Ak'imitana ak'imitari kararenze ku mpinga-Akanyugunyugu.
Nagutera agatsengenetse-Akanyoni karitse ku nzira.
Nzapfa nzakira simbizi-Akanyoni karitse ku nzira.
Inka yanjye irishiriza ku nkombe ntitembe-Akanyoni karitse ku nzira.
Kararima na Mwimanyi-Akanyoni gatwawe n'amazi.
Ngiye ndi imbere ngaruka ndi imbere-Akanyita k'uruhu.
Imbere ndi imanzi inyuma ndi imanzi-Akanyita k'uruhu.
Kakubagurira-Akanyita k'uruhu.
Nyirabukima arakima ubwa ruguru-Akanyarirajisho.
Karakurizaga karakurutaga wa duri we ?!-Akanyarirajisho.
Aka kagabo ni gato, ariko kariza so.-Akanyarirajisho.
Karimo muri ibyo.-Akanigi mu ijosi.
Gaturutse ikuzimu gashyushye-Akana k'insina.
Nagutera akakuriye mu murama-Akana kavutse kadashyitse.
Nyirandirima aratwite-Akamuga karimo ibishyimbo.
Karavuga ruhama-Akamangu mu muvumu.
Ako nateye i Mwonga ntikaravayo-Akajyo batereye munsi y'urugo.
Rutumba ruturitse rw'i Buganza irangana iki ? Akaguru k'urushishi.
Tora agakoni ntore akandi tujye guheka akaguru ka Dede-Akaguru k'urushishi.
Karatona ibwami-Akagorigori.
Karatona ibwami-Akagori.
Karashubera-Akageni kajya iwabo.
Kabatama i Bukoma-Akagata mu rwondo.
Karavugira i Bumpanika-Akagasire ku rushyo.
Karera de !!-Akaganza k'urujinja.
Kabudugu.-Akadiho k'imbwa.
Zirabunombanomba zirabukatakata inyambo za Mukeshimana-Akabwana mu gatabire.
Kati pooo ! kati paaa, mukuru wayo ati reka-Akabuye gahonze isuka akandi kakayigorora.
Ngiye ndi imbere ngaruka ndi imbere-Akabuno k'umwatiro.
Ni jye muzindutsi wa cyane nasanze kwa Bucyucyu bacyugarite-Akabuno k'imfizi.
Gatinze kazaza-Akaboro k'uruhinja.
Akavumu k'iwacu ni Mbimburamahina-Akabehe baraguriraho.
Gihegege mushiki wa Ntare-Akabeba mu buki.
TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo
Sem comentários:
Enviar um comentário