramureeba, nawe araceceka. Bigezeho, Mirabyo ati "Seka rero!" Miseke araseka. Asetse, urutare ruracya, ruraaka, umucyo urasaarukaara, useeseka ako kabande koose, ufatiira inkuuka zaako, weeya imisozi yoose.

Mirabyo ati "Uri Miseke?"

Miseke ati:

"Ni jye Miseke ya Kwiisaba
Useka indinga zigasuka
Useka amasaro agaseeseka!"

Ubwo Mirabyo nawe aba yarushijeho gushashagirana, arabengerana nk'iizuuba! Afata Miseke mu ntoki, amusohora mu rutare, bahagararana hanze, bareebana. Ba bakoobwa bagenzi ba Miseke, aho bahagaze aho uko ari barindwi, bareeba Miseke, basanga yahebuuje ubwiiza, nawe arabengerana, basanga koko akwiranye na Mirabyo, biizihiranye. Babaha amashyi menshi n'impundu nyinshi, bararirimba bati:

"Ni we Miseke ya Kwiisaba
Useka indinga zigasuka
Useka amasaro agaseeseka!"

Abakobwa bamaze kuririmba no kuvuza impundu, babona umukororombya wiinaze aho, imbere y'urutare. Mirabyo na Miseke bawinjiramo, bariicara nk'uwicara mu ngobyi, umukororombya urabazamuukana, ubajyana mw'ijuru, kwa Se wa Mirabyo, Nkuba, na nyina Nyirankuba.

Ubukwe mw'ijuuru

Bageze mw'ijuru, Mirabyo ajya kwa Se na Nyina, Umwami Nkuba, n'Umwamikazi Nyirankuba, kubeereka umugeni mwiza yabaazaniye. Baramushiima.
Nkuba na Nyirankuba bakorera abo baana baabo ubukwe bw'agatangaaza. Batumira abo mw'ijuru boose, maze ubukwe bugira ibirori byiinshi, byiiza kandi byiirambuye.

Ng'uuko uko umugore utwiite yiifuuje ibyiiza, kandi byose bikaba. Bakamucaho umugani, ngo:

Ni nka wa mugore ukuriwe
Wiifuuj' uwo yaatuma,
Mu mvura y'umuvumbi,
Nkuba amutumaho Mirabyo

Yiifuuz' umukoobwa
Abyaara Miseke ya Kwisaaba
Useka indinga zigasuka
Useka amasar' agaseeseka

Ati iziindi maana
Nkamushyiingira Mirabyo
mwene Nkuba ya Shyerezo
N'Umugabekazi Nyirankuba

Mu mvura yumuvumbi
Mirabyo aza kumushaaka
Mu rutare rw'igihanzi
Amufubik' umukoroombya

Si jye waahera.

UBUCURABWENGE-ABAMI B'IBITEKEREZO


1. Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga
2. Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge
3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha
4. Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama

Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo
Ruganzu Ndori + Nyiraruganzu Nyirarumaga

1. Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo
2. Kigeri Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi
3. Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro
4. Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo

Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni

1. Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro
2. Kigeri Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero
3. Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba
4. Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga

1. Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi
2. Kigeri Rwabugiri + Nyirakigeli Murorunkwere
3. Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera
4. Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera

1. Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi
2. Kigeri Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema

Murebye mu Nganji Kalinga, cyangwa se no mu bindi bitabo bya Padri Kagame, muzasanga avuga ko Umugabekazi nyina wa Ruganzu Ndori ari Nyiraruganzu Nyabacuzi. Uwo koko yari nyina wamubyaye mu nda (ku by'umubiri). Ariko tuzi ko Ndori yimye nyina yarapfuye: yaguye muri ya ntambara y'Abashi, ha handi Mu Miko y'Abakobwa, ajyana n'abandi Bamikazi, n'abagore n'abakobwa bose bari kumwe. Kubera rero ko Nyabacuzi atiyimye ingoma, ntitwavuga ko ari we Mugabekazi wa Ruganzu Ndori. Iyo Umwami yimaga atagifite nyina, bamushakiraga undi mugore w'iwabo wa nyina, kuko nyine ari uwo muryango wabaga uramukiwe ingoma, akaba ari we umubera umubyeyi, akaba Umugabekazi w'Urwanda. Ibisekuruza by'uwo Mugabekazi rero byabaga ari bimwe n'iby'uwabyaye Umwami mu nda.

Icyakora Ruganzu bavuga ko ari we wihitiyemo nyina, kandi atari no mu bwoko buramukiwe, kuko yari Umusingakazi, kandi icyo gihe ingoma yari iy'Abakono. Yihitiramo Nyirarumaga, umukobwa w'Abasinga, kandi bari baraciwe ku ngoma na Ruganzu wa mbere, Bwimba, kubera ubugome bari bagize kuri iyo ngoma. Ruganzu Ndori ibyo ntiyabikurikiza, ahitamo uwo Musingakazi Nyirarumaga, kubera akamaro yari yamugiriye, amuhisha abanzi, akanamucisha muri wa Mwobo w'Inyaga, akazatunguka i Rwanda. Ibyo tuzabivuga mu magambo arambuye nitugera ku gitekerezo cya Ruganzu Ndori. Ng'iyo imhavu umuntu atashyiraho iryo zina rya Nyabacuzi.

Nyamara ntitwahita tubyemeza, kuko hari icyo tutazi: ese iyo Umwami yimanaga n'umugore utari nyina, bamwtiriraga uwo agiriye mu cyimbo, izina rye bwite akarireka, mbese n'ubwoko? Nihagira ubiturusha yazatubwira. Ibyo ari byo byose, uwo Mugabekazi yagize akamaro cyane, aba Umubyeyi w'Urwanda, aba n'Umwigisa mukuru warwo. Mu nkuru ye (reba mu gitekerezo cya Ruganzu), tuzakoresha izina rye, kuko ari ko bivugwa nyine. Nihagira utubwira ko mu Masekuruza izina rigomba kuvugwa ari Nyabacuzi, tuzabihindura.

Ikindi twahindura ku byo Padri Kagame yanditse, ni kwa guha Abami inomero, nka Kigeri Mukobanya akamwita Kigeri II, Yuhi Musinga akaba Yuhi IV, bityo bityo. Ibi rero ntibiri mu byo Abacurabwenge bamubwiye, ntiyanabyanditse mu Masekuruza y'Abami. Ni we wabyishyiriyeho, abona ko bifite akamaro mu gutandukanya Abami bitiranwa. Ariko ubanza atari ngombwa, kuko buri mwami aba afite izina rye bwite, bita izina ry'ubututsi, rimutandukanya n'abandi bami basangiye iry'ubwami. Izo numero ahari uwashaka yazireka.

Ngayo amazina y'Abami n'Abagabekazi b'Urwanda. Nihagira ufite igitekerezo yatwungura, azatubwire, dukosore ibi cyangwa se tubyongere.

UBUCURABWENGE-ABAMI B'UMUSHUMI


Abami b'Umushumi bakomoka kuri Gihanga. Se wa Gihanga, Kazi, yari Ikimanuka nk'uko twabivuze. Ubwo rero Gihanga yari "ikivange" cy'Ikimanuka kiva mw'ijuru, n'Umusangwabutakakazi.

Dore Abami b'Umushumi, n'Abagabekazi babo:

GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga Nyirarukangaga
Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa
Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata
Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi
Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza
Rumeza + Nyirarumeza Kirezi
Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa
Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira
Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde
Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo
Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga
Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga

Uku ariko si ko Kagame yabyanditse: n'ubwo atandukanya ibyo bice bitatu - Ibimanuka, Umushumi, Ibitekerezo - akavuga n'uko bihererekanya, aho yandikiye amazina yabo ntiyagiye ayatandukanya atyo, ahubwo yayashyize hamwe. Kandi hari n'ayo yagiye areka, akayakuramo, ngo n'iby'amarenga. Icyiza cye ariko ni uko atubwira aho Abacurabwenge bo bayashyiraga, akanatubwira n'igitumye ayakuyemo. Ubanza rero twayasubizamo yose, kuko mu by'ukuri ayo azina yose arimo amarenga. N'irya Gihanga ni amarenga, ashaka kutwumvisha ko ari we wahanze byose. Dukuyemo amazina afite icyo aduciraho amarenga, ngira ngo ntaryo twasiga.

Ikindi, turayavuga tuyashyize muri ibyo bice bitatu, dukurikije ibivugwa mu Bitekerezo no mu Migani, mu Bisigo no mu bindi bya Kinyarwanda. Tuzi twese ko Ibimanuka bitangirira kuri Kigwa mwene Shyerezo, bigaharagarira kuri Gihanga cya Kazi. Ubwo hakaba hatangiye Ab'Umushumi, kuzageza kuri Nsoro Samukondo n'umuhungu we Ruganzu Bwimba. Ab'Ibitekerezo rero bagatangirira kuri Cyirima Rugwe, ikimenyetso cyabo kikaba gukurikirana kwa kundi muzi, babisikana batya:

Cyirima - Kigeri - Mibambwe - Yuhi - Mutara - Kigeri - Mibambwe - Yuhi - Cyirima - Kigeri - Mibamwe - Yuhi - Cyirima - Kigeri -etc.

Ubwo buryo mu kizungu babwita "succession en spirales cycliques", ou "en cycles spiralés". Aho rero ntawakwibeshya. Icyakora Kagame yakuyemo amazina abiri, avuga ko yari ay'abami b'inzibacyuho (Karemera Rwaka) cg se bateemewe (Mibambwe Rutarindwa), ariko ibyo ntawabikurikiza: ibyo ari byo byose, babaye abami b'Urwanda, nta mpamvu yo kubakuramo. Dore amazina y'abo Bami:.

UBUCURABWENGE-ABAGABEKAZI


Nta Bagabekazi kandi bavugwa ku ngoma z'Ibimanuka, usibye Nyina wa Kigwa, ari we Gasani, Umwamikazi wo mw'Ijuru, na Nyina wa Muntu, Nyampundu, ari na we mushiki wa Kigwa. Nta wundi bongera kuvuga, kugeza kuri Nyina wa Gihanga. Muntu yari afite mushiki we akurikira, Sukiranya, imfura ya Kigwa, waje kurongorwa na Sewabo Mututsi, babyarana Serwega na Mukono na Muha, ari bo Ibibanda bikomokaho. Ibibanda ni bwa bwoko bubyara Abagabekazi. Ibibanda biba bine: abo tuvuze batatu bakomoka ku Bimanuka - Abega, Abaha n'Abakono - ubwoko bwa kane bukaba ubwo mu Basangwabutaka. Abagabekazi ba mbere bavukaga mu miryango y'Abasangwabutaka, b'Abazigaba n'abandi Basinga. Mwibuke kandi ko Kagame yatubwiye ko Abazigaba, hamwe n'Abarenge, mbese n'abandi benshi mu Basangwabutaka, ari imiryango y'Abasinga.

Nyirarukangaga nyina wa Gihanga yari umukobwa w'Abasinga b'Abazigaba bo mu Mazinga ya Mubari, Nyamigezi ya Kabeja.
Nyina wa Kanyarwanda Gahima, mwene Gihanga, yari umukobwa wa Jeni rya Rurenge rwa Kabeja.
Nyina wa Ruganzu Bwimba yari Umusingakazi
Nyirarumaga, wa Mugabekazi wimanye ingoma na Ruganzu Ndori, yari Umusingakazi.
Ariko uwo ni we wabaye uwa nyuma: kuva kuri Ruganzu Ndori, Abasinga ntibongeye gusubira ku ngoma. Bashimbujwe Abagesera.

UBUCURABWENGE-ABAMI B'U RWANDA


Ubucurabwenge bwigisha ko Urwanda rwimye Abami 43, kuva ku ngoma za mbere kugeza ku ya Mutara Rudahigwa, kuko Alexis Kagame yabwiwe Ubucurabwenge ku ngoma y'uwo mwami, aba ariwe aheraho. Ayo mazina yose yarondorwaga mu gihe cy'imihango yo kwimika umwami. Bavugaga amazina y'Umwami n'ay'Umugabekazi bamaze kwimika, bakarondora n'aya ba se na ba nyina, n'ibisekuruza byabo bombi, bagakomeza batyo ku bami bose, kuzageza kuri Nkuba, ari we Shyerezo, akaba inkomoko y'Abami b'Urwanda.
Ayo mazina murayasanga mu gice kiyarondora nk'uko Alexis Kagame yayanditse mu Nganji Kalinga . Hinga dufate ay'Abami n'Abagabekazi gusa, tutavuze ibisekururuza by' Abagabekazi, maze tuyakurikiranye, dukurikije bya bihembwe tumaze kuvuga: Abami b'Ibimanuka, Abami b'Umushumi, Abami b'Ibitekerezo.

UBUCURABWENGE-IBIMANUKA


Duhereye ku Nkomoko y'Abanyiginya, Shyerezo Nkuba, dore amazina Ibimanuka:
Syerezo Nkuba
Kigwa
Muntu
Kimanuka
Kijuru
Kobo
Merano
Randa
Gisa
Kizira
Kazi
Gihanga
Uyu mubare wa 12 tuwugeraho iyo tubabariyemo Shyerezo Gihanga. Ariko dushobora kutababariramo. Uti kuki? Nti kubera ko Shyerezo, n'ubwo ari we Se w'Abami bose, ni "Umwami wo Hejuru, kandi ntiyigeze amanuka, ngo abe yabarirwa muri ibyo Bimanuka. Gihanga na we akaba yari Ikimanuka ku bwa se, ariko nyina ari Umusangwabutakakazi, utari Ikimanuka. Wakuramo ayo mazina yombi rero, umubare w'Ibimanuka ukaba 10.

Ibi by'imibare ariko na none ni ibya kizungu. Iyo bavuga amazina mu kinyarwanda, bayavuga nyine nk'ibisekuruza, batya:

"Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba, ari we Shyerezo".

Iyo bageze aha, bongeraho iri jambo:
"Ngaho iyo mwama
Mukuru wa Samukondo
Mu mizi yanyu mikuru".

Ibi rero ni ibivugirwaga mu mihango y'Ubwimika, babwira Abami bati "Aho mw'ijuru kwa Shyerezo ni ho mukomoka, kandi ni yo mwama", kuko Abami bahorana n'Imana. Ni nako baramutswaga, ngo "Gahorane Imana, Nyagasani!"

Nimureba mu Nganji Kalinga, aho Kagame asobanura uko yabwiwe Ubucurabwenge, murasanga aho avuga ko bwamenywaga na benshi batari Abacurabwenge, nabo bakajya babuvuga. Kandi koko nta banga ryabagamo: ibi bisekuruza Abami babaga babisangiye n'abandi banyarwanda benshi bahuje ubwoko, kandi byabaga ari ibintu bigenewe Rubanda, bigangazwa ku Karubanda, Abami bamaze kwima, ngo igihugu cyose kibamenye amavo n'amavuko.

Hari n'ubundi buryo bwo kuvuga aya mazina, bije nk'uca umugani:

Inkomoko y'Abami n'Abantu ni Shyerezo
Shyerezo yabyaye Kigwa
Kigwa abyara Muntu
Muntu abyara Kimanuka
Kimanuka abyara Kijuru
Kijuru abyara Kobo
Kobo abyara Merano
Merano abyara Randa
Randa abyara Gisa
Gisa abyara Kizira
Kizira abyara Kazi
Kazi abyara Gihanga cyahanze inka n'ingoma
Imibare na none ni twe tuyiyongereyeho, kugira ngo twerekane uko bigenda biringanira, uko bivuzwe kwose.

UBUCURABWENGE-INTANGIRIRO

Kera Urwanda rwagiraga Abanyabwenge bitwa Abacurabwenge, bakaba ari bo bamenyaga ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi. Abashakashatsi b'Abazungu, nka ba Padri André Pagès (1933) n'abandi, bagiye bandika amwe muri ayo mazina, ariko bakandika ibyo bakuye muri Rubanda, bituzuye, kandi bidakurikiranya ayo mazina neza. Padri Alexis Kagame ni we waje kumenya ko haba abagenewe uwo murimo. Arabegera, bamubwira Ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi. Arabyandika, aza kubisohora mu gitabo Inganji Kalinga, mu gice yise "Ubucurabwenge".
Ubundi ariko, ijambo "ubucurabwenge" si ukuvuga iryo rondora ry'ayo mazina gusa. Ahubwo ni ubumenyi bw'icyo ayo mazina agenda yerekana, uko Urwanda - ari yo si yose nyine - rwavutse, rugakura, rugaca ubwenge, rurerwa n'Abami. Abacurabwenge batubwira ko Abami ba mbere na mbere bakomokaga mw'ijuru. Bavuka kuri Sabizeze, mwene Nkuba, "Umwami wo Hejuru". Sabizeze rero yari yavutse mu gicuba, nyina yabuganijemo amata, akagishyiramo umutima w'imana yeze (reba Inkuru ya Kigwa). Amaze gukura, yumva nyina Gasani avuga uko kuntu yavutse, biramurakaza, arivumbura, ati sinduraramo. Nibwo rero amanutse kw'isi. Ni n'aho izina rya "Kigwa" ryaturutse.

Kigwa amanuka mw'ijuru, aza kw'isi, yururukiye ahitwa ku Rutare rwa Kinani, mu Mubari. Akaba yaramanukanye na Mukuru we Mututsi, na Mushiki wabo Nyampinga. Ahasanga abo bita Abasangwabutaka, arabahaka, nabo baramuyoboka. Bigezeho arashaka, abyara Muntu, Se w'Abantu bose bo kw'isi.

Abo Bami baturutse mwijuru bitwa Ibimanuka. Bibera aho, ibihe birahita, ibindi birataha. Kera kabaye, bene Muntu bamaze gucura ubwenge, Ibimanuka birataha, bisubira mw'ijuru, Urwanda bisiga biruraze GIHANGA cya Kazi. Bene Giihanga rero ni bo bitwa Abami b'Umushumi.

Se wa Gihanga, Kazi, yari Ikimanuka, ariko yari yarashatse Nyirarukangaga rwa Nyamigezi ya Kabeja, umwami w'Abazigaba, bakaba Abasangwabutaka. Murumva rero ko Gihanga yari "ikivange" cy'abaturutse mw'ijuru n'abakuriye kw'isi. Abami b'Umushumi nabo bakazakurikirwa n'abitwa Abami b'Ibitekerezo. Ng'iyo inkomoko y'Abami b'Urwanda, kandi ni nayo y'Abantu bose.

UBUCURABWENGE-AMASEKURUZA Y'ABAMI B'U RWANDA

Uyu mwami twimitse ni
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rudahigwa.

Nyina ni Nyiramavugo.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kankazi,
ka Mbanzabigwi
ya Rwakagara
rwa Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiranteko,
ya Nzagura
ya Mbonyingabo :
akaba umukobwa w'Abashambo.

Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Mutara ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Musinga.

Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kanjogera,
ka Rwakagara
rwa Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiramashyongoshyo,
ya Mukotanyi
wa Kimana
cya Kabajyonjya
ka Rwaka
rwa Yuhi Mazimpaka Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Yuhi ni uwa
KIGERI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Rwabugiri.

Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Murorunkwere,
wa Mitari
ya Cumu
rya Giharangu
cya Mutima
wa Matana
ya Babisha
ba Samutaga
wa Byunga
bya Bigirimana
bya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono.

Nyina ni Nyirangeyo,
ya Rukundo
rwa Maronko:
akaba umukobwa w'Abashambo.

Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Kigeri ni uwa
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rwogera .

Nyina ni Nyiramavugo.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiramongi,
ya Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiragahwehwe,
ka Minyaruko
ya Kabeba
ka Byami
bya Shumbusho
ya Ruherekeza
rwa Zuba
rya Gitore
cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya

Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Mutara ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Gahindiro.

Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiratunga,
rya Rutabana
rwa Nyakirori
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiramwami,
wa Shumbusho
rya Muhoza
wa Ruregeya:
akaba umukobwa w'Abagesera.

Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
ni Sentabyo.

Nyina ni Nyiramibambwe.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiratamba,
rya Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyiramacyuriro,
ya Rusimbi
rwa Magenda
ya Gasimbuzi
ka Senyamisange
ya Muyogoma
wa Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Mibamwe ni uwa
KIGERI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Ndabarasa.

Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rwesero,
rwa Muhoza
wa Ruregeya :
akaba umukobwa w'Abagesera.

Nyina ni Mboyire
y Rujuhe
rwa Censha
rya Nyirabahaya :
akaba umukobwa w'Abahondogo.

Aho ga nyine, Abagesera bakabyirana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Kigeri ni uwa
CYIRIMA.
Izina rya akiri Umututsi
ni Rujugira.

Nyina ni Nyiracyirima.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kirongoro,
cya Kagoro
ka Nyamugenda :
akaba umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Nyanka,
ya Migambi
ya Rukundo
rwa Ntaraganda
ya Nkomokomo :
akaba umukobwa w'Ababanda.

Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Cyirima ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Mazimpaka.

Nyina ni Nyirayuhi
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyamarembo,
ya Majinya
ya Byunga
bya Bigirimana
bya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abakono.

Nyina ni Nyamyishywa,
ya Musanzu
wa Cyankumba
cya Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda :
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba ni Gisanura.

Nyina ni Nyiramibambwe
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Nyabuhoro,
bwa Rwiru
rwa Rubona
rwa Mukubu
wa Mushyoma
wa Bitungwa
bya Nkosa
ya Rubaga
rwa Mutashya
wa Gihumbi :
akaba umukobwa w'Abaha.

Nyina ni Nyiramugondo
wa Muyogoma
wa Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abaha bakabyirana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Mibambwe ni uwa
KIGERI.
Izina rya akiri Umututsi
Akaba Nyamuheshera.

Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Ncendeli,
Ya Gisiga
Cya Semugondo :
Akaba umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Ncekeli,
ya Ruhomwa
rwa Kinanira
cya Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Kigeri ni uwa
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Semugeshi.

Nyina ni Nyiramavugo
Izina rye ari Umututsi
akaba Nyirakabogo,
ka Gashwira
ka Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Mfitiki,
cya Ruherekeza
rwa Zuba
rya Gitore
cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya

Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Mutara ni uwa
RUGANZU.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Ndori.

Nyina ni Nyiruganzu.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyabacuzi,
ba Kibogora :
akaba umukobwa w'Abakono.

Nyina akaba Nyirarugwe
rwa Nkuba
ya Bwimba
bwa Gitore
cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Ruganzu ni uwa
NDAHIRO.
Izina rye akiri Umututsi
ni Cyamatare.

Nyina ni Nyirandahiro.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyirangabo,
ya Nyantabana
ya Kamima:
akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina akaba Buhorwinka
bwa Kigobe
cya Cyahi
cya Mukubu
wa Cyenge
cya Nyacyesa
cya Mukobwa
wa Ndoba Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Ndahiro ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Gahima.

Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Matama,
ya Bigega
bya Mutashya
wa Gihumbi:
akaba umukobwa w'Abaha.

Nyina ni Nyabyanzu
bya Nkuba
ya Nyabakonjo:
akaba umukobwa w'Abongera.

Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
ni Mutabazi.

Nyina ni Nyimibambwe.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyabadaha,
ba Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w'Abega.

Nyina ni Mageni
ya Gikari
cya Nsoro:
akaba umukobwa w'Abahondogo.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Mibambwe ni uwa
KIGERI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Mukobanya.

Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyankuge,
ya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono.
Nyina ni Nyiravuna
rya Rweru
rwa Nsoro:
akaba umukobwa w'Abahondogo.

Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Kigeri ni uwa
CYIRIMA.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Rugwe.

Nyina ni Nyiracyirima.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyakiyaga,
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.

Nyina ni Nyabasanza,
ba Njwiri
ya Mupfumpfu
wa Ndoba Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Cyirima ni uwa
RUGANZU.
Izina rye akiri Umututsi
ni Bwimba.

Nyina ni Nyiraruganzu.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyakanga,
ka Tema
lye Lima
lye Bare
lye Gongo
rya Muzora
wa Gahuriro
ka Jeni
rya Rurenge:
akaba Umukobwa w'Abasinga.

Nyina akaba Nyabitoborwa
bya Muzora
wa Mushambo
wa Kanyandorwa
ka Gihanga:
akaba umukobwa w'Abashambo.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Ruganzu ni uwa
NSORO.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Samukondo.

Nyina ni Kiziga
cya Ruhinda
rwa Mbogo
ya Gishwere:
akaba umukobwa w'Abega.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Nsoro ni uwa
SAMEMBE.
Nyina akaba Magondo
ya Mutashya:
akaba umukobwa w'Abaha.

Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n'Abanyiginya.

Samembe ni uwa
NDOBA.
Nyina ni Monde,
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi :
akaba umukobwa w'Abega.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Ndoba ni uwa
NDAHIRO.
Izina rye akiri Umututsi
ni Ruyange

Nyina ni akaba Nyirandahiro.
Izina rye akiri Umututsi
ni Cyizigira.
Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Ndahiro ni uwa
RUBANDA.
Nyina akaba Nkundwa
ya Mbazi
ya Nyundo.
Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Rubanda ni uwa
RUKUGE.
Nyina ni Nyirankindi ya Kiragira,
Akaba umukombwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Rukuge ni uwa
NYARUME.
Nyina ni Nyirashyoza
rya Muzora.
Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Nyarume ni uwa
RUMEZA.
Nyina ni Kirezi
cya Rugwana.
Akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Rumeza ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Musindi.

Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyamata
ya Rwiru :
akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Yuhi ni uwa
KANYARWANDA.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Gahima.

Nyina ni Nyirakanyarwanda.
Izina Akaba Nyamususa,
akaba Nyamususa,
wa Jeni
rya Rurenge :
akaba umukobwa w'Abasinga.

Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Kanyarwanda ni uwa
GIHANGA.
Izna rye akiri Umututsi
akaba Ngomijana.

Nyina n Nyirarukangaga
ra Nyamigezi
ya Kabeja :
akaba umukobwa w'Abazigaba.

Aho ga nyine, Abazigaba bakabyarana Abami n'Abanyiginya.


--------------------------------------------------------------------------------
Gihanga ni uwa
Kazi
ka Kizira
cya Gisa
cya Randa
rya Merano
ya Kobo
ka Kijuru
cya Kimanuka
cya Muntu
wa Kigwa
cya Nkuba
- ari we SHYEREZO.

"Ngaho iyo mwama,
Mukuru wa Samukondo,
Mu mizi yanyu mikuru!"

Umurage w'Abakurambere-Ubwiru

Urugero rwa kane twatanga ni Ubwiru. Imihango y'Ubwiru yagiraga abiga amagambo yayo, bakayafata mu mutwe, igihe cyagera bakaza bakabivuga, nk'uko abandi bajya gushaka ibyanditse mu bitabo. Iby'Ubwiru nabyo Abami bajyaga babikurikirana, ngo hatagira igitakara cyangwa kigahinduka, kandi bwaragombaga kuguma uko bwatanzwe kera.
Ubwiru bwabwiwe Padri Kagame mu mwaka wa 1945, arabwandika, hanyuma buza gusohorwa na M. d'Hertefelt & A. Coupez mu wa 1964, mu gitabo bise "La Royauté sacrée de l'anéien Rwanda". Icyo gitabo kirimo Ubwiru uko Padri Kagame yabwanditse mu kinyarwanda, maze abo bagabo babuhindura no mu gifaransa, babisohora mu gitabo kimwe.

Imihango y'Ubwiru bayita "Inzira": Inzira y'Umuriro, Inzira y'Ubwimika, Inzira y'Umuhigo, iya Gicurasi n'iy'Umuganura, bityo bityo. Mu gitabo cy'abo banditsi harimo Inzira 17, ariko Kagame yavuze ko yasanze ari 18. Ngo ibuzemo yitwa "Inzira y'Amapfizi". Twizere ko bazayisanga mu bintu bya Padri Kagame, aho ababisigaranye bazabitunganiriza.

Umurage w'Abakurambere-Ibindi byiza kandi byinshi

Ibi "bitabo" bine tuvuze ariko si byo byiza byonyine. Urwanda rutunze ibindi byiza byinshi cyane, birimo ibi:
Amazina y'inka
Ibyivugo
Indirimbo z'Ingabo
Amateka y'Imiryango
Imivugo n'Indirimbo zo kwasira, zo mu muhigo
Imigani n'Imigenurano
Ibisakuzo
Inanga n'izindi ndirimbo
Imivugo y'uburyo bwinsi
Hakaba rero n'ibyerekeye imigenzo ya kera, twavuze kare, twibutsa ko ari byo Musenyeri Bigirumwami yibanzeho, by'Imigenzo y'i Rwanda:

Kwubaka no gutaha inzu
Gushaka no kubyara
Kwera no kwirabura
Kuraguza no guhanuza
Guterekera no kumara urubanza
Kubandwa
Kuvuba no kwica imvura
Kuzira no kuziririza
Kuvura, kugangahura, gusubya, guhumanura
Impigi, ibirezi, inzaratsi n'ibindi birinda abantu, n'ibindi byinshi
Ibindi bigomba kwigwa no kwandikwa ni ibyerekeye umuco n'imyifatire ya kinyarwanda, ubupfura n'ubutindi, ubuhemu n'ubuntu, n'amatwara yandi yizihiye Umunyarwanda n'atamwizihiye. Hakaba imyuga n'ubukorikori, n'ibindi byinshi biryoheye amatwi n'amaso.

Kandi ntimugire ngo ibi byose muzabisanga kuri iyi site, kuko ari byinshi cyane. Uburyo nibuboneka, ni ukuzashaka abanyabwenge bazajya batwungura ibitekerezo, bakagira umwanya bandikiraho. Ariko bizagenda biza buhoro buhoro, kuko bizaterwa n'amaboko tuzagira, n'imisanzu tuzabona.

Urebye neza, wasanga ibi byose ari ntaho turabigeza mu byerekeye ubumenyi n'ubushakashatsi, ahubwo dusa n'ababipfusha ubusa, tukabikinisha, mbese bikazanatinda bikibagirana, abazavuka ejo bakazasanga byaratakaye. Twizere ko iyi site izagira abo ihwitura, bakibuka ko ibi bintu Abakurambere badusigiye nitubita tuzaba duhemukiye Urwanda.

Umurage w'Abakurambere-Ibisigo

Ikindi twagereranya n'igitabo, ni Ibisigo. Abasizi bamaraga kurema igisigo, bakakivuga, bakacyigisha abandi, kikaba aho, bikamenyekana ko kiri mu mutwe wa Naka n'uwa Naka. Ibyo Padri Kagame yarabidusobanuriye, atubwira ukuntu abantu bajyaga bamenya ko ariho akoranya Ibisigo bya kera byabwirwaga umwami, bakajya batumanaho, bakazabwira Kagame ufite igisigo iki n'iki, maze akajya iwabo, cyangwa se akabatumira, ibyo bamubwiye akabyandika, akanabifata ijwi mu mashini. Murumva rero ko byari nk'ibitabo koko.
Ibisigo ngo ni bikuru cyane mu Rwanda, ariko uwatumye bikomera cyane, ni Nyiraruganzu Nyirarumaga, Umugabekazi wa Ruganzu Ndori. Bavuga ko we na Ruganzu ubwabo baremye ibisigo byinshi. Uwo Mugabekazi rero yaje gukoranya ibisigo byari biriho, arabiringaniza neza, atuma banarema n'ibindi byinshi, maze ashinga n'Intebe y'Abasizi, ngo bajye babona uko bigisha abato, abasizi babone kugwira. Iyo Ntebe yari ishinzwe no kuzigama uwo mutungo w'Urwanda. Guhera kuri iyo ngoma, Abami n'Abagabekazi bakurikiyeho bakomeje uwo murimo wo kwigisha no kuzigama no gutubura Ibisigo.

Abasizi Padri Kagame yashoboye kugeraho, yabakuyeho Ibisigo 176. Ariko bimwe ntibyuzuye, kubera ko abari babizi neza bapfuye batarabyigisha abandi, cyangwa se Kagame atamenye aho abashakira. Ubundi, nk'uko Kagame yatubwiye, abasizi barakuranwaga i Bwami, kugira ngo Amatorero y'Umwami n'ay'Umugabekazi abone uyigisha, kandi mu bitaramo by'i Bwami hahore hari umuhanga w'Ibisigo. Ariko muri iyo myaka ibintu byari byarahindutse, ikizungu cyarageze i Bwami....

Ibyinshi mu Bisigo Padri Kagame yakoranije, yasize abisohoye mu bitabo, ariko kenshi yakundaga kubishyira mu gifaransa (La Poésie dynastique au Rwanda, 1951, Introduction aux Grands Genres lyriques de l'ancien Rwanda, 1969). Undi wanditse ku Bisigo ni Cypriani Rugamba (La Poésie rwandaise dynastique, source d'Histoire, 1966).

Umurage w'Abakurambere-Ibitekerezo by'Abami

Ibindi by'ingenzi twavuga, ni Ibitekerezo by'Abami. Yego ibyo byo ntibyafatwaga mu mutwe ijambo kw'ijambo nk'ibyo tumaze kuvuga, umuntu yapfaga gusa kumenya ibitekerezo uko bikurikirana, ariko nyine urebye nabyo ntibyahindukaga cyane. Ibitekerezo rero ni byo byavugaga amateka y'Abami, bikavuga ibikorwa bakoze, n'akamaro bagiriye Urwanda, n'uko babayeho, n'icyo basize baraze ababazunguye.
Burya kandi, n'ubwo Ibitekerezo byamenyaga benshi, na Rubanda rwose rukajya ruca iyo migani y'Abami, habagaho abazi iby'i Bwami neza, bakajya bamenya inkuru z'imvaho, bitari ibyo abantu bapfa kwivugira. Bikagira kandi abahora babivuga, kugira ngo bitagenda byibagirana uko ingoma zikurikirana, ibihe bigaha ibindi.

Umufaransa w'umumisiyoneri wa kera, witwaga Padri André Pagès (Un royaume Hamite au centre de l'Afrique), wanditse ibitekerezo byinshi muri za 1933, yavuze ko bajyaga bamubwira ko kugenda abaza Rubanda rwa giseseka bituma yandika ibifuditse. Bati dore nk'Igitekerezo cya Ruganzu, iyo umuntu adakurikiranyije inkuru ze neza, usanga bigenda bisobana, ntumenye inzira yabyo, ntumenye igikorwa yakoze mbere n'icyo yakurikijeho, maze bikaba urujijo.

Ibitekerezo byanditswe na benshi, ariko Padri Kagame niwe wakoranije byinshi, n'ubwo hari ibyo yagiye ahina cyane. Ariko hari abafashe amajwi y'ababizi neza, bakabyandika uko byavuzwe, barimo André Coupez na Thomas Kamanzi, baganiriye n'umugabo witwaga Gakanisha, bakandika igitabo cyitwa Récits historiques rwanda (1964), kiri mu kinyarwanda no mu gifaransa. Hari n'abandi benshi, barimo Pierre Smith (Le Récit populaire au Rwanda, 1975).

Umurage w'Abakurambere-Ubucurabwenge

Urugero twatanga ni Ubucurabwenge, ari bwo Amasekuruza y'Abami. Kera habaga abanyabwenge bagenewe kumenya ibisekuruza by'Abami n'Abagabekazi, bakabiroondora neza, bigafatwa mu mutwe - bavuga kubitora - uko umwami yimye bakavuga Amasekuruza ye n'ay'Umugabekazi.
Amasekuruza y'Abami na yo Kagame yarayanditse, aza kuyashyira mu gitabo cyitwa Inganji Kalinga (Kabgayi, icapa rya 1959, pp. 98-101). Icyo gitabo ariko abagisigaranye ni bake, sinzi ko hazaboneka uburyo bwo kwongera kugicapa, kugira ngo abantu bongere basome ibintu byiza kandi by'ingira-kamaro uwo muhanga wacu yanditsemo.

Umurage w'Abakurambere-Amateka y'Urwanda ntaramenyekana

Ng'ibyo ibyabuze ubivuga. Twabuze uwandika amateka y'abatware b'imiryango, intwari n'ingirakamaro zo mu ntara n'imisozi y'Urwanda, tubura utuvugira abahanuzi n'abapfumu b'iwacu, tubura uvuga abavuzi n'abagangahuzi, tubura uvuga abizihirwa no guhamiriza no kubyina, kuririmba no gukiranura inanga, tubura uwandika ibikorwa by'abahanga b'ubworozi n'ubuhinzi, abubatsi n'ababaji, abacuzi n'ababumbyi, n'abandi bahanga mu myuga n'ubukorikori. Kuri ubu, aho amashuli ya kizungu atangiye kubyigishiriza, benshi barahatanira kubibonamo za diporome n'izindi mpamyabushobozi, abandi bagahahisha bimwe mu byo bacyibuka, ariko ubanza abashoboye kubaririza uko byagendaga kera, ku buryo bwigishijwe n'Abakurambere, ngo babishyire mu bitabo, bakiri bake cyane.
Ibyo byose biragaragaza ko umuco wa kinyarwanda, n'imigenzo ya kera, n'ubwenge bwa Gakondo, bigikeneye kwitabwaho. Kagame na Bigirumwami, n'ababakurikiye, bakoze ibyo bashoboye, kandi si bike. Ariko ntibihagije, bigomba gukurikiranwa, bikuzuzwa, bikanakosorwa mu byo batashoboye gusoza no kunonosora, cyangwa se batagezeho.

Mu bikorwa byose bya ngombwa, icyihutirwa cyane, mbona ari ukwandika amateka y'Urwanda neza, atavuga iby'Abami gusa, atabogamiye ku bari bakomeye gusa, ahubwo acishije mu nzira umuco karande utwigisha, ngo Umwami agirwa na Rubanda, agatera bakikiriza, batera akikiriza, Urwanda rukabona kwizihirwa. Umwami agirwa na Rubanda, Rubanda rukagirwa n'Umwami. Mbona rero ari aho twahera, hakaba amateka y'Urwanda nyayo, azigisha abato b'ubu n'abazaza. Bakamenya ko Urwanda rwaremwe n'Abami koko, ariko bafatanyije na Rubanda, kuko nyine ari nta mwami wigira, agirwa na Rubanda. Murabona ko ibi mbisubiramo cyane, kugira ngo byumvikane neza. Amateka y'Urwanda si ay'Abami gusa, si n'ay'Ibikomangoma gusa. Kuvuga amateka ya kera si ukuvuga ibikorwa by'abategetsi gusa, cyangwe bya politike gusa, ahubwo ni ukwerekana ibyo Urwanda rwari rwaragezeho, mu mpande zose z'ubuzima. Urugero natanga, ni nk'abo njya numva bavuga ko Umunyarwandakazi kera yari yaragowe, yarajujubijwe, nta gaciro agira. Ibyo jyewe nkabona atari ukuri na gato, ahubwo mu kwubaha abagore n'abakobwa, Urwanda rwarushaga andi mahanga menshi. Ariko kugira ngo tubimenye neza, tugereranije n'uko byari bimeze mu bindi bihugu, bigomba ubushakashatsi, ibyemezo bigashakwa kandi bikagira ikibihamya. Birumvikana rero ko impande zose z'umuco zigomba kwigwa neza, zigasesengurwa bihagije, tukabona kugira amateka y'Urwanda nyayo.

Mu gihe tugitegereje abanyabwenge bo kutwigira ibyo bintu, bakazabitwigisha, umuntu wese ubishatse yahera ku cyo azi kandi ashoboye. Jyewe rero nzibanda ku byerekeye kumenyekanisha bimwe mu byanditswe, ari ibya Kagame, ari ibya Bigirumwami, ari n'abandi. Sinzi ko hari icyo bizafasha abo bahanga dutegereje, ariko ntibizabura akamaro.

Hambere aha natangiye kujya nandika kuri za forums internet zigwiriyeho Abanyarwanda, ngashyiraho bimwe mu byo nasanze mu bitabo by'abo Bakuru bacu. Mbona abantu benshi babishishikariye, bifuza uwabageza ku bumenyi bw'ibya kera by'i Rwanda. Mperaho ngerageza kureba uko nakwegeranya bimwe-bimwe mu nyigisho za Gakondo nibwira ko byagira akamaro. Mbonye bimaze kugwira, ngira nti reka mbe mbishize kuri site internet, ababishaka bazajye babona aho babikura.

Na none ariko kubishyira mu bitabo byaruta kubishyira kuri internet, kuko abagera kuri ibyo byuma ni bake cyane. Ariko burya n'ibitabo nasanze bidasomwa na benshi. Nyamara ibyo si byo byabuza uwandika kwandika. Na byo rero bizatinda bigerweho. Ubwo ntihazanabura bamwe mu bazasoma ibiri kuri iyi site bazagira ibibashimisha, bakazabikurikirana, bakabisesengura.

Umurage w'Abakurambere-Ubumenyi bwa kera

Mu byo nzashyira aha rero, ndumva nzagerageza gukurikira za nzira zombi navugaga: ibyo Padri Kagame yanditse, n'ibyo Musenyeri Bigirumwami yasesenguye. Byose tuzabiha umwanya wabyo. Ni ukuvuga rero ko tuzibanda ku nyigisho nkuru, zimwe z'Ibitekerezo n'Imigani yerekeye Abami, n'Ubwiru n'Ubucurabwenge, n'Ibisigo, mbese n'ibindi tuzabona byashimisha abantu, bikabatera kumenya ibya kera, abari basanzwe babizi nabo bakazabona uko bahugura abatabizi, bakabona aho bahera bigisha abato n'abakuru batabonye uburyo bwo kwiga ibya kera.
Hari abashobora kuba bibaza igituma nsa n'uwihase ibyo by'i Bwami, kuko babona ari ibyahise, bitagifite umwanya mu Rwanda rushya. Impamvu ni uko ibyerekeye umuco karande byagengwaga n'Abami, mbese nk'uko leta zo muri iki gihe cya kizungu ari zo zibazwa ibyerekeye uburezi bw'igihugu, zikabazwa guteza umuco imbere, no gushaka abanyabwenge n'abanyaburyo bo kwigisha abato n'abakuru, kugira ngo ubumenyi bw'igihugu butubuke kandi bukure bujya imbere.

Na kera i Rwanda rero ni ko byari bimeze: Abami n'abagaragu babo bakuru ni bo babazwaga ibyo. Abiru babazwaga iby'Ubwiru, Abacurabwenge bakabaza Amasekuruza y'Abami, Abasizi bakabazwa Ibisigo, naho Abatware b'Umwami bakabazwa ibyo kwigisha abato muri ya matorero tujya twumva, ari yo yari amashuli ya kera. Kuba nta mwami Urwanda rukigira, ntibizatubuza kwiga ibyakozwe mu gihe cy'Abami, kuko ariho imizi yarwo ishingiye. Kubyiga ni ngombwa cyane.

Mu nyigisho z'ingenzi rero, habaga izo twagereranya n'ibitabo by'ubu, kubera ko byabaga bifatwa mu mutwe, nk'uko nyine ahandi babyandika ku mpapuro, aba kera b'iwacu bakabyandika mu mutwe.

Umurage w'Abakurambere-Iby'i Bwami n'ibyo ku Karubanda

Ibyo rero byari byiza, kuko Urwanda nyine rugizwe n'Umwami na Rubanda. Inyigisho za kera zavugaga ko Umurwa w'Umwami wari nk'agashushanyo k'Urwanda: ukagira i Bwami, ukagira no ku Karubanda. Hakaba imirimo ikorerwa i Jabiro mu nzu y'i Kambere, hakaba ikorerwa mu ngoro i Bwami nyine, hakaba n'ijya ku Karubanda. Kwiga iby'i Bwami rero, nk'uko Kagame yabigenje, nta ko bisa. Ariko hakabaho no kwiga ibikorerwa muri Rubanda, nk'ibyo Bigirumwami yihase. Byombi bifite akamaro cyane.
Nyamara ubanza abakurikiye inzira ya Kagame bararuse abakurikije Bigirumwami. Ibyo byaba byaratewe n'impamvu nyinshi, zirimo ko ibyo Bigirumwami yakoraga, mur'icyo gihe byakundaga kwita "ibipagani", bigatuma benshi babisuzugura. Ibyo rero si byiza, kuko byatumye iby'i Bwami bimenyekana kurusha ibyo muri Rubanda, kandi ubundi bitagombaga gusigana. Mbese twavuga ko ibya Gakondo n'umuco karande, byaba bimeze nk'imbyino, igira abatera n'abikiriza, ababyinnyi bakabona gusobanura imirindi.

Kwibanda ku by'i Bwami ukareka ibya Rubanda kandi byononnye byinshi mu Rwanda. Icya mbere, byatumye Abanyarwanda bata ibya kera byiza kandi bifite akamaro. Icya kabiri, byatumye amateka y'Urwanda yandikwa mu buryo butuzuye, akarondoora iby'i Bwami, akavuga abari bakomeye ku ngoma za kera, ariko akibagirwa Rubanda. Abanditsi b'ayo mateka bakamenyesha iby'abavugwaga mu nkuru zerekeye Abami, ariko bakibagirwa ko mu bihugu byose, abavugwa mur'iyo myanya yo hejuru ari bake cyane. Nyamara abatavugwa muri izo nzego z'ubutegetsi, baba bavugwa ahandi, ibyabo bikamenyakana mu bindi bikorwa, bikamenyeshwa n'ubwenge n'ubuhanga n'ubushobozi bwa bene byo, bikarangwa n'akamaro bagiriye abo babana, ba hafi cyangwa ba kure.

Umurage w'Abakurambere-Bigirumwami na Kagame

Abakurambere badusigiye byinshi. Tugira n'Imana, aho abazungu batwigishirije kwandika, haboneka abantu nka Aloys Bigirumwami na Alexis Kagame, n'abandi Banyarwanda, mbese n'abanyamahanga, bashishikariye kubaza no kwiga ibya kera, bakabidushyirira mu bitabo. Abo bagabo babiri ni bo mvuze amazina, kuko ari bo bakuru b'abandi banditsi bose. Kandi basa n'abagabanye imirimo y'ibyerekeye kutubikira umuco karande, n'ubwo hari byinshi bahurizaho. Bigirumwami yibanze ku Migenzo isangwa muri Rubanda, Kagame akurikirana Imihango y'i Bwami n'Amateka y'Abami.
Na none kandi urebye neza, wasanga abandi banditsi baragiye bakurikira inzira abo bagabo berekanye. Bamwe bakurikiye inzira ya Kagame, bahugira mu mateka n'ibisigo n'ibitekerezo birondoora iby'Abami, imihango y'i Bwami ikaba ariyo ibatera amatsiko. Naho abakurikiye Bigirumwami, ukabasanga mu migenzo yo kuraguza no guterekera no kubandwa, bakabaririza impigi n'inzaratsi, imiziro n'imiziririzo, n'imihango y'abakobwa n'abagore, bakiga imiti ya kinyarwanda, mbese n'uburozi, bakabaza ubupfura n'ubutindi, ubuhemu n'ubuntu.

UBWIRU-INZIRA Y'URUGOMO


Iy Umwam ajyá guc úrugomo
Ruba rwáravúutse kurí Sé

Bagahamagar Umwénenyabirungu
Akajya murí Gatsíndamíkiiko
5 Akahabaaz ingom enyé
Akaaz akazicyurira ku kiráaro

Akaaza kwak ibyahi
Bakamuh iby íinká
Zamaz urubanza z i Káamberé
10 Agahamagaz imitíma y íimyífuuzo
Akaziremera ku kiráaro
N ínzogá z úubúuki n ínturíre
Zivuuy íbwami

Agateer ibyahi
15 Byó ku rnasembe nó ku ruhanga
Agateerahw ínkob ákagira kané
Abíiru bakúuzuza

Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayíbiikiira bakazisiiga
20 Bakaazan umuheto w úruhombo
N íinjíishi yáa wo y úmuhóro
N ímyambi y ínkenke
Itánagiishij amoya y íinkánga

Bakajya kwaa Cyírima
25 Bati seka Cyarima
Ngiiy ínzogá
Ngiiy íngoma yaawe
Ngiiy ínzogá ya Rújugira
Igíiy i Gaséke
30 Ngiiy ímfíizi n íngumba
Ngiiy ínzogá ya Mazimpaká
Y ínturíre n íiy úubúuki
Ngiiy íngoma yé
Ngiiy ínzogá yó kwaa Mútara
35 Ngiiy n íngoma yé

Bagahamagara Rubanda rwóse
N áabáana b Umwami bóose bakabaazamó
Bagakuuram úruugi rwó hagatí
Umugabékaz akarása
40 Imyamb irindwi cyángw ícyenda
Ngw iritáábaaye ntíribá
Umugabékazi ntáarasá
Nóonehó yaaráshe
Aciiy urugomo
45 Rw Abanyigínya n úurw 'Ibibanda

Umutsoobe reer akajy i Gaséke
Agatuur inzogá
N íimfíizi n íngumba
Agatuura n íngoma
50 Bigahagarara mu rugó
Uvuuy ibwami
Agapfukama ku gitabo
Agakoma yómbí
Ati gahoran imáana Rujugíra
55 Ngiiy ínzogá Kaanaak ákwoherereje
Ngo tsind urugomo
Rw Abanyigínya n uurw 'Ibibanda

Akajya gutúura Shéebuja
Agahindukir akajya kubwíra wáa wundí
60 Ati ngw agutsindiy urugomo
Rw Abanyigínya n 'Ibibanda
Ngw agutsindiy Uburundi
Agutsindiy Ubunyabungo
Ngw agutsindiy amahang atágutúura
65 Ni we Mwami wéenyiné

Umutsoob akajya ku Kamonyi
Kw Iijuru kwaa Mazimpaká
W ákajya muu nzu
Agokoma mu mashyí
70 Imbere y íizíiko
Agashyira mw íimbúto
Agakoma yómbi nó mu muréeré
Ati ngiiy ínzogá Mazimpaká
Ngo tsind urugomo
75 Rw Abanyigínya n úurw 'Ibibanda
Dor ingoma yaa we

Umutsoob akajy i Rutáre
Agapfukam imbere y ísengero
Mu museezero wa Ndábarása
80 Agakoma mu mashyí
Agatuur inzogá n íngoma
N íimfíizi n íngumba
Ingom ikajya ku Mutsoobe
Urágir imfíizi yáaho

85 Uwagíiy i Gaséke
Akaazan imyishywa wéenyiné
Umwam akiicara mu kirambi
Kuu ntébe y íintéeko
Akayimurambika ku bibero
90 Agakoma mu mashyí
Ati Rujúgir arantumye
Ngw agutsindiy urugomo
Agutsindiy amahanga yóos atágutúura
Ngo ni wowé Mwami wéenyime

UBWIRU-INZIRA Y'IKIROGOTO


Iy íbintu byabaayé nk íbindi
Umwam aba yáapfúuye
Umutsoob akamuc inzár akamwógosha
Yab átabíiz ubwé
5 Akager agah und úzi kwóogosha
Ntazaagir Umwami wúndi yoogósha
Cyáng úmwána w Umwami
N úundí w Umunyigínya wéese
Ntagire n úundí muntu yongéra kwóogosha

10 Isunzu ry é bakaryogosha bátaritándukanya
Rikuururukirizwa ku kiremu cy úmutaaba
Bárifata néezá bakabíbiika

Uwó kwaa Ndunguts akaaza
Agakubit uruugi rwó hagatí kwaa Cyírima
15 Bati n iikí ?
At Umwami yaatánze

Umunyákabágar akaazan umushyó weejéj intaama
Agac indásaagw enyé kurí Karínga
Ati Shóobuja yaatánze
20 Aríko tuzaagushumbuush undí

Nó kuu ngabé zóos atyó
Uwó kwaa Ndunguts akaaza
Agashinguuz inkingi y ámacúmu
Amazu bakayakuurah údusongero
25 N ígikingi cy íirémbo

Amapfíizi bakayakuura muu nká
N ábagabo mu bagoré
N íbindi byóse

Bagaháguruka bakajya mu rwóserezo
Bagakuur umunyábwoko bwizá muu nzu
30 Uyifit arí níni
Bagakuura mw íinsíiká n ínkingi
Urutára bakarwubaka mu kirambi rúbogetse
Bagacukura munsí yáa rwo
Amapfíizi yé bakayabiikiirir aho

35 Imfíizi yó muu Nyúbahiro
Bakayibamba báyihagaritse
Bádakurúr impande
Báyikuruz imivumú y ímitaaba
Bakahabiikiirira n íimfíizi y íntaama
40 Bakarambikahw íkirago cy ígikángagá

Umutsoobe w ísug ákaaza
Akamukamir amatá y 'Iinyúbahiro
Mu kiganza cy íburyó
Bakaryamiishah úmusayá w íburyó

45 Bagacaana harya nó hino
Bakootsamó záa nyama na záa ngimbu
Bakajya bákuya mu kiganza
Nó ku musayá nó mw iibéere

Inká z ígicúba cy 'Iinyúbahiro
50 Zigakámwa bagacúnda
Bagasiig umugogó
Bakarambuur imyanya yóose
Itár úukwo kubóko kw íburyó
N áamáaso bakayambura
55 Básubizayó n úrurími
Bagakanda kuu nda

Amahérezo yabyará
Akabyarira mu kiganza
Cyángwá mu musayá
60 Cyángwá mw iibéere

Yabyará bakavuz impundu
Yamará kureeb icy ábyayé
Bakamubumb amáaso
Bakamwambik ishyíra
65 Bakamwambik uruhú rw íimbáka
Bakarumushyira mu gihumbi
Rusánga rwó muu Nyúbahiro
Bakayimuzingiramó
Ku maguru bagashyirah úruhú
70 Rwaa Rúsanga rw íntaama

Yabyar úrugomo
Bagakuuram úrunyó rumwé
Bakarushyira mu gicúba cy úmurinzi
Bagashyiramw ámatá yó muu Nyúbahiro
75 Izindi bakaazan urugimbu
Bagakóngeeza bázitwika
Ku kintu baazihunguriyehó
Yab ábyáye rumwé
Biba bírangiye
80 Yab ábyáy urugomo
Bakazaagir inzira y urugomo
Bakajya báazana yáa matá
Bakajya báshyirahó duké
Murí cyáa gicúba

85 Nóone hó bakaazan amabóko
Bagashyir ibiganza kuu ntúgu
Agakuukira mw iiráaro
Nyir'úrugw ágasanganira
Afít umutárati n írasaago
90 Bakanyuranira mu muryángo
Akagend ubutáror ínyuma

Bwacy ágakeberw isambu
Akuubak imbere yáarwo
Akarurinda ngo hatagir ígití kihavá

95 Umugog úkajy i Rutáre
Ugasanga báaruujuj urugó
Ukajya muu nzu yó mu gikaari
Hakaráariirwa bakajya báhindana
Bakiicara gusa ntibásase

100 Kamber íkab urukámiro
Bakaazana cyáa gicúba cy írerero
Gihorá kimugend imbere
Kigaham aho
Bakagumiriza bagakómeera
105 Améez agahit ar áané
Umuns abáana b íbwami boogóshwa
Inzogá zikaba záaratúruts ibwami
Iy ínturíre n úubúuki
N íhembe ry ínzovu

110 Bagatumiz inká
Yó mu Muhooz ikámwa
Bagafukura murí yáa nz ikibúmbiro
Záa nzogá zómbí zikajy imbere yé muu mvá
Bati dor inzoga
Umwam ahoran inzogá

115 Bakaazan ihembe ry ínzovu
Bakagerekahw íbyuhagiro byiizá
Ng Umwam ahor ar íinzovu
Bakaazan amatá y 'Iinyúbahiro
Bakayamushyir imbere
120 Aryámiy iburyó
Ay 'Umuhooz akajy inyuma
Muu nkongooro z ímirinzi
Ngo dor amatá y 'Umuhoozi
Umwana wáaw azaaguhoorera

125 Bagasiisibiranya
Ahó yeerékej amáaso hó mu rugó
Bakahafukura bakabyarira hó cyáa gicúba
Bakaazan imivumú n ímiseké
Ukó basanzwé bábigira

130 Iyo babyarír imáana
Ku kibero cyó haruguru
Ahó yeerékej uruhanga
Bakahabyarir umutaaba n úmukó
By ísengero haanyuma
135 Ngo bajyé bámenya
Ahó yeerékej uruhanga

Yáa nzu bakayikingiish uruugi rw íngesé
Bakaruca mw áamáas abiri

Bakamar imyák iné
140 Bagac imitéezi ya yáa nzu
Ngw izáahwamé vubá bágihari

Umwáka wa káne wahitá
Ibwami bakooherez inzogá
Y ínturíre n íiy úubúuki
145 N íimfíizi n íngumba
Bagatumiza n íinká zó kugorora
Zinganá n úmubaré w áabíiru cúmi na bane

Umutsoob akaaza
Agaseng umukúrambere weeréwe
150 Ati dor inzogá ya Káanaaká
Y ínturíre n íiy úubúuki
Ngiiy ímfíizi ngíiy íngumba
Tsindir igihúgu cyaa we

Umutsoob agaháguruka
155 Yager 'i Rutáre
Akabishyikiriz Umunyámugogw ágatúura
Akabanza gupfúkam imbere ya yáa nzu
Ati seka Kaanaka
Dor inzog Umwam akwoherereje
160 Y ínturíre n íiy úubúuki
Ngiiy ímfíizi ngíiy íngumba
Ngiiz íngabo záawe zagutabaayehó
Nóone ziragutabaarukiye
Ngiiz íngororano

165 Umunyámugogw ágatúura
Byarangír agapfúkama
Ati nagútabaayehó
Nóone ntabaarukiy umwána waa we
Ndaseezeye

Umutsoob ati dor ingororano
170 Ibwami baguhaye

Umwíru wées akaaza
Agapfúkam agaseezera
Umunyámugogw ákagorora

Bagaháguruka bakaaz ibwami
175 Bagahaabw ibikingi
Aríko ntibáger ibwami
Indamútsa yé batabaaranye
Yahóz ijíishwa murí Kamberé
Igatabaarukanwa na wáa Mutsoobe wakámye
180 Akayigumana mu gikingi cyé

Iy ár Aabami b Iinká
Uwashóoy agum i Rutáre
Abanyáatwá bakamubahó nka mbere
Mutára yazáatánga
185 Akooserezwa mu Museké wa Kabuye
Akahav akajy i Joma ryaa Ruhanga
Umuns ibwami boogóshwa
Iryo joro bakabyarira Cyírim i Rutáre
Mutár akagum i Joma

190 Kiger akaba yáriimiy i Bwánacyambwe
Umunsi yambúts azá muu Ndúga
Iryo joro Mutár akambukira mu Kináni
Akaaza gutéeker ink 'i Gaséke
Ubwo Rugab ikava mu Bakóobwá
195 Ikaaza kuramuts i Gaséke

Iy íshaajíishij icyahi
Iremwa n íinká yó muu Mvúgo
Zó kwaa Rwángampuhwe
Gishyoz íkagaruka gutéeka

200 Umugabékazi ní kimwé
Bitandukanir aha
Ntaa shyír agirá
Ajya mu ruhú rwó muu Nyúbahiro
Abaabwahó n ábagoré cúmi na babiri
205 Mu myák ibiri
N áaméez abiri yó kwirabura

Ntaagir íhembe ry ínzovu muu mvá
Ntaahaabw ímbáka
Ntaa n ámatá y 'Umuhoozi
210 Bakamukenyez impuzu y úmutaaba
Agomba kujy abó batabáaj umugabo wé.

UBWIRU-INZIRA Y'IINKIIKO YABYAY UMUGARU


Iy íinkíiko yabyáy úmugarú
Batumir abíiru b Abasigari
Bakajy i Gishahara cy i Bugesera
Bakajyana n Umunyákabágari
5 Akajya kubáhagarikira
Bakaramvur ingoma y úmudúha
Bakawucukura bakawumaramó
N ímizi yáa wo yóose

Rwáa rwobo bakarucaanamó
10 Inkwí z ímigéngé
Baba bágira ngw itazáashíbuka

Bagatumir imfíizi yavúuts ibufutí
Cyangw íy ímpumyi bakayibaaga
Bakend ibihahá byáayo
15 Uruhú rwumá bakayirema
Bakabugaanizamó byáa bihahá
Bikab umutíma wáayo
Umunyákabágari ntayeegeere ntayikore
Abábwiriish ururími gusa
20 Imirishyo yáa y ikab imikénya
Cyángw ímihuhe

Yáa ngoma bakayijyana
Kurí yáa nkíiko yateewé
Umutwar akajya gushooza
25 Ingom ikajya muu ntéeko
Igahuruz ukó bisanzwé
Ababísha bagatéera
Bakaras umwambi wáa mbere
Ruband ikawenda
30 N íicúmu ryáa mbere
Yáa ngoma bakayíhaan ikanyagwa

Ruband ikaazana
Ryáa cúmu na wáa mwambi
N íbwami kwaa Cyírima
35 Cyángw áhandi heeréwe
Bakaazan imbúto n íngororero
Bakaazana n ínzogá
Umwam ágasetsa
Ati seka Kaanaka
40 Dor Abáanaaká baatéeye
Tsind imyambi yáabo
Dor inzogá ya Mútara
Dor imfíizi n íngumba
Dor ínzogá ya Mútara
45 Y úubúúuki n íiy ínturíre
Bigab ajyé gutsínd Abáanaaká
Atsind ámacúmu yáa bo
Atsindé n ímyambi yáa bo
Baguteerey igihúgu

50 Umutsoob akabíhagurukana
N 'i Rutáre kwaa Mútara
Akaazan intémbé y ígihuna
Akaazan igisindu cy íintábyuká

Inká zigahagarara mu rugó
55 Inzog ákazinjiza muu nzu
Akaazan imbút ágasetsa
Ati seka Mutará
Dor inzog Umwam agutuye
Y úubúuki n íiy ínturíre
60 Dor imfíizi n íngumba
Umwam agutuye
Ngo tsind Abáanaaká
Baguteerey igihúgu
Dor imyambi y Aabáanaaká baateeyé
65 Dor amacúmu y Aabáanaaká baateeyé

Ryáa cúmu na wáa mwambi bakabihera
Bábishyira murí yáa ntémbé
Ngo hunik amacúmu yáabo
Mur íiyi ntémbé y ígihuna
70 Ntibábyuuts umutwé
Bahora báhunamye
Amacúmu yáabo n ímyambi
Ntibiboná mu Banyarwanda

Dor igisindu cy íintábyuká
75 Ntibabyuts umutwé wó gutéera
Konj imyambi yáabo
Konj amacúmu yáabo
Dor amacúmu ya Rubanda
Dor imyambi ya Rubanda

80 Wáa Mutsoob akabítyaza
Ati tyariz Abáanaaká
Batyariz imyambi yó kubíica
Yáa macúmu na yáa myambi byahasenzwe
Urnutsoob akabíhagurukana
85 Ntibábikoze haasí
Baagerá kuu nkíiko
Bakabih intwári záaho
Bagashooz urugamba
Bakabibanza mu Banyámahanga
90 Bakahátsinda bakahuuna.

UBWIRU-INZIRA Y'IINTEEKO


Iy íshyanga ryagomyé
Ryíremyem úmuhinza
Uvúgirwan íngom akaramutswa
Baraguriza mu móoko yóose

5 Umugabá reeró baaba báamubóonye
Agaháguruk Umwénenyabirungu
Akajya mu Misumba ya Sekera
Akaharamvur ingoma y úmusumba
N íbicúba bibiri by ímisumba
10 N úutwáto tuné tw ímisumba

Bagatumiz amáazi ya Gihoosha
Akaazanwa n Uumwénenyabirungu

Agaháguruk Umuzínanshúro
Agac umuramá
15 N úutwáto tuné tw ímiramá
Akaazana n ígiseke cyáabo cy ímpumbya
Abanyákabágari bakaazan umuramá
N úmuremeera n úmusugí
N úmusumba n úmugwámpóro
20 N úmuruta n úmuneesha
Na gisaayuura n úmukáabá
N úmurokora n úrugarura
N úmurengeere na ngingwijana
N úmugóborá n úmurembe
25 N úmwishywa n úmuhanga
Bakaazan ibidáshyiká
N ínkengeri n íishyá

Bagatumiz inzogá
Y i Bumbogo yó kwaa Myáka
30 Bagatumir uruhúmbyo rw 'i Mushóngi
Bagatumira na cyokoora
Cy úmuramá w 'Ingara
Bagatumir inká y 'Indokó
Yó mu Béenegátambira

35 Bagatumir urukwávu ruzima
Rwó mu banyáamógo
Bakarwak ishyíra rúkiri ruzima
Bakaazana n íimpú zíndi z ínkwávu
Bakaazana n ímiseké

40 Bagatumir umukobwa wó mu Bashingo

Umutwar utwár Ubuyenzi
Akaazan intuku
Bagatumir icúmu
Ryó mu Rutágara rwaa Kivuba
45 Rirí mu rutí rw úrutóozo
Imirim ikab irángiye

Ingabo zikajya mw iitóorero
Ingoma zikabyúkiira ku Kaarubanda

Yáa ngoma yárarémwe
50 N íimfíizi yó muu Ngina
Baazany imfíizi yó muu Ndwanyi
Irabíikiirw irayisiiga
Bakaraguriz umukúrambere
W áah úmugab ázáahágurukira

55 Bagahamagaz inzogá mu banyánzogá
N úmupfumú beeréj urí ku cyuhagiro
Bakaazan imbúto y úburó
Bakaazana n íngororero

Uzaab úmugab ákaaza
60 Akiicara kuu ntébe
Iruhande rw Umwami
Umwam agashyir imbúto mu zíiko
Ati seka Kaanaka
Nguuy úmugab árahágurutse
65 Mu cyimbo cy Umwami
Ateey i Nyáanaaká
Umutsindir iryo shyanga
Atsind íngabo záaho
Atsind ámacúmu yáaho
70 Atsind ímyambi yáaho
Utsind ígisáre muu ngabo záacu
Umwam akamwambik ikámba
Akamwambik intuku na ryáa shyíra

Wáa mugab ágaháguruka
75 Akend icúmu rirí muu ntágara
Akab arí w úryíshinguuriramó
Riríh úmugarura n úmurokora
Mu rutí rw úrutóozo rudashishúye
Akajy imbere y úmuryángw akíivuga
80 Ingoma zigasuka
Ingabo zigataaha
Ukw ímitw ínganá
Hakavamw abantu babiri bakíivuga

Umugab ákiicara mu muryángo kuu ntébe
85 lmáan ikamujy imbere
N ícyuhagiro cy úmupfum úkirí hó
Bakaremeerwa yáa máana
Umupfum ákenda cyáa cyuhagiro
Umugab ágaháguruka
90 N ábasizi n ábaséngo
N ímpará n íngoma z ímivúgo
N ábaja báa Gákondo
Agataaha ku kiráaro
Búkeey agaháguruka

95 Uw áciiríye hw íitéeká
Ibwami ntibámukomoorere
Akagend adásiibíra
Azímaanirw abyúkurukirizwa

Yazáajya kugera háahandí reeró
100 Ahw íngabo ziteerániye ziiyérekera
Bagatang umugambi
W úminsi zizáatéera
Bakooherez umuntu
Akaaza gushyír Umwami kuu ntéeko

105 Bagahamagara wáa mukabwa nó mu Bashingo
Yáa ngom ikaaza n i Kámberé
Ikajya kuu ntébe yáayo
Bakayiteekeeshahó muu nzuugi
Ikareeba mw iirémbo

110 Umwénemuhind akend inyundo z ímiyobora
Akazuubak inyuma y ínzuugi nk úrugó
Agasig irémbo hagatí
Ryerékeye kw iirémbo

Bagatereka yáa nzogá
115 Hagatí ya ryáa rémbo
N úrugáta rwáa yó rw úmubogora
N úmuhehá w íkizíranyénzi
Bakaazana wáa muramá n úmuremeera
Bakaazana wáa musumba n úmusugi
120 Bakaazana wáa murengeere n úmuganza
Bakaazana wáa muneesha n úmuruta
Bakaazana rwáa rugarura n úmurokora
Bakaazana wáa mukáabá n ímpoosha

Umukáabá n ímpoosha n úrugarura
125 Bikajya murí twáa twáto
Hamwé na gisaayuura
Bakaduhomeesh ubujéni
Bagasiigahw íingwá

Utw ímisumba tubiri
130 N úutw ímiramá tubiri
Bikajya muu nzu
Ibindi bikajya ku gicáaniro
Na byáa biti bíndi
Bakabigabanya bátyo byóse

135 Inyúbahiro zigataaha
Zigakamirwa muu nkongooro z ámasugí
Bagatumiz inzogá mu banyánzogá
Zikaaza mu mashongore
Iz úubúuk ebyiri
140 N íiz ínturír ebyiri

Umwénenyabirungw akaazan umwishywa
Akaazana n úmurembe
Akambika Karínga
N íz?ndi ngabé
145 Akend inshyáamuro kurí Karínga
Agacyamura ryáa shyanga
Avúg amagambo yáaby asánzwe
Akayiha wáa Mushingokazi

Umukobwa wó kwaa Nyíragishikazi
150 Agapfúkam akambik impumbya
Yab ár Uumugabékazi
Akazimwambika mu gituza
Yab ár Uumwami
Bakazimwambika ku mugóngo

155 Umwami na wáa Mushingokazi
Bagashyira wáa muramá mu zíiko
Bat ingabo záacu zihor ar úumuramé
Bagashyiramó wáa muruta n úmuneesha
Bat ingabo záacu zirut ayandi mahanga
160 Zineesh ayandi mahanga

Bagashyiramw úmusugi
Bat ingabo záacu
Zihor ar áamasugí ku mubiri wáazo

Bagashyiramó wáa musumba
165 Bati zisumb ayandi mahanga
Bagashyiramó wáa muganza
Bati ziganz ayandi mahanga
Bagashyira mw úmurengeere
Bati zirengeer ayandi mahanga
170 Bagashyira mw úmugwámporo
Bati ní zó zigir úbuhóro
Bagashyira mó gisaayuura
Bati zisaayuuka mu yandi mahanga

Umwam akend isando ya Gákondo
175 Akayishyirahó ryáa shyá
N úmugarura n úmurokora
Agakunduura yéerekeza mw iirémbo
Ati nakondoor iminyago y i Káanaaká
Yagerá kw iirémbo
180 Akagaruk akóndoora
Yéerekeza ku gicáaniro

Wáa mukobwa w Abashingo
Akend inshyáamuro
Agacyámur imbere y íizíiko
185 Akenda yáa nkengeri
Na cyáa kidáshyiká
Agakengez amahanga
Ati nakengez ikáanaaká
Nakengez amacúmu yáaho
190 Nakengez imyambi yáaho
Nakengez ingabo záaho
Ntizishyikíriz izac amacúmu

Ubwo reerá yáa nká y 'Indokw ígakámwa
Bakabugaaniza murí cyáa gicúba cy úmusumba
195 Bakajya bákomeerahw áay 'Iinyúbahiro

Iy Umwami yatabáaye
Bashyiramw íimbúto yasizé
Ikondi gicúba kikajyamw áamáazi
Ya Gihoosha n ímpoosha záaho
200 Bakajya bákoza mó rwáa ruhúmbyo
Na cyokoora n úmurokora
Bagahumbya mu zíiko
Bati twahumby amacúmu y íikáanaaká
Twarokor ingabo záacu
205 Kuu nkingi y íizíiko
Bakahashing indí nyund imwé
Umwénemuhind akiicara muu mfúruká
Iruh?nde rwaa záa nyundo
Umusing akiicara ku kibero cy ínzu
210 Afíte n ínyundo yáabo
Yiitw 'Ishingo yó kwaa Burora
Akavum iryo shyanga
Ati nshinj i Káanaaká

Wáa wundí wó mu Bazínanshúro
215 Ari ku gicáaniro n ísando
Akajy akóranyiisha cyáa gicáaniro
Afíte n úruhúmby akajy ahúmbya

Abakobwa bakajya kwak imp?mbya
Wáa Mushingokaz akazibagabanya
220 Zimwé zikajya ku gicáaniro
Iz?ndi zikajya muu nzu

Igataah imfíizi yó muu Nyúbahiro
Ikajya mu gikaar ikáahirirwa
Iy 'Ingab íkajya mu gikaar ikáahirirwa
225 N íiy 'Inshya
Iyó kwaa Cyírima Cyúbahiro
Ikajya yáahukayó mu gitóndo
Ikabaabwahó n úmunyábwenge
Ntiteer ayandi mashyó ntiyíiruke

230 Záa zindí kandi zirí mu gikaari
Inká záazo ntizíryame
N izo mfíizi ntizíryame
Muu nzu ah ahari wéese
Ntavug icyívugo
235 Ntibábuguze ntibáryame

Byagerá níminsi
Ingabo zíhinduuye
Yáa mfíiz ikáahuka
Bakazigum iruhande na zó
240 Ntizíiruke ntizirwane
Zikaaza kuryáma níjoro
N Umwam akuururuts impumbya
Ubwo bakabona gukór icyó bashaatsé

Ryáa shyanga bakarítsinda
245 Bakooherez uza kwáhur imfíizi
Impumbya bakazirangiza ku gicáaniro
Bakabíkubuura bakajya kubímena.

UBWIRUINZIRA YO KWAMBIK INGOMA


Iy íngoma yambára
Umuhinz aba yáapfúuye
Umutwá wó kwaa Máhenéhene
Akamuc igihanga
5 Akamuc ibinyiita
Bagashyira mu gatonga
Umuvúzi w ámacúmu
Akaaza kubívug ibwami

Yamará kubívuga
10 Ingoma zikíigamburuza
Zikabamburira kó zikabiikiirira kó
Ingabo zikazaatabaaruka
Zigahísa murí gahanda
Umwam ahágararanye n Umutsoobe kw iirémbo

15 Káa gatónga kaajyá guhíta
Bakabwir Umwami
Akareeba mu rugó ngw atakabóna
Kagahíta kájya mu Bacumbi
Umucamb akaazan umubuzá
20 N úmukóma n ícyunamyi
N úmuhuna n úruhezá

Akabikubit ijoro ryóse
At amahang ahora yúunamye
Umuhinza wáa yó yaapfúuye
25 Amahang ahor ahúnamye
Umuhinza wáa yó yaapfúuye
Amahang ahor ahéze
Umuhinza wáa yo yaapfúuye

Bwacyá bakaazana cyáa cyuhagiro
30 Cyizá cyuhágir Umwami
Bakamwuhagira bávuga bati
V ibuzím újy íbuntu
Ingoma yáac ikwambare

Ubwo baatumiy imirimo y íbití byiizá
35 Umunyákabágari yazany umusumba
Yazanye n úmusugí
Yazanye n úmugwámpóro
Yazanye n úmuremeera
Yazanye n úmuramá
40 Yazanye n úmuganza

Abacumbí baazany umutúurírwa
Kwaa Nyamigezi baazany inkooko n íingwá
N ívubwé n ímyishywa
N íkiremu cy ímpuzu
45 Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
N íinjíishi z ímitáranzá
Zó mu Banyákabágari

Bakaazan imfíizi yó mu Masake
Ikabaagirwa ku Mukóobwá
50 Bakahashyuushy amáazi
Bakayikuur imitsí
Ku kuguru nó ku kubóko
N íicyázihá cy íburyó
Bakarez umukámo wáayó mu kirábyo

55 Bakaazan ibishwamo
Bagateerahó yáa máaz ashyúushye
Baba bágira ngo bíkanyurúke
Bakabiheera ku mutwé bagasátura
Baagerá heepfó ntibátandukanye

60 Bati ng uru n úurugembe
Amahang ahoram úrugembe
Umuhanza wáaho yaapfúuye
N ámahanga yóos adátuur úmwami w 'i Rrwanda
Tuyahozam úrugembe
65 Umuhanza wáaho yaapfúuye

Bakaazana cyáa kiremu
Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
Bakagishyira heejuru y ínkooko
Yó kwaa Nyamigezi
70 Bagashyira hó byáa bishwamo
Bakaazan umusugí bagashyirahó
Bat uyu n úumusugi
Ingoma y ' i Rwand irakwambara
Umwam akab isugí
75 Ingoma zikab isugí
Abagabo b' i Rrwanda bakab isugí
Abagoré b' i Rwanda bakab isugí
Inká z 'i Rwanda zikab isugi
Urwanda rw Umwami rukab isugí

80 Uyu n úumusumba
Ingoma y' i Rwand irakwambara
Umwam agasumb amahanga
Uyu n úumuremeera
Ingoma y' i Rwand irakwambara
85 Umwam agahor arémeerey andí mahanga

Uyu n úumuganza
Ingoma y' i Rwand irakwambara
Umwami w' i Rwand agahor agánz amahanga

Bagafátanya bagahótora
90 Ngo twahotor Uburundi kuu ngoma
N ámahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayahotora kuu ngoma

Bagafátanya bakarénganya
Ngo twarengany Uburundi kuu ngoma
95 N ámahanga yóos adátuur úmwami w 'i Rwanda
Twayarenganya kuu ngoma

Bakaazana yáa mitsí y íburyó
Bakarénganya bávuga bati
Umwam ahor arí muryó
100 Mu Rwanda rwé
Ngw iyi n íimitsi
Umwam ahoran imitsí mu Rwanda rwé

Bakaazan imitúurírwa.
Bakarénganya bávuga [bati]
105 Umwám ahor ar úumutúurírwa
Ingoma yáacu ntíyuurírwa
Ahubwo yuurir ayandi mahanga

Bakaazan injíishi z ímitáranzá
Bakarénganya bávuga bati
110 Urwanda ntíruranzá
Umwami ntáaranzá
Inká z 'i Rwanda ntíruranzá

Igikondo cyamará kúuzura
Bagasiigahó wáa mukámo
115 Umukóobw ákajya muu nzu
Akaakiira kíkiri kurí yáa nkooko

Ubw Umucumb akuuhagir ingabo
Ingoma z ímivúgo zikagisanganira
Uwó kwaa Nyamigez akagíterura
120 Kurí yáa nkooko

Ibwami bagateez uruganda ku Kaarubanda
Umwam agateer uruganda
Mu gikaari kwaa Cyírima
Akavugut akagira kané
125 Agah uwó kwaa Mutamwa
Akavugut akagira kané

Umwam akajy imbere y íizíiko
Akíndikij inkindi y íntaama
Akabyirur akagira kané
130 Agah uwó kwaa Mutamwa
Akabyirur akagira kané

Bagafátanya bagahótora
Ngo twahotor Uburundi kuu ngoma
N ámahang adátuur Umwami w 'i Rwanda
135 Twayahotora kuu ngoma

Akajya kwaa Cyírima
Bakaazan uburó kuu nkooko bagasetsa
Umutsoob afit ingororero
Umwam agaheerezw Inyundo
140 Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa

Ingabé zigasohoka
Zikareeba kw iirémbo
Iyerew igashyirwa mu mwanya wáa mbere
145 Mu cyimbo cyáa Káringa

Bakaazana cyáa gikondo
Bagashyiramó wáa muhótorá
Nó mu kubóko kw íngoma
Bakarénganya báfatanyije
150 Bati twarengany Uburundi kuu ngoma
N ámah?nga yóos adátuur úmwami w 'i Rwanda
Twayarenganya kuu ngoma

Umwam agakóm akagira kané
Umwénenyabirungw akagira kané
155 Agakomerezakó

Baba báarahanyáz Ingoma y Ingabé
Bakayisunikiisha yáa yindí yambáye
Ikayihirikiish isembe
Ngo twatembagaz Uburundi kuu ngoma
160 N ámahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayatembagaza kuu ngoma

Baba báaranyáz imfíizi
Bakayiboh amabóko n ámaguru
Iy Umwam ikayíica
165 Abatwá bakayijyana bakajya kuyíica

Ingoma zigahindukira
Zikareeba ku muryángo
Iyaa mber ikabanza
[Umwami agaterahw ibihubi]
Akagira kané
170 Zigateerwa hw íbihubí zóose
Bakaziheerez Umwami
Ukó bisanzwé bíkurikirana
Zigasubir inyuma y ígitabo
Zigateez urugamba

175 Insánga zigataaha
Umushumb ubónetse wées agakáma
Amat ágaterekw imbere y íngoma
N ínzogá y úubúuki n ínturíre
Zó mu banyánzogá
180 Bakaazan agataná k íbwami
Agasogongera kurí záa nzogá
Abáana b áabíiru bakanyw amatá
Inzogá zigatinduurwa

Ingoma zikajya mu ruhimbi
185 Bukíir umwami ntiyáakiire
Ingabo zigataaha
Zikaraara zíhiga

Ingany ikajya kwaa Myambazo
Igihanga kikajy i Muheró

190 Yabá yárabúz inzúzi zó kwambarwa
Ibishwamo bikajyana na cyáa gihanga

Umwam akagororerwa
Ingoma zikagororerwa
Abíiru bakagororerwa n Umwami
195 N íngabo zahiiciye zikagororerwa.

UBWIRU-INZIRA YO KWASIIRA


Iy íngoma yaasíira
Ib igéjeje kuu ndwi
Cyángwá ku cyenda
Ikaasiir umuvúgo
5 Wó muu Ngoma záa Rúnga
Ukaazanwa n Umunyákabágari
Mu gicúba cy úmurinzi
Akaazan umusugi n úmusumba
Akaazan umuramá n úmuremeera
10 N úmurengeere n úmunanira

Bakaazan inkooko yó kwaa Nyamigezi
N ívubwé ryáaho
N úmwishywa wáaho
N íingwá yáaho

15 Bakaazan ikiremu
Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
N íinjíishi y úmutáranzá
Yó mu Banyákabágari
N íiy úmutúurirwa wó kwaa Nyamigezi

20 Bagatumiz imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayikuur imitsí y íburyó
N íicyázihá cy íburyó
Bakarez umukámo wáa yó mu gicúba

Umwam akajya kwaa Cyírima
25 Bakaazan inkooko n úburó
Agasets Umutsoob afít ingororero
Agaheerezw Inyundo n Ubushingo
Indamúts ikaramutsa

Bakajiishuur iz Ingabé
30 Zikajya ku gitabo
Zíreeba muu nzu

Bakaazana cyáa kiremu
Bakagishyira kurí yáa nkooko
Bagakurikiranyamó byáa bití byiizá
35 Ukó babishyirahó bakavúga
Bat uyu n úumuvúgo
Umwami wáac aravúg akúmvirwa
Uyu n úumusugí
Umwami wáac ahor ar íisugí
40 Uyu n úumusumba
Umwam wáac ahor ar úumusumba
Uyu n úumuramá
Umwami wáac ahor ar úumuramé
Uyu n úumuremeera
45 Umwami wáac ahor ar úumuremeera
Uyu n uumuganza
Umwami wáac ahor ar úumuganza
Uyu n úumurengeere
Umwami wáac ahor aréngeer amahanga
50 Umugwámpóro ní w útáháaza

Bagahótora bakarénganya
Ntáa cyó bavugá kíndi
Umwam agateera ku gikondo
Aséreera mu kubóko kw íngoma
55 Akagira kané
Agah Umwénenyabirungw akúuzuza

Nóonehó bagatóongeera
Ng Umwam ahor arí muryo
Urwanda ruhor arí muryó
60 Bagashyira mw íinjíishi
Z úmutúurírwa n ímitáranzá
Ng Umwami ntíyuurírwa ntáaranzá
Ingoma ntízuurírwa ntíziranzá
Abagabo ntíbuurírwa ntíbaranzá
65 Inká ntíziranzá

Bakaazana wáa mukámo bakawugisiiga
Bagasiigira kó n íngoma zíndi
Igataah iyasiiye
Igateerwahw íbihubí
70 N ízindi zóose zigataaha
Zigateerwahw íbihubí
Zigaheerezw Umwami
Ukó bisanzwé bíkurikirana
Zikajya ku gitabo

75 Inyúbahiro zigataaha
Zigakámwa bagahéerez ukó bisanzwé
Ubw ingabo zigataaha zikíiyereka
Zikaraara zíhiga

Bwacyá mu gitóndo
80 Bakagororer umwámi
N íngoma n ámapfíizi
Ukó bigendá mw iiyambika

Ahw ibyó kwasiira bitandúkanira nó kwambika
Iyó kwambika byeréwe n áhandi
85 Ingabé ziraara yó
Umwam akaakiira
Nahw íbyó kwasiira
Zisubira kwaa Cyírim uwo munsi
Kand Umwami ntiyáakiire.

UBWIRU-INZIRA YA MUHEKENYI


Iyó Muhékenyi yateeyé mu Rwanda
Bahamagara Umwenenyabirungu
Akajya Rwenene rwaa Ngabira
Akaramvur ingoma y úmutáranzá
5 Igacyurwa n ízindi ngoma
Ku kiráaro cy Umunyákabágari

Bagatumir umutíma wáa yo w úmudáhwerá
Bagatumiz imfíizi yó mu Biraayi
Bagatumiz amatá yó muu Nyúbahiro
10 N ínzogá y úubúuki n íiy ínturíre
Bakayiremera kwaa Cyírima
Ikaremwa n Umwami n Umunyákabágari
Bómbí báfatanij ukó bisanzwé

Imfíizi yó muu Ndwany ikayisiiga
15 Bagatumiz urutsíro
Rwó mu Bacumbi rwaa Munyazi
Bagatumir urubúrambúto n úruburamajyo
Bagatumir umuhúuhá n úruhezá
Bagatumir umugúta wa Múhekenyi
20 Bagatumir impenébeere y úmutwákazi
Cyáng ígicámbyáro cyáa bo
N íhené yó mu Barembo y ágakara
N Abarembo bakaaza

Bagatumir amáazi ya Kabyaza
25 N ícyuhagiro cyizá
Cyuhágir umw?mi
Arí kwaa Cyírima
Arí kwaa Mútara héerewe
Bakaazan inzogá y úubúuki n íiy ínturíre
30 Mu duhéerezo dutó
Bakaazan imbúto y úburó kuu nkooko
Umutsoob agafat ingororero
Umwam agasetsa

Bati seka kaanaka
Dor inzogá dór ingoma
35 Tsinda Muhékenyi
Tsindir inká
Tsind imizé y íinká
Ni we Mwami w íinká

Dor ingoma y úmutáranzá
40 Tsindir Urwanda rwaa we
Dor urutsíro rw Umucumbi
Dore n úmutwákazi
Nguuy Umucumb ajyany urutsíro
Ajyé kwooheera Muhékenyi ku Gishamba

45 Bakabihagurukan ubwo
Yabá Ryángombe yáreerewe
Bakajyana n ímpará
Ryángombe yab ítéérewe
Hakagend Umucumbi gusa n Abarembo

50 Cyáa gicúba n áamáazi ya Kabyaza
Bigasigar aho
Bakajya kwooheer umutwákazi
N úruhú n úrutsíro
Ku Gishamba cy 'i Karágwe

55 Baahindúkir Umuroh akabátega
N ícyuhagiro cyizá
Yáa ngom ikajya ku Kaarubanda
Umutsoob akayih umurishyo
Ati Rubánda nímufukúr amariba
60 Y íinka n áay ábantu
Utazáafukur iyi ngom iramúciiye

Icyuhagiro kibanza kwuuhagira Rubanda
Rur áaho ku Kaarubanda
Bakagikwiz abatware
65 Bakajya kwuuhagir inká

Yab ár íinká yeeréwe
Impará zikajyan inyána záa zo
Kuzíbyarira ku miháruro
Y ábatware bóose
70 Ní zó máana z ímandwa

Yáa ngom igasiigwa
Ikajiishwa kwaa Cyírima
Ni yó Rugwizamigisha

Muhékeny igacíika.