Mugabo ubwiriza inkuku umutima
Wa Rwisumbukuruzanyambo,
Inyamibwa mu nzu ya Rutajorwa,
Itarangaza intango y' ivure,
Ntibe mu nka ziheza hanze.
Ndavuga iyiriza ku ruhimbi,
Ikaba urusizi ruzira inshushyu !
Murerabana wa Rwambarangwe,
Izi no gutetura, si nkamirande :
Igira ibibindi bikaba amagana,
Ntubikeke ko ari iby' imwe !
Icya rushengura kirashikamye !
Hariho n' icy' imikondo utaterura,
Nyirabyo ntarushya ngo arasegenya !
Ukomye umutemeri ugashyiraho ingohe,
Ukamenya Ikunge ziri ku buriri !
Hari n' icyirirwa ku nteko,
Umugabo akunda gukorakoraho,
Intonganya zikaba nke ku mutima,
Hari n' icyitwa Semaryoha,
Ari cyo kivura ibishyimbo itara,
Hakaba n' icyogeye cy' imbonera,
Kibuza inkori gusharira !
Igira n' icyo umutindi yifuza,
Ngo ni cyo cyamurengereza icyi,
Igira n' icyarahiye kwicara ubusa,
N' ubu kironsa undi munoga !
Hariho n' icyo barindira umucanyi kwatsa,
Ngo kidashongera ku kagege.
Igira n' icyinigiri cy' ibitugu,
Gicambwa ngo gutegura inzu !
N' icyo bakubitiye ibimuri by' impu,
N' icyo bakotorera indushyi zabo.
Hari n' ikindi impagamabondo,
Bacumiraho imburuburu,
Ukamenya ari agaheto babanze !
Igira n' ubundi buryo mutazi,
Butereka intebe imbere y' uwaka !
Sem comentários:
Enviar um comentário