Ingurumbanya byahamye
Ya Rwihatamurimo,
Ndi isibo y' abacuruzi,
Simbangamira abategetsi !
Banteje inka zabuze umusoro,
Bampamagaye mu iteraniro,
Mu kwikora njyana umufuka !
Nywubanye umuhanga mu isoko;
Nibandangaza aho riremye,
Nywuhunitsemo ukomeye
Nywukundira kutayata !
Wumvise uko nunguka,
Uhinduka umugusiro !
Ni uwamenyereye kutangizwa,
Utoza imari kugwira !
Abumvise inka naguze,
Bati "Rugomwa yabaye umugaga,
Nta mugobe ukimurenga ataguze !"
Sem comentários:
Enviar um comentário