sexta-feira, 15 de fevereiro de 2008

INZOGA NI NZOBYA-BANGAMBIKI

Uyivana mu kibindi
Ikakuvana mu bagabo
Iyo imbwebwe yenda gupfa
Igenda iririmba amahamba
Igirango irahimba

Ko unywa ugahirimba
Uhirimbanira iki?
Mu rugo abana bahirima
Ku karago batariye
Mu rugo nta gitoki
Nyamara wicariye igitariro
Ibitoki byawe bihagatiye icupa
Aho guhagatira icumu
Urebera icumbi

Dore waracupiye
Usigaye uca inshuro
Inshuti zikagushuka
Ngo shahu uri umugabo
Ngo uzi gushakisha

Ubona icupa ugatitira
Ugasamba ugasusumira
Ugatuza uritikuye
Ugakunda ugashira ubwoba
Nk'utigeze ubworo
Ibyivugo bigatongora
Ukarata ibyo utigeze
Wiringaniza n'abandi

Inzoga ni nzobya
Inzoga iroshya
Ikwereka ko abakobwa
Bose ari inyambo
Ko ari maso y'inyana
Nubwo waba utagira inganzo
Iguhindura Rugamba
Ukiga kuganira
Amenyo yabo ukamenya ko yera
Umusatsi wabo ari umusana
Uti "bite se muko"
Si uguseka ugatembagara
Amafaranga ubwo ukayasesa
Ugatereta Musanabera
Ugakeza Nyiramukesha
Ukubirije Mukayoboka
Nawe ibere ubwo akarirega
Akakwereka no mu bikari
Mu bibero bibengerana
Akakwereka ko yariboye
Akaguterekera amaso
Uwo mwari utagira isoni

Ubwo umusinzi agata amazi
Ati"Ndasakiwe"
Uyu munsi ndasamura
Sinkishwe n'umusonga

Inzira ntibwira umugenzi
Umugera ukugeze ku buce
Uracira ntagwe

Urugo
rwabaye itongo
Akagabo gahimba akandi kataraza

BANGAMBIKI

Sem comentários:

Enviar um comentário