sábado, 16 de fevereiro de 2008

IBISAKUZO XI

Ingabo yanjye yuma ihagaze-Urusenge.

Nyirabyuma ndashya umugongo-Urusenge.

Fata Kagina tuyirase-Ururo.

Bisa bitagira isano-Ururo n'urumamfu.

Nagutera igisumba ngari-Ururo mu mateke.

Inyama y'urusaku mu rugo rw'imiseke imbere i Nyamagana-Ururimi.

Kagaga iri hagati y'urugano-Ururimi.

Ngira inka nkayisasira amahwa nkayorosa andi-Ururimi.

Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito-Ururimi.

Sakuza n'uwo muri kumwe-Ururimi rwawe.

Umwana w'umwami hagati y'ababisha-Ururimi mu menyo.

Nagutera Rugaju mu rugo rw'imigano-Ururimi mu menyo.

Mu rugo rw'imiseke hagati nyamagana-Ururimi mu menyo.

Ndagiye gitare mu makoro ntiyakomereka-Ururimi mu menyo.

Jya mu mubande ubandwe Kagoro-Uruyongoyongo.

Nagutera urujeje uruhumbirajana-Uruyange.

Mpagaze ku gasozi nzana ifuro ry'amata-Uruyange rw'amashaza.

Mpagaze ku gasozi mbona abagore bambaye impeta bose-Uruyange rw'amashaza.

Nduzi abamikazi bateze inigi-Uruyange rw'amashaza.

Nagutera umututsi rudigadiga-Urutumbwe.

Urudigidigi uruvuza mudiho-Urutumbwe.
Serudigadiga wa Rututsi rutura ku nzira. Urutumbwe.

Rushinyika rushaje Rugina rw'uwapfuye ejo-Urutozi.

Bisa bitagira isano-Urutoki n'amatembetembe.

Nyamunombanomba wa Munombano uwakwenda rwakwendana-Urutoki mu nkono y'itabi.

Nyiramangiringiri nyiri amaso munani-Urutete.

Imisozi irashya Rukaba yo ntishya-Urutare.


TAGS:imigani,imigenurano,umuco,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y'u Rwanda,amazina y'inka,ibyivugo,imivugo,imihango n'imigenzo,inzoga,rwanda,ikinyarwanda,bangambiki,uturingushyo

Sem comentários:

Enviar um comentário