quarta-feira, 20 de fevereiro de 2008

Bagabobarabona [ I ]

Bagabobarabona akizwa n'imbeba.

Bagabobarabona yabaye aho n’umugore we. Umugore arasama. Umugore amaze iminsi atwite abwira umugabo we ati : "Ndashaka inyama y' ikibirima". Umugabo ahamagara imbwa ajya guhiga. Ageze mu ishyamba aratega, acaho arataha. Bukeye ajya kureba icyo umutego wafashe, asanga ani imbeba yafashwe.

Nuko imbeba iramubwira iti : "Yewe wa mugabo we, iyo unkijije iri zuba, ko nanjye nazagukiza imvura!" Bagabobarabona arayisubiza ati: "Ubwo unyise umugabo, ndagukiza." Arayitegura irigendera. Bagabobarabona ajya gutega ahandi. Mu gitondo agarutse, asanga noneho hafashwe ikibirima; aracyikorera, arakijyana. Imvura iza kugwa, ajya kwugama munsi y’urutare, imbwa ye iramukurikira. Urwo rutare rukaba rutuwemo n’impyisi.

Impyisi iraza, iti: "Nari niriwe n' ubusa, none mbonye icyo ndya." Impyisi irongera iti : "Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima, nirangiza uyirye, maze nanjye nkurye". Igihe ikibivuga, ibona ingwe irinjiye.

Ingwe ibwira Bagabobarabona iti : "Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye, na njye nyirye.
Intare iba irahageze; ibwira Bagabobarabona iti : "Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye icyo kibirima; na we uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, maze nanjye nyirye.”

Intare ikibivuga ibona imbeba irinjiye, iti: "Induru numvise aha itewe n' iki?" Biyibwira ibyo bajyagamo impaka, birangiye imbeba iraterura iti:”Yewe wa mugabo we, bwira iyo mbwa yawe irye ikibirima, na we uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, intare nayo irye ingwe, maze na njye mbone uko mbarya mwese."

Intare yitegereza ingano y' imbeba, itambuka ijya kuyikandagira. Nuko imbeba ivuza induru maze izindi mbeba zirahurura. Imbeba zigeze aho, intare irazireba, iti :"Singiye kwererwa n' imbeba". Intare irigendera. Ingwe ibibonye iti :"None intare yagaruka ikansanga aho ikanyica naba nzize iki? ” Nayo irigendera. Impyisi na yo iti : "None ingwe yaza ikanyica naba nzize iki? ” Iragenda.

Byose bimaze kugenda imbeba ibwira Bagabobarabona iti:"Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura? Cyo ngaho igendere." Nuko Bagabobarabona arataha n' imbya ye n' ikibirima acyikoreye. Ageze imuhira aha umugore we ikibirima, yari yamutumye. Umugore arateka ararya.

Sem comentários:

Enviar um comentário