Ntagira ishya mwene shyari
Isega mu isenga
Nta sano nta saso
Nta museso
Ntibucya iwe
Ni mu nkoko z’iteka.
Umutima uratera
Ntagira ibitereko
Kirahumuje igitaramo.
Ni we we wenyine
Arabandwa akabanda
Arasenga agasonga
Rwicaruhoze wa Hishamunda
Mwene Vurihoze wa Uwihoreye wo kwa Gahimandyadya
Mwene Ruhuha
Guhutaza ntaruhuka
Barahutera Mudahaha
Barata inyuma ya Huye kwa Ntamushobora
I Kibondo na Ruyange baranyaga
Baravuga amacumu
Baracanira iza Kigembe mwene Hababihogo kwa Rwamacumu.
BANGAMBIKI,13/01/2001
Sem comentários:
Enviar um comentário