sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XXIII

Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora-Ukwezi n'inyenyeri.

Ngira umurima w'ikibugabuga w'ikiyorero kimwe-Ukwezi ku ijuru.

Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha-Ukuguru kw'imbaragasa.

Muzane akwuho mbahe agakoma-Ugutwi kw'imbeba.

Dupfunye tudupfunyike bene urugo bataraza-Udukongorwa tw'imisigati.

Nta kamwe nta akandi ngere iyo !!-Udukongorerwa.

Fata akebo mfate akandi tujye gusoroma intagwira-Ubwoya bw'inka.

Ingobyi ngari ni yo impekera abana-Ubwato.

Nyabwiza mu mpinga-Ubwato.

Umwana w'umwami hejuru y'urupfu-Ubwato mu ruzi.

Rukara ipfukamanye n'urupfu-Ubwato mu ruzi.

Nagutera Rukara hejuru y'urupfu-Ubwato mu mazi.

Sine irarisha hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga.

Nubatse urugo hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga (mu ruzi)

Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi- Ubwanwa.

Gikubise ngaru kigaruza Ngaruye kiraza gishyatama aho-Ikigore cy'ikivanzu.

Igihondohondo cy'amaguru umunani-Ikigega.

Rutambamiramabare imfizi y'amaguru menshi-Ikigega.

Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha-Ikigega kitagira amasaka.

Mpagaze mu irembo mbona Bukoramungabo mu nda-Ikigega kirimo ubusa.

Aho ndi aha ndareba mu mahaha ya Nkoronko-Ikigega kirimo ubusa.

Ngira imbuga nayiharuye ku ngoma ya Gahindiro n'ubu ntiramera akatsi-Ikiganza.

Nagutera Rukinga rugana ikimpakamba cy'amaso munani-Ikigagara.

Rwerinyange rwa Nyenyeri inyana yo kuri Mwogo-Ikidasesa.

Inzovu rubunga itaha mu mwobo-Ikidasesa.

Kiravunja umukenke-Ikibyindi.

Vunjura Nkungu iryame-Ikibyindi cy'umusumbakazi.

Igiteye imbabazi-Ikibwana cy'imbwa.

Gatamu irabyina mu gatabire-Ikibwana cy'imbwa mu masinde.

Igitabo cya Mutara ntawe utagishengera-Ikibuguzo (Igisoro)

Nshoye inka nyitambitse nyikura nyihagaritse-Ikibindi.

Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze agasaza n'agakecuru batanye ku munigo-Ikibando n'urugi.

Dimba ikwege-Ikiba cy'ubwatsi.

Kidimbakweri-Ikiba cy'ubwatsi.

Gitimbe ucyegure-Ikiba cy'ubwatsi.

Intara za Nyirabangana zingana zose-Isi n'ijuru.

Twavamo umwe ntitwarya-Ishyiga ry'inyuma.

Akabingo nyamwishyigure-Ishyari ntiriba rito.

So arongora nyoko amucuritse-Ishoka mu rukwi.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário