sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XX

Kati papari kati pa !!-Akababi k'umuvumu.

Kamanutse kibarangura-Akababi k'umuvumu.

Umwana w'umwami amanutse akubita agatoki ku kandi-Akababi k'umuvumu.

Karaga ati pfiiii !!!!-Agatwa mu ibumba.

Nyirakarekare Mukakarema-Agaturusu.

Gatinze kazaryoha-Agatuba k'uruhinja.

Nshyigikiye muruzi ndaswa-Agatsinsino.

Katurutse i Bujinja-Agatsinsino k'uruhinja.

Kamanutse kibarangura kati nkazasubirayo ndakambura data-Agatonyanga.

Kati bambari kati ba !-Agatonyanga ku kigega.

Karashubera-Agati mu ruzi.

Karavuga indwi katagira n'umwe-Agasuzi.

Nagutera akatagira ingingo-Agasuna.

Nteye ijuru umusonga-Agasongero.

Nturutse hanze mbona umuntu ngeze mu nzu ndamubura-Agasongero.

Kuba ahirengeye si ko kwumva-Agasongero k'inzu.

Karakeba karamasha-Agashyo mu nyama.

Karacunda ngwegwe-Agaseke mu ruzi.

Karashubera-Agaseke kajya iwabo w'umuntu.

Kashira amanga karakanyagwa-Agasazi kagwa mu ruhanga rw'umwami.

Karekare Mukakarema-Agasave mu rutoki.

Karashubera-Agakwavu.

Mvugirije ingoma ikuzimu abari imusozi barayumva-Agakono k'impengeri.

Gakubite ugakubiranye-Agakono k'amapfa.

Gakore bakwice-Agakono k'amapfa

Agakono k'iwacu ni imbungiramihigo-Agakono k'amanywa.

Nyiramakoberanya-Agakoni ko mu cyi.

Nyoko na mama bapfuye iki ?-Agakoni kawe n'akanjye.

Kagaramiye inzira-Agakongorerwa.

Ngiye mu ibarabara nsanga akagaramiye inzira-Agakongorerwa.

Fata ingata ngukorere sangara.-Agakenya k'imbaragasa.


Nakunombanomba nagukatakata ingabo yanjye rukatiriza-Agakatsi ku butanda.

Kakwica kakwigarika akambari ka Matene.-Agahwa mu rwondo.

Aka kagabo ni gato, ariko kahina so.-Agahwa mu rwondo.

Gatereye Shyashyari kamanuka Shyashyari gatuma ku bakobwa bo kwa Sangara ngo sakwe-Agahuru ku nzira.

Katunga ijuru-Agahundo.

Kati poo, kati borogosho.-Agahunda mu itaka.

Kahwekera.- Agahoro mu ntoki.

Kakubagurira.-Agahinzi kamwe mu murima.

Karaje n'inkonya n'inkweto ntikazi ko ryavuye.- Agahinja.

Kabaga arabagira mu ishyamba-Agahinda mu nda.

Inkota y'ishyari irahigimira mu ishyamba yonyine. -Agahinda ku mutima.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário