sábado, 16 de fevereiro de 2008

UBURAGE

Kibondo mpereza icyo kibando
Ndabona rirenga nanjye ndengera
Nkugire inama nakuye ku mana
Mbere ko manukana imvi mu mva.

Kurura agasambi aho mu kirambi
Ukarambure ukarambike mu nkike
Inkindi nambariye ku rugamba
Ni yo nshaka kuvugiraho amagambo.

Reka ngutume n'agatabi
Ukantekerere ngatumure
Aya matama nta kindi agitamira
Uru rurimi ntirutuma mira.

Nsezeye nisaziye
Sinasaraguritse ndi umusore
Ab'ibisare baransiga
Abansanga baransingiza ntibanseka.

Turi muri iyi si ducumbitse
Ariko iri cumbi si igikumba
Turigombamo umugambi
Tugataha badutashya bakiduharaye.

Mfashe inzira nezerewe
Mu ntambara naraberewe
N'ubw'inguma zamunze umubiri
Umubisha yarakangase ntiyankanga.

Iyi si ni iya so na sokuru
Yaremewe buri kiremwa ari n'ikirema
Ntawe urengeje abandi uburenganzira
Rengera abarenzi urenge abarenzwe.

Iduhanga yaraturinganije
Vuna abarengera ubwigenge
Abita mu butegetsi batatekereje
Ubatetereze ntutume bagutuma.

Ni ukura ukora ukunda
Ukanga kwangana no kwangiza
Ukirinda umururumba ntube ikirumbo
Uzashobora kuramba no kurumbuka.

Itonde urahure ubwenge buguha ubwitonzi
Buzira gutongana no gutombokwa
Utangire utange agatango
Umare irungu ugire akamaro.

Ku munsi wo gutabaruka
Uzasubiza amaso inyuma
Usange usanganywe imihigo
Uruhukane amahoro ku mutima.

Sem comentários:

Enviar um comentário