sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO II

Mfite imfizi yihariye ishyanga yonyine


Mfite imfizi yihariye ishyanga yonyine-Agahinda ku mutima.

Imana y'i Burundi irashoka ntikuka-Agahinda ku mutima.

Ndara mpiga bugacya-Agahinda ku mutima.

Nagutera inka irisha mu ishyamba ryayo rya yonyine-Agahinda ku mutima.

Nagutera Imana y'ishyanga ibagira mu ishyamba-Agahinda ku mutima.

Kayogoyogo mushiki wa Ntare-Agaheha mu gacuma.

Nyoko na mama bapfuye iki ?-Agahaza ko mu rubibi.

Akatagira inka ntikagire umugeni kagura iki ?-Agahanga k'ihene.

Kati mbagira butimbo-Agahanga k'ifumberi.

Kenyera tubyine urumasha.-Agafuni mu mushike.

Gakubise ngaru gaca mu masaka gasama Kigeri.-Agafuni kabagara amasaka.

Karahunda ingabo ya Rujende.-Agafundi.

Kwumva menshi kagahishira.-Agafundi ko ku nzira.

Kati pararararara kati pa !-Agafaranga ku meza.

Nyiranshoreke.-Agacurama.

Nyirabigiribigingiri.-Agacurama.

Kashira amanga karakanyagwa.-Agacumu kica inkurikirane.

Kacira bucece.-Agacebe k'ihene

Kati kaci. kati hwi !-Agaca mu nkoko.

Rukabyamurimbo rwa Muririma ntagikoza ibirenge hasi.-Abashi b'inkingi.

Mpagaze ku gasozi nti behu !-Abarinzi b'inyoni.

Hakurya ngo dondi no hakuno ngo dondi.-Abakomyi b'insyo.

Imisozi irashika ibikanu.-Abahinzi.

Hepfo aha hanyuze impehe.-Abagore batagira abagabo.

Imisozi irahiye hasigaye rukumbi rwa Shaza.Umugina - Inzira.

Ngira umwana akarara agenda.-Umugezi.

Kanyonyomba.-Umugezi utemba.

Rupfupfu yarapfuye asiga undi Rupfupfu.-Umugezi utemba ugasiga amabuye.

Abana banjye barara bagenda, bakirirwa bagenda.-Umugezi

Iwacu duteze ingori twese.-Umugengararo w'amasaka.

Shirika amazinda ngutume ikuzimu.-Umuganda w'inzu.

Ndumiwe ndakavuna umuheto.-Umugaho unnya mu ruhira akabura icyo yihehesha.

Mpagaze mu mpinga ubutogore buramvuna.Umugabo wambaye umwenda mushya.

Shyuuuuuuu !!!!!!!-Umugabo uneye mu ruhira akabura icyo yihehesha

Kwishongora cyane si ko kujya ibwami.-Umudwedwe.

Nyamunini umugwampinga.-Umuduha.

Nyiramukuru umuturirwa.-Umucundura.

Vuga jye nahoze.-Umuce wo mu irebe.

Kibamba imennye urugo.-Umucaca.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y'ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Sem comentários:

Enviar um comentário