quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Mugaburushabandumuruho.



Mugaburushabandumuruho yarakwihorereye, yibaza ikizamutunga, arakibura, maze yiyemeza gutera urutoke, yibwira ngo yenda rwazamukiza akava mu butindi.
Umuhungu muzima abatura isuka ajya mu murima guhinga aho azatera urutoke. Arangije ajya gusaba imibyare atera urutoke. Nuko urutoke amaze kurutera haza abagabo bamubwira ko ibitoke bye inyoni zabimaze zibirya. Mugaburushabandumuruho arabatwama ati: "Urutoke nteye ejobundi ruracyari n' imibyare ndetse itarafata, none ngo ibitoke biraribwa n' inyoni!"

Agiye kureba, asanga ibitoke byaranetse, arabica arabitara, atararenga umutaru, yumva biramunukiye aragaruka, arabyenga. Amaze gukaraba agize ngo reka ajye kubwira abandi ibintu abonye, yumva inzoga iramunukiye arayarura. Mugaburushabandumuruho yicara hasi ati: "Ibi bintu birankungurira si gusa!, ati: Singituye kuri uyu musozi."

Aragenda; aho ageze ahaca ikiraro. Yenda umuhoro ajya gututira, ibiti arabitura; atangiye gusiza abona inzu iruzuye, arumirwa. Bukeye arahaguruka ajya guca ubwatsi bwo gusakara inzu. Agiye kwikorera ubwatsi abona umugina wuzuyeho ibihepfu, arabyica, abipfunyika mu bwatsi arataha.

Aza guhura n' abantu babiri, baramubwira ngo nature; aranga, baramufata atura yanze akunze. Baroye basangamo ibihepfu byahindutse inyama, baramufata ngo ni umushimusi, bamujyana ibwami, baramurega aratsindwa.
Mugaburushabandumuruho ati: "Nimundeke njye kuzana ikiba cy' ubwa tsi nari nikoreye." Aragenda arakizana. Barahambura basangamo ibihepfu. Nuko umwami amucira urubanza rwiza aramukiza.

Mugaburushabandumuruho yirukanka ajya guca imivumu yo gukura ubwatsi ashikuje ibibabi by' imivumu bishigukana n' igikingi cy' irembo. Bati: "Akoze ishyano!" Umwami ati: "Nimumwihorere yagize ubwoba." Mugaburushabandumuruho araza apfukama imbere y' umwami, ngo yajya
gukoma yombi agakora umwami mu jisho. Abari bateraniye aho bavuza induru, bati: "Aracumuye."

Mugaburushabandumuruho ariruka, aruhuka ageze kwa nyirasenge, ahagera yananiwe cyane. Nyirasenge amubonye arihuta ajya kumufungurira. Mugaburushabandumuruho amaze kuruhuka neza nyirasenge amusiga ku rugo, yari yanitse amasaka menshi, ajya gutira isekuru yo kuyasekura. Inyoni zije kuyarya arazitera, inyoni zigurukana amasaka yose.

Mugaburushabandumuruho abibonye arahaguruka arahunga ngo nyirasenge ataza kumusanga aho akamutonganya. Nyirasenge agarutse asanga yagiye kera ayoberwa icyamujyanye, kuko nyirasenge yaje agasanga amasaka yagarutse.

Sijye wahera hahera umugani.

Sem comentários:

Enviar um comentário