quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Ikirura na Bwiza



Habayeno umukobwa w'inkumi, akitwa Bwiza kandi akaba mwiza koko. Umuntu wese wamubonaga yumvaga amukunze ariko nyirakuru akamukunda by'akarusho.
Bukeye nyina aramubwira ati:"Enda iyi fu n'uru rwabya rw'amavuta, ubishyire nyogokuru kandi ntutinde mu nzira cyangwa ngo urangare, wibuke no kumuntahiriza."

Nyirakuru yari atuye hakurya y'ishyamba. Arigezemo ahura n'ikirura, kiriyoberanya, Bwiza ntiyabimenya, kimuramukije aracyikiriza. Kiramubaza kiti:"Uragana ha?" Aragisubiza ati
- Ndajya kwa nyogokuru.
- Umushyiriye se iki muri iyo nkangara?
- Mushyiriye ifu n'amavuta yo kujya arungisha.
- Nyogokuru wawe atuye he?
- Atuye hakurya y'iri shyamba. Ni 'rwo rugo rwa mbere uhingukiraho.

Ikirura kiriyamirira kiti:"Mbega umukobwa mwiza! Ariko se ndamuhabwa n'iki ko numva hafi abantu basa ibiti ? Yewe, hinga nigendere.» Taritari no kwa Nyirakuru wa Bwiza, kimutangayo, gihondagura ku rugi. Umukecuru abyumvise aravuga ati «Yewe!» Ikindi kiti «ni Bwiza; nkuzaniye ifu n'amavuta»
Umukecuru ati:" cyo injira nta mbaraga mfite zo kubyuka."

Ikirura kirakingura, kiraboneza no ku buriri kimumira bunguri, cyiryamira ku buriri bwe, kirimiramiza. Bwiza ngo agere kwa Nyirakuru asanga umuryango urangaye.! Ati:"Ko numva ibikoba binkuka!"

Araboneza no ku buriri yorosora cya kinyamaswa agira ngo ni nyirakuru. Agize ngo arajya kumuramutsa yumva atari we akora. Cya kinyamaswa kimwirohaho kiramumira. Hanyuma kiriryamira kirasinzira; kiragona cyane kuko cyari cyijuse.

Umuhigi arahanyura, yumva umugono wacyo ati « ni wa mukecuru w'aha ugona?» Ni bwo yinjiye mu nzu ku buriri asanga ari ikirura; icyo kinyagwa yari yaragihize, cyaramunaniye. Yanga kukirasa, maza yenda inkota ye, agisatura inda. Amaze kugisatura, asangamo wa mukecuru n'umwuzukuru we, abakuramo ari bazima na cyo kigwa aho.

" Sijye wahera, hahera umugani. "

Sem comentários:

Enviar um comentário