Bicinyigiri bya Bikangaga Bikondo byacuzwe n'abantu-Ibirago.
Hagarara hakurya mpagarare hakuno duterane ibidashyika-Ibipfunsi.
Nyiraburemo bamurengeje urugo-Ibipfuko.
Ko uri mukuru wa kera wari wabona umwami w'amenyo abiri ?-Ibikingi by'irembo.
Nagutera Nyirahanga amenyo abiri.-Ibikingi by'amarembo.
Amenyo abiri-Ibikingi by'amarembo.
Ngira abana bagaturana ntibaramukanye-Ibikingi by'amarembo.
Kimenyi w'amenyo abiri-Ibikingi by'amarembo.
Mpagaze aha mbona amenyo ya Ruganzu-Ibikingi by'amarembo.
Rutinda mu idadi rutebuka mu iteme bwakeye Dede !-Ibijumba.
Imisozi iriyorosa ibigondo-Ibihu - Inzuki - Intoki.
So na data ko bameze impara inzoga y'ibwami izikorera nde ?-Ibihaza.
Hakurya biraheneranye-Ibihaza.
Abana ba mukeba bambaye imigoma bose-Ibigori.
Mfite igihugu cy'abagabo gusa-Ibigori bifite imisatsi.
Ngira imbehe nyinshi ariko mbura iyo ndiraho-Ibiganza.
Biromongana mu mpinga ya Janja-Ibicuma ku nkangara.
Jya munsi y'urugo bagupfunde ibirozi-Ibiboga byagaze.
Nkiza ibyo biganza bya so binsaba inyama-Ibibabi by'ibibonobono
Iteze neza ntiyica-Ibere ry'inkumi.
Iriboneye ntiryica-Ibere ry'inkumi.
Nagutera umututu utigita-Ibere ry'inkumi.
Nshiye mu ishyamba rimpa umwezi-Ibarizo ry'ingoma
Nkubise urushyi rurumira-Ibara ry'inka
Tora ifumba ntore indi tujye kwibaza-Gutwika uruzi.
Ujya kukwica aragusekera-Gusitara ku ibuye.
Ndagukubita nkakwitaza nitwa umuhungu wa Mburamatare-Gusitara ku ibuye.
Rushiramazinda rwa Ntibazirikana rubanda mushishwa nabi-Gusaba uwo wimye.
Ndasera igahanga nkagosorera ikabondo-Guhekenya amasaka.
Nishe inkuba nyihambiriza indi-Guhambiriza igitoke ibirere.
Ngira inkongoro nkazogereza hejuru y'uruzi ntizigwemo-Amenyo.
I Gisaka ntibacinyira bangana amacinya-Amenyo.
Twagitse umuzinga ku ngoma ya Gahindiro na n'ubu nturinjira-Amazuru.
Nkubise inkoni hasi ndi mu gikari intanga ikambere-Amazimwe yo ku Rurembo.
Ntoye umuhoro ntema icyo ntari buce-Amazi.
Barateka ntibaminina-Amazi y'inyama.
Nagutera amazi ajya ruguru-Amazi mu muheha.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário