sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO IX

Zigeze mu marembo y'abampata zirarima-Uruheri mu gihata.

Ntereye Ndiza ngeze mu mpinga nibuka umugenzi nsize inyuma-Uruheri mu gihata.

Hagati ya Gacu na Mpanga hazi bake-Uruheri mu gihata.

Nyabukongoro yamaze inka i Murera-Uruhabuzo.

Rukondakonda yamaze inka i Murera-Uruhabuzo.

Umututsi muremure yamaze imigondoro mu murima-Uruhabuzo mu ntoke.

Abakobwa beza baranaga amajosi-Urugoyi rw'igishyimbo.

Inyuma y'inzu zirabyina inkora-Urugoyi rw'ibishyimbo.

Hepfo zirabyina urungora-Urugoyi rw'ibishyimbo.

Ngeze mu irembo ndasitara-Urugo udasangamo nyoko.

Nyiramwiza mu mpinga-Urugo rw'umwami.

Igiharamagara kitubereye mu ruharo-Urugi.

Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze agasaza n'agakecuru batanye ku munigo-Urugi ku muryango.

Musatsi murende umukobwa utagira inenge-Urufunzo.

Nyamutukura umutindi-Urubwija.

Igira hakurya nanjye nigire hakuno duterane injuguto z'imiseke-Urubura.

Hakurya no hakuno ngo barubaru-Urubura mu masaka.

Ku ngoma ya Bidiri ngo di !-Urubura mu makoma.

Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze aho urupfu ruteze urugori. Urubumbiro.

Mvuye aha nshyutswe ngera iyo nshaka-Uruboho.

Kuki ujundika inyama ntuzimire ?-Ururimi mu kanwa.

Hirya umuhanda no hino umuhanda-Ururimi hagati y'amenyo.

Yatangiye kubaho ari umwe kugeza na n'ubu akiriho ari umwe. Urupfu.

Nagutera Cyurweru cyambaye umwenda kwa Rwamenyo rwa Makombe. Urume ku musororo.

Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze aho urupfu rutunga inigi. Urume ku musororo.

Ndi Rutebuka ku iteme ndi Rutebuka ku iteke nti mbe mwiriwe Rezida-Urukwavu.

Kamennye urutare gataha i Mpushi-Urukwavu.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário