sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XVII

Sogokuru ajya mu birunga yanyuze he ?- Amazi mu gisura.

Inyagarinyagari bana ba mama-Amazi ku rukangaga.

Icara nkubwire.-Amavunja.

Terura Mutamu uyitereke ku rutare uyikize ubutuna.-Amateke.

Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga.-Amateke.

Bisa bitagira isano-Amata y'inka n'ay'intama.

Hagarara mu mpinga uhamagare wa mugabo w'ururangazi uti Minyaruko ya Nyamikenke aragusize-Amata n'umutsima.

Kati pyo, Rugambarara ati naje-Amata n'umutsima.

Nyirimbirima na Mwemanyi baciye aho bagomagira-Amata n'umutsima.

Rukuba ati pyo! Rugambarara ati ndinda tujyane- Amata n'umutsima

Nabusobeka ntiwabusobanura-Amata n'amatezano.

Nagutera amacumu yacuzwe n'intoki-Amasuka.

Ubutunguru bubiri bwambutse ingezi-Amaso.

Mfite ingungu ebyiri zinyambutsa uruzi iteka.-Amaso.

Ubutatu butagatifu bwakwiriye mu Rwanda hose-Amashyiga.

Igihugu cyose iya bitatu-Amashyiga.

Uko turi iwacu twese turi bagufi-Amashyiga.

U Rwanda rwose iya bitatu.-Amashyiga.

Nyirabujunjuri ubujunjuri-Amashaza ku rujyo.

Igira hino ngusekere-Amashaza akaranze.

Nagutera imiringa magana atanu bizira gutira-Amasaka.

Mpagaze ku gasozi nti bana banjye murizihiwe-Amasaka y'umuterero.

Bisa bitagira isano-Amasaka n'urukungu.

Sesera aha dushire-Amasaka ku rusyo.

Nyiraforongo-Amarira y'imbwa.

Nyirabyungwane-Amarira y'imbwa.

Nyamudugudu wa Bwungwane-Amarira y'imbwa.

Nyiramangange.- Amarira y'imbwa.

Zirashotse rutonde-Amaraso ku murundi.

Kanyonyomba-Amaraso ku murundi.

Byakora kurya, byakora kuno-Amara.

Hepfo isanane haruguru isanane-Amano y'inanga.

Nshoye mukara nkura mweru-Amamera n'ifu.

Haruguru ziraterana ay'imbogo-Amahururu y'ababi.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário