Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora-Ukwezi n'inyenyeri.
Ngira umurima w'ikibugabuga w'ikiyorero kimwe-Ukwezi ku ijuru.
Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha-Ukuguru kw'imbaragasa.
Muzane akwuho mbahe agakoma-Ugutwi kw'imbeba.
Dupfunye tudupfunyike bene urugo bataraza-Udukongorwa tw'imisigati.
Nta kamwe nta akandi ngere iyo !!-Udukongorerwa.
Fata akebo mfate akandi tujye gusoroma intagwira-Ubwoya bw'inka.
Ingobyi ngari ni yo impekera abana-Ubwato.
Nyabwiza mu mpinga-Ubwato.
Umwana w'umwami hejuru y'urupfu-Ubwato mu ruzi.
Rukara ipfukamanye n'urupfu-Ubwato mu ruzi.
Nagutera Rukara hejuru y'urupfu-Ubwato mu mazi.
Sine irarisha hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga.
Nubatse urugo hejuru y'urupfu-Ubwato mu kiyaga (mu ruzi)
Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi- Ubwanwa.
Gikubise ngaru kigaruza Ngaruye kiraza gishyatama aho-Ikigore cy'ikivanzu.
Igihondohondo cy'amaguru umunani-Ikigega.
Rutambamiramabare imfizi y'amaguru menshi-Ikigega.
Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha-Ikigega kitagira amasaka.
Mpagaze mu irembo mbona Bukoramungabo mu nda-Ikigega kirimo ubusa.
Aho ndi aha ndareba mu mahaha ya Nkoronko-Ikigega kirimo ubusa.
Ngira imbuga nayiharuye ku ngoma ya Gahindiro n'ubu ntiramera akatsi-Ikiganza.
Nagutera Rukinga rugana ikimpakamba cy'amaso munani-Ikigagara.
Rwerinyange rwa Nyenyeri inyana yo kuri Mwogo-Ikidasesa.
Inzovu rubunga itaha mu mwobo-Ikidasesa.
Kiravunja umukenke-Ikibyindi.
Vunjura Nkungu iryame-Ikibyindi cy'umusumbakazi.
Igiteye imbabazi-Ikibwana cy'imbwa.
Gatamu irabyina mu gatabire-Ikibwana cy'imbwa mu masinde.
Igitabo cya Mutara ntawe utagishengera-Ikibuguzo (Igisoro)
Nshoye inka nyitambitse nyikura nyihagaritse-Ikibindi.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze agasaza n'agakecuru batanye ku munigo-Ikibando n'urugi.
Dimba ikwege-Ikiba cy'ubwatsi.
Kidimbakweri-Ikiba cy'ubwatsi.
Gitimbe ucyegure-Ikiba cy'ubwatsi.
Intara za Nyirabangana zingana zose-Isi n'ijuru.
Twavamo umwe ntitwarya-Ishyiga ry'inyuma.
Akabingo nyamwishyigure-Ishyari ntiriba rito.
So arongora nyoko amucuritse-Ishoka mu rukwi.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário