sábado, 16 de fevereiro de 2008

Umutindi utarara ubusa

Umugabo w' amaboko wakomotse ku cyaha
Iyo ncyaharubyaro yoga mu bantu
Ndavuga urupfu abantu tutamenyera
Intumwa y' Imana itarara ubusa ntibwirirwe
Ntabwo ijya inama.

Iyo idatunguye ngo igwe gitumo,
Iratebuka, irahuta, igahutaza
Ikinyica cyayo sinzi icyico yatoye,
Ikubita idondoza ikica urubozo.

Uzasanga ari impumyi ifite ishenyi
Ikica urushinyaguro.
Byarimba ikenda ingusho
Ikitwa mugabo w' igugu
Washize amanegu akiyamanwa mu bantu.

Umutindi udatinya abakomeye mu gihugu
N' ibyegera akabyegerana imbaraga
Yitwa ntirugirisoni
Intwari idaheba intwaro
Ya Rwakamigabo itarushwa amaboko
Yitwa mukinduzi w' ibivuka.

Gitita gihora gititirije
Ntigitindiganye cyatumwa ntigitinde
Yitwa Ntumwa idatenguha.
Igira ingoga zanga ingoma
Igira impuruza zanga impuhwe
Impundu zigacika mu ngo
Ingori zikamanikwa
Ikitwa incubyarubyaro.

Maboko adahwema guhwanya
Ntanene impinja n‘ abanyampinga akazabibuka
Umujura w' ijabo wa rujujubyangabo
Mu murwano yitwa Rwararikamirambo.
Rucyahanseko yanga ibisekeramwanzi
Igakangaranya ibitwenge

Ikitwa na Ntambabazi igahora mu nzigo
Mukinduzi w' inkumi udakumirwa
Mukenyabasore wa nsongotabarenzi
Azira abatware azira abatoya
Yanga abakuru yanga abana
Ikitwa inziramubano.

Nti : "Izira abashonje, izira abahaze"
Itera imitima intimba
Igatembagaza abatabaranaga ijabo
Aho yaraye ntawe uririmba yigimba bose
Yitwa maganya na rugwizamicuzo.

Nararebye nsanga abantu
Yarabahimbye ba mbonabucya
Si icyaduka kirasanzwe cyazanywe n' icyaha
Muramenye ntimuzatungurwe n' iyo ntumwa idatuza
Ngo ni kora impamba tugende.
Irasange warizigamiye impamba nyayo
Ndavuga ubuziranenge bw' umutima
N' ubutungane mu by' Imana yategetse.

Sem comentários:

Enviar um comentário