Hepfo aha rurakubana-Umusaza cyangwa umukecuru n'agashyitsi.
Nabyaye umwana, ariko mu bandi bana niwe mpora njya guta-Umusatsi.
Gacika kabaho-Umusatsi.
Nagutera amakara y'umuntu-Umusatsi.
Dore iryo shyamba ritabona-Umusatsi w'intabwa.
Njugunya njugunya nupfa tuzajyana-Umusatsi - Inzara.
Mpinze ku gahinga nsarura mu gapfunsi-Umusatsi
Agakecuru Nyarudindiri kamanutse i Gacu na Mpanga kikoreye imigoma itanu-Umusambi.
Rusimbukamumasaka umwami w'abaderevu-Umusambi.
Nagutera Rutambukakibaya rwa Semugeshi-Umusambi.
Kuba mu gisiza ntuhinge uburo ni iki ?-Umusambi.
Rukinamugasiza rwa Senyakazana twigabe-Umusambi.
Guhora mu murima si ko guhunika ibigega-Umusambi.
Rutikanga yamaze ubwatsi-Umusambi.
Rukabyamurimbo rwa Muririma ntagikoza ibirenge hasi-Umusambi.
Tujye kwimira Rutimirwa-Umusambi.
Tora agakoni ntore akandi tujye gukubita Ruyiyenza yamaze ubwatsi-Umusambi.
Nuriye umubanga inyo ituma-Umutare w'inyama.
Tarataza tujye i Mataza-Umutanga ku rutare.
Gishyuha kitotsa-Umusuzi.
Nyiramparagatabivemo umukwe wa Minani-Umusure mu ngugu.
Nyirabwineneka-Umusundi ku ntebe
Ndashe akambi mu Rwanda abagabo bose barakangarana-Umusoro.
Hirya y'ishyamba hari agashahurabagabo- Umusoro.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário