sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XIV

Waterera Sebeya ntiwayiheza-Umurizo w'ihene.

Nagutera ikiryabyose cyanywa amazi kigapfa-Umuriro.

Rutuku rwa Ndubaruba yari umugabo nuko yazize imbwa-Umuriro.

Ruhuga iratema imanga-Umuriro.

Ikiyongoyongo cya Nyirabayogoma kiruka ikijyepfo n'ikijyaruguru-Umuriro mu muyaga.

Aho wabereye iri waribonye he ?-Umurara w'uburo.

Mpagaze hano nkubita inkoni yanjye i Buzi-Umurabyo.

Mbonye umusore w'i Gisaka asomera igisate cy'umutsima-Umurabyo.

Nyiransibura i Burundi-Umurabyo.

Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze umupfu atsibagura inzira.-Umunyorogoto.

Mfite ihene aho iziritse ntawe uhita atayiseguye-Umunyinya.

Kabutimbatimba kabunumanuma ku ngama ya Gahindiro-Umununi ku itabi.

Kazikure irya, kazikure ino kati ni izanjye na Runana-Umununi ku gicumucumu.

Kadiridiri ka Ndirimba hejuru ya Sandarubeti-Umuntu uri ku ipikipiki.

Sarupfu yikoreye Sarupfu yindi-Umuntu uri ku ipikipiki.

Nkubitiye uruti mu nkike ya ruguru ruhinguka i Nyarugenge-Umuntu ubara inkuru cyane.

Sogokuru aryoha aboze-Umuneke.

Icyo nashinga ntiwagishingura-Umubyindi.

Igira inyuma y'urugo nkuvumburire impongo itagira umurizo-Umubuyenge w'intosho.

Rukara rwa Nzambe yaturuka mu marembo wayacekwa-Umubirigi.

Naguze ikote nkivuka na n'ubu ntirirasaza-Umubiri w'umuntu.

Icwende ryanjye ribaye kure mba ngukoreyemo-Ukwezi.

Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora-Ukwezi n'inyenyeri.

Ngira umurima w'ikibugabuga w'ikiyorero kimwe-Ukwezi ku ijuru.

Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha-Ukuguru kw'imbaragasa.

Muzane akwuho mbahe agakoma-Ugutwi kw'imbeba.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário