sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XIII

Iwacu twikwije impindu twese-Imirizo y'imbeba.

Abana banjye bikwije impindu bose-Imirizo y'imbeba.

Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu-Imigozi y'ibijumba.

Igira inyuma y'inzu ukube ino-Imigondoro y'ibishyimbo.

Abazungu b'i Bujumbura baca urubanza bunamye-Imigondoro y'ibishyimbo.

Kati papari kati pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi-Imigeri y'isha ku rutare.

Bihembyiheru imfizi ya Bigutu-Imiduha.

Zikutse zera inzara-Imfunzo.

Nteye intobo hakurya y'uruzi ntera indi hakuno zihuye ziraganira-Imfubyi.

Njya ati pii !-Imfubyi.

Byagira biti po !-Imfizi y'intama.

Nyiramaha hinda-Imende ku ruzi.

Birigita birigita-Imende ku mugezi.

Ngiye mu mpinga mbona abagenzi beza-Imegeri.

Mpuye na Mugara-Ikinyabwoya.

Umugabo urimbana impuzu ku mpinga ya Gihubuke.-Ikinyabwoya.

Nagutera uruzunguzungu uruzungurizamurizo rwagiye guhahira abana rukararirana-Ikinyabwoya.

Nyiramparagatabivemo umukwe wa Minani-Ikinya mu kwaha.

Isuka irokoye ni yo ihinga neza-Ikinwa cya Nyirabarazana.

Ngira umutabo ugahingwa n'isuka y'indoko-nyirabarazana.

Ifuni iracoca urukoro-Ikinwa cya Nyirabarazana.

Nateye agati kanjye ari igozi kamanuka ari igogo kirahira inyabihogo kandi katagira n'inkomarutaro-Ikijumba.

Indigitagitaka intahira y'urugo-Ikijumba.

Inkuba ikubita ku butaka ya Rukikabayimira-Ikijumba.

Inka yanjye ndayibaga igakwiza abagore banjye bose inkanda-Ikigorigori.

Ngiye nambaye ubusa ndi akana ngaruka narabyaye kandi nambaye-Ikigori.

Ngira inka nkayikamira mu rubavu-Ikigori.

Kibuguje ngaru kigaruye ingabo kigeze mu mpinga gishinga fene. Ikigori.

Igishorankwanzi cyamanutse gihora gikwiza ab'iwanyu bose imigoma. Ikigori.

Nagutera igitutsi kimanutse kwa Rwatangabo cyiteye imigoma itatu. Ikigori.

Cyimitse ingere gihetse Rwigema kigiye gusumba Tarasi umwami w'i Gisaka-Ikigori.

Nyirabambari bambaye impu munani-Ikigori.

Kigaruje ingogo kigaruje ingabo kirasharaje ku nyanja y'i Karagwe-Ikigori ku nzira.

Gikubise ingaru kibuguza ingabo-Ikigore kivuye mu mazu menshi.

Mama arusha nyoko kunogera inkanda-Umusambi - ikinyabwoya.

Ishenyi isenya urw'undi ihora mu rwugururiro-Umusambane.

Wavuka wari waterera cya mahangire ?-Umurunga.



TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário