sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XXII

Ndateye sinahusha-Imboro mu gituba

Kiva kivitse-imboro mu gitubagituba

Rutare irarigata itari iyayo-Imboro ku ntebe.

Mfite inka ni Rusimbukamigina-Imboni.

Nkubise agahini hasi nti bazimu nimuzuke-Imbogeri.

Nyiramakangaza ngo mutahe-Imbeho ku rugi

Nyiramparagatabivemo umukwe wa Minani-Imbeba mu mwite.

Mfite abana bakicara ku ntebe imwe-Igitsina cy'amateke.

Nagutera igitutsi kirekire cyamanutse i Muramba-Igitonyanga.

Nagutera nyamuremure waje kera-Igitonyanga.

Kabindibirima nzagusanga ivomo-Igitonyanga.

Umututsi muremure yagutanze ku iriba-Igitonyanga.

Nagutera Mvuyekure wa Semutiku-Igitonyanga cy'imvura.

Kera imbere kakirabura inyuma kagatona ibwami-Igitoki.

Cyamutimbatimba cya ngoma y'abatindi-Igitoki n'amakoma.

Hirika i Kanombe-Igitoki mu rwina.

Cyunamiye i Ngozi-Igitoki cyunamiye amabyi.

Mennye inkuba nyihambiriza indi-Igitoke n'amakoma yacyo.

Sogokuru apfanye impatwe-Igiti gishigukanye n'imizi yacyo.

Nyoko arusha mama amabuno manini-Igitembatembe.

Cya mbirimbiriri cya mwiza wa so-Igiteke mu nkono.

Kirangamiye ijuru-Igitega.

Imisozi yarahiye isiga inkuba n'imiheto-Igitare.

Gitsimba igiheneko-Igitama cyaguye mu mukokwe.

Rutinda ku iteme ntirutebuke-Igitabo cy'umusoro.

Abasore b'i Gisaka barasana bakiri bato-Igisura.

Icyo nashinga ntiwagishingura-Umubyindi.

Igira inyuma y'urugo nkuvumburire impongo itagira umurizo-Umubuyenge w'intosho.

Rukara rwa Nzambe yaturuka mu marembo wayacekwa-Umubirigi.

Naguze ikote nkivuka na n'ubu ntirirasaza-Umubiri w'umuntu.

Icwende ryanjye ribaye kure mba ngukoreyemo-Ukwezi.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário